Kigali

Afite abana 3 batari abe! Hura n'umugore wa N'Golo Kanté batari bagaragara bari kumwe

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:1/08/2023 10:52
1


Umukinnyi w’Umufaransa, N'Golo Kanté, afite umugore umurusha imyaka 15, witwa Jude Litter wahoze abana n’undi mukinnyi w’umupira w’amaguru witwa Dijibrill Cisse.



Ubusanzwe iyo umukinnyi w’umupira w’amaguru, afite ubuhanga budasanzwe mu kibuga, akina mu ikipe ikomeye bituma amenyekana ndetse nabo mu muryango we barimo abana n’umugore we nabo ugasanga baramenyekanye.

Ibyo ntabwo ari ko bimeze kuri N'Golo Kante, mbere yo gusoma iyi nkuru uwari kukubaza umugore w’uyu mukinnyi, ntibyari kukorohera kumumenya bitewe n'uko nta hantu na hamwe yari yagaragara bari kumwe.

Iyo abandi bakinnyi begukanye igikombe usanga abagore n’abana bahari, barangiza bakajya no mu kibuga kubafasha kwishima, ariko N'Golo Kante nta na rimwe arabikora kandi amaze kwegukana ibikombe byinshi bikomeye birimo n’igikombe cy’Isi cya 2018 mu ikipe ye y’igihugu y’u Bufaransa.

Nk'uko tubikesha ikinyamakuru kitwa SportsKeeda, N'Golo Kante afite umugore witwa Jude Litter, gusa ntabwo hazwi igihe aba bombi batangiye gukundanira n’igihe batangiye kubana. Uyu mugore yavutse taliki 30 Ugushyingo mu 1975, avukira ku birwa bya Anglesey biherereye muri Wales.

Jude Litter Arusha imyaka 15 umugabo we bitewe nuko N'Golo Kante yavutse taliki 29 Mata mu 1991. Uyu mugore yahoze aciriritse akora mu bintu bijyanye n’imisatsi, ariko nyuma aza guhinduka umukirekazi kuko kugeza ubu imitungo ye yose ibarirwa agera kuri miliyari 2 z’idorari. 

Umugore wa N'Golo Kante umurusha imyaka 15

Kugeza ubu ni Jude Litter umunyamakurukazi aho akora kuri televiziyo y'iwabo muri Wales, gusa mu myaka yashize yabayeho n’umunyamiderikazi ukomeye.

Jude Litter afite abana 3 aribo Cassius Clay Cisse yabyaye muri 2006, Prince Kobe Cisse yabye muri 2010 ndetse na Marley Jackson Cisse yabyaye  muri 2012, gusa ntabwo ari aba N'Golo Kante.

Uyu mugore mbere yo gushakana n’uyu mukinnyi uheruka kuva muri Chelsea yerekeza muri Saudi Arabia, yabanaga n’uwahoze ari rutahizamu wa Liverpool Djibrill Cisse. 

Aba bombi bari barakoze ubukwe taliki 05 Nyakanga muri 2005, ubu ni bukwe bwitabiriwe n’abakinnyi bakomeye barimo Steven Gerrard, Zinedine Zidane ndetse na Thierry Henry.

Muri 2014 nyuma y’imyaka 9 aba bombi babana, baje gutandukana, Jude Litter ahita afata umwanzuro wo gushakana na N'Golo Kante naho Djibril Cisse we ashakana n’umugore witwa Marie-Cecile Lenzini.

Abana ba Jude Litter barabana mu rugo rwa N'Golo Kante, gusa we nta mwana n'umwe bari babyarana.

Umugore wa N'Golo Kante afite abana 3, gusa nta n'umwe yari yabyarana n'umugore we

Djibril Cisse akibana na Jude Litter







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eiezel1 year ago
    Birababaje kuba nGore Kate atarabyara kd tumwemera kubi nkumukinnyi wadukiniye mu Chelsea



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND