Itariki ya mbere y’ukwezi kwa Munani benshi iyo igeze usanga bumva baririmba indirimbo ‘Ntawamusimbura’ iri mu z’ibihe byose z’umuhanzi Ngabo Medard Jobert [Meddy] inafite igisobanura gikomeye ku buzima bwe.
Ya tariki ya mbere y’ukwa Munani yaririmbwe mu ndirimbo ‘Ntawamusimbura’ iri mu za nyuma Meddy yashyize hanze akibarizwa muri Press One.
Iyi indirimbo ikaba mu myaka itandatu imaze ikomeje guca uduhigo mu minsi mike ishize yujuje
abayumvise banayirebye binyuze ku rubuga rwa Youtube inshuro Miliyoni 10.
Bishimangira umwimerere wayo aho abacyitabira kuyumva
bagihari cyane ko ari imwe mu ndirimbo zirimo amagambo y’urukundo
adaterateranije wumva ari inkuru mpamo.
Ibintu
bitari kure y’ibyo Meddy ubwe yumvikanye muri Nzeri 2021 yivugira ati”Byantwaye
umwaka urenga kugira ngo mbashe ku mwemeza ko yajya mu mashusho y’indirimbo
yanjye.”
Uwo
ntawundi uyu muhanzi yavugaga ni Mimi Mehfira, aha Meddy yumvikanishaga ukuntu indirimbo
‘Ntawamusimbura’ yamugoye kuyitunganya mu buryo bw’amashusho.
Ati”Hari
naho byageze abantunganyirizaga amashusho batangira gusa n'ababivamo bavuga
ushaka ko iyi ndirimbo irangira cyangwa ushaka gukomeza kwiganirira n’uyu
mukobwa.”
Meddy
aha yasobanuraga ko yumvaga ntawundi mukobwa wajya muri aya mashusho nyamara
Mimi agakomeza kubyanga avuga atayijyamo ahubwo yamufasha gushaka uyijyamo.
Nyuma y’igihe
uyu muhanzi yaranze kuva ku izima,Mimi yaje kwemera.Meddy agaruka ku munsi
batangiraga gufata amashusho yagize ati”Ndibuka umunsi yazaga ngo dufate
amashusho yari mwiza.”
Yongeraho
ati”Nari kumwe n'inshuti zanjye Chris na Cedru baravuga ngo ibi bintu n’ubusazi
[Ni mwiza] bwa mbere mu mateka byarananiye mbura imyitwarire imbere ya Camera.”
Nyuma
y'uko indirimbo barangije kuyikora, Meddy na Mimi bakomeje kuba inshuti,ubucuti
burakura birangira babaye abakunzi byanaje no kurangira nyuma y’imyaka igera kuri itanu bamenyanye banatangiye gukundana biyemeje kubana.
Ni mu
bukwe bw’amateka bwabaye muri Gicurasi 2021 bwitabirwa n’ibyamamare by’imbere mu
myidagaduro nyarwanda, kuri ubu bakaba bafitanye umwana umwe w’umukobwa bise ‘Myla
Ngabo’.
TANGA IGITECYEREZO