RFL
Kigali

Umugabo yahanutse kuri Etaje ya 68 ahasiga ubuzima

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:31/07/2023 19:06
0


Umugabo ukomoka mu Bufaransa, Remi Lucidi, yahanutse kuri etaje ya 68 muri Hong Kong ahasiga ubuzima.



Umugabo w'imyaka 30 ukomoka mu gihugu cy'u Bufaransa yitabye Imana nyuma yo kurira ku nyubako iri muri Hong Kong agerageza gufata ifoto y'urwibutso ihamya ko yageze kuri iyi nyubako.

Umurambo w'uyu musore wagaragaye munsi y'inyubako iherereye mu mujyi wa Mid-Level aho bikekwa ko yagize amahirwe make hanyuma akora impanuka ahanuka hejuru kuri iyo nyubako.

Nk'uko tubikesha ibinyamakuru nka New York Post, Daily Maily, Lucid yinjiye muri iyi nyubako avuga ko agiye kureba inshuti ye iri kuri etaje ya 40 ariko mu kuhagera, yahise akomeza kuzamuka kugera ubwo yaje kugera hejuru kuri iyi nyubako.

Nk'uko Polisi yo muri Hong Kong ibitangaza, ibyavuye mu iperereza ry'ibanze ni uko uyu mugabo yakoze impanuka kuko nta mpapuro babonye zigaragaza ko uyu mugabo yari abigambiriye koko.

Uyu mugabo yahanutse mu burebure bureshya na 230 meters akaba ari ibintu yari yarateguye kurira ino nzu kuko mu minsi itandatu iciyeho yanditse ku mbuga nkoranyamabaga ze ko ari gafotozi ukomoka muri Hong Kong.

Uyu mugabo yari asznwe yurira inyubako, ibiraro, iminara ndetse n'ibindi bintu birebire cyane ku isi akaba yari agiye no kuririra iyi nyubako n'ubwo yaje kuhasiga ubuzima.


Uyu mugabo yari asanzwe yurira inyubako ndende ku isi


Mu minsi 6 mbere y'uko yurira iyi nyubako, yabanje gusangiza abamukurikirana ku mbuga nkoranyamabaga ze ifoto igaragaza inyubako yahanutseho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND