Kigali

Mugiraneza Jean Baptiste 'Miggy' yahagaritse umupira w'amaguru - Urugendo rwe

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:31/07/2023 17:35
0


Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Mugiraneza Jean Baptiste bakunze kwita 'Miggy', yatangaje ko yahagaritse umupira w'amaguru mu buryo bw'umwuga. Nyuma y'imyaka isaga 20 ari mu kibuga, Mugiraneza yemeye kumanika inkweto asezera ku mupira w'amaguru yagiriyemo ibihe byiza.



Miggy watangiye umupira wa maguru ku buryo buzwi ubwo yari mu ikipe ya Kiyovu Sports ahagana mu 2006, ayikinira imikino 20. Nyuma y'umwaka umwe Mugiraneza Jean Baptiste yaje kwerekeza mu ikipe ya APR FC ayivamo yerekeza muri Azam FC yo muri Tanzania.

Iyi kipe yayivuyemo mu 2016 ajya muri agaruka muri Kiyovu Sports atatinzemo kuko yahise ajya muri Gor Mahia. Iyi kipe yayikiniye imyaka 2 agaruka muri APR FC mu mwaka w'imikino 2018-2019, ahava ajya muri KMC muri Tanzania, akaba yaragarutse mu Rwanda mu mwaka ushize w'imikino ubwo ubwo yasinyiraga ikipe ya Police FC, ari nayo asezeye yakiniraga.

Mu ikipe y'igihugu

Mugiraneza Jean Baptiste ni umwe mu bakinnyi bakiniye ibyiciro bitandukanye by’ikipe y’igihugu, harimo iy’abatarengeje imyaka 20 yakinnye igikombe cya Afurika cyabereye mu Rwanda mu mwaka wa 2009 ndetse anatsindamo igitego.

Miggy yabaye umukinyi ukomeye wa APR FC mu gihe kitari gito, ndetse ayikinira mu biragano bigera kuri bibiri 

Yakiniye kandi ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23, akinira Amavubi makuru ndetse yagiye anabera kapiteni mu bihe bitandukanye, ayakinira mu marushanwa atandukanye arimo CECAFA, guhatanira itike y’igikombe cya Afurika ndetse na n’icy’isi. 

Yakiniye Amavubi bwa mbere muri CECAFA ya 2006 yabereye mu Rwanda, aho Amavubi yasoje ku mwanya wa gatatu, naho umukino wa nyuma akaba yarawukinnye mu kwa 9/2018 ubwo Amavubi yatsindirwaga mu rugo ibitego 2-1 na Cote d’Ivoire.

Miggy yasezeye mu ikipe y'igihugu ahagana mu 2020 ku myaka 34 y'amavuko. Mu ikipe y'igihugu yakinnye imikino 68 mu ikipe ayatsindira ibitego 7 harimo bine yatsinze mu bikombe bya CECAFA bitandukanye, akaba aheruka gutsindira Amavubi tariki 29/03/2016 mu mukino Amavubi yanyagiyemo ibirwa bya Maurice ibitego 5-0.

Mu ikipe y'igihugu yabaye umukinnyi ntashidikanywa mu kibuga hagati aho yambaraga nimero 7 

Miggy yambaye igitambaro cy'ikipe y'igihugu mu myaka itandukanye no mu makipe atandukanye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND