Producer Junior Multisystem Yamaze imyaka itatu muri Bridge Records ayigiriramo ibihe byiza. Uwahoze ari umukoresha we yagize ibyo atangariza Inyarwanda nyuma y’uko Junior atabarutse azize uburwayi yamaranye imyaka ine kuva 2019 kugeza mu 2023 ,ababara aribwa yarabuze uko yivuriza hanze y'u Rwanda nyuma y'uko ubuvuzi bw'imbere mu gihugu bunaniw
Junior Multisystem yatabarutse ku itariki 27 Nyakanga 2023. Ni urupfu rwariye uyu mugabo w’imyaka 30 wamaze ubuzima bwe yarihebeye umuziki kugeza no kuba agicibwa ukuboka yarakomeje gutunganya iyiindirimbo. Ni impanuka yagize muri Werurwe ya 2018. Yaje gucibwa akaboko asigara mu buribwe ndetse arananuka biteye ubwoba.
Mu biganiro yagiye atanga mu bihe bitandukanye yakunze kumvikanisha ko ubuvuzi bwo mu Rwanda butari kugira icyo bumumarira ariyo mpamvu yahoraga asaba abagiraneza kumufasha akajya kwivuriza hanze y’u Rwanda. Yarinze ashiramo umwuka nta bufasha abonye bwo kujya kwivuza bivuze ko yapfanye agahinda ko kuterekwa urukundo n’abo babanye mu muziki mu myaka 14 yose.
Inyarwanda yashatse kumenya ubuzima bwa Junior Multisystem akibarizwa muri Bridge Records kuva mu 2011 kugeza mu 2014.
Mu butumwa bugufi bw’uwahoze ari umukoresha wa Karamuka Jean Luc wiyitaga Junior ariko Kamichi akaza kumwongereraho akabyiniriro ka Multisystem,twabwiwe ko iriya studio yahoze iri i Kanombe mu marembo y’ikibuga mpuzamahanga cy’indege.
Uyu mugabo usigaye yibera muri Canada yabwiye Inyarwanda ati:”Junior rero kubera ukuntu yakundaga abahanzi yansabye ko studio iva I Kanombe ikaza mu Biryogo kuko abahanzi nta mikoro bari bafite yo gutega imodoka na moto bitewe n’ubukene bari bafite icyo gihe”.
Jacques Uwizeye uzwi ku kabyiniriro ka Jackross ( Bridge records owner) yakomeje avuga urwibutso azahora afite ku mutima kuri producer Junior Multisystem.
Yagize ati:” Bridge Records yatangiye mfatanyije na Producer Nicolas ariko 2011 narayiguze mba owner wayo ndayivugurura itangira gukora audio na video. Kwamamaza n’ibindi byose bijyanye na muzika.
Studio yakoreraga mu marembo ya airport mu nsi y’icyapa cya Primus .Producer Junior Multisytem twagiranye ibihe byiza ntazibagirwa kuko yari umuntu uhora yishimye akunda abahanzi cyane ndetse abarwanira ishyaka dore ko no kwimura Studio tukayijyana Nyamirambo mu Biryogo byabaye igitekerezo cye kuko yambwiye ko abahanzi kugera i Kanombe bibagora cyane bitewe n'uko nta mikoro afatika abenshi bari bafite twahise dushaka inzu twembi kuko nari mfite ukwezi kumwe ngo ngaruke muri Canada byabaye ngobwa ko mara amezi atatu twubaka Studio bushya mu byumweru 2 gusa yari yuzuye bitewe nuko nakundaga uko yakundaga umurimo akora .
Nk'icyo gikorwa cyanyeretse uburyo yakundaga abahanzi kandi byari mu ntego ya Bridge Records kuzamura impano.
Ntakindi navuga kuko ni byinshi namuvugaho usibye kumusabira Ijuru no gukomeza umuryango we, maman we yakundaga cyane kuko bari inshuti cyane ndetse n’abavandimwe be Imana ibahe gukomera muri ibi bihe bitoroshye.Rest in Peace Junior”.
Mu 2013 Junior Multisystem yagurutse muri Bridge Records nyuma y’umwaka umwe ari muri Super Level. Muri uyu mwaka Bridge Records yamugaruye imuhaye 700,000 Frws ya recruitement anasinya amasezerano y’umwaka umwe.
Zimwe mu ndirimbo zifatwa nk’izibihe byose zakorewe muri Bridge Records
Akigera muri Bridge Records mu 2011 yahise akora Ibidashoboka ya Butera Knowless,akurikizaho Umfatiye runini ya Urban Boyz bafatanyije na Riderman ndetse na Ikigusha ya Young Grace afatanyije na Butera Knowless.
">
Producer Junior Multisystem yamaze imyaka 14 atunganya indirimbo. Nibura buri muhanzi wari ugezweho icyo gihe yamunyuze imbere kuko niwe muhanga wari ugezweho ndetse byari bigoye gucuranga indirimb0 10 hatarimo izo yarambitseho ibiganza. Azashyingurwa ku itariki 02 Kanama 2023 ku irimbi rya Rusororo.
TANGA IGITECYEREZO