RFL
Kigali

Miss Rwanda: Bamaze iminsi irenga 425 mu ngaruka z‘Icyaha Gatozi

Yanditswe na: Habineza Gabriel
Taliki:31/07/2023 11:00
0


Mu gihe imibare yerekana ko abantu barenga Miliyoni 19 bakurikiraniraga hafi ibikorwa bya Miss Rwanda, kuva itangiye, isoje na nyuma y’irushanwa , ibintu bikomeje kuba urujijo nyuma y’uko bimenyekanye ko Nshuti Divine Muheto wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2022 atacyitabiriye Miss World 2023 izabera mu Buhinde kubera kubura ubimufashamo.



Kutitabira irushanwa kwa Miss Muheto byatwe n'uko  yabuze sosiyete zisanzwe zitegura amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda yamufasha mu gihe  Rwanda Inspiration Back Up yagombaga kumufasha, yahagaritswe kubera ibibazo bya Ishimwe Dieudonné [Prince Kid],uri kuburana mu nkiko.

Ibi bibaye mu gihe   hari amakuru yavugaga  ko Inteko y’Umuco, isigaye ibarizwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ishingano Mboneragihugu (Minubumwe), iri gutegura uburyo Miss Nshuti Divine azajya mu Buhinde.

Muri Kamena 2023 ni bwo Ubuyobozi bw’Irushanwa rya Miss World bwari bwatangaje ko ku nshuro yaryo ya 71 rigiye kongera kuba, ndetse Muheto yari mu bakobwa bagombaga kwitabira, kuri iyi nshuro uyu mukobwa yamaze gukurwa ku rutonde rw’abazitabira.

Miss World  ni rimwe mu marushanwa y’ubwiza atanu akomeye ku Isi arimo na Miss Earth, Miss Universe, Miss Supranational na Miss International, bivuze ko uretse kuba yari kwitabira  byari Ishema ry’u Rwanda  nk’igihugu  gikomeje guteza imbere ubukerarugendo cyane ko rizitabirwa  n’ibihugu 130.

Miss Rwanda ifatwa nka nimero ya mbere mu bikorwa by’imyidagaduro byavugwaga cyane mu Rwanda, kurusha ibindi byose buri mwaka. Ryatanze akazi kandi rifungura amarembo ya bamwe mu bakobwa barinyuzemo.


Miss Muheto  ntazitabira Miss World  kubera kubura ubimufashamo

Ishimwe Dieudonné [Prince Kid]  washinze Rwanda Inspiration Back Up  yagombaga  gufasha Miss Muheto Divine , ari mu manza kubera ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ashinjwa gukorera bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda aho byaje kuviramo iri rushanwa guhagarikwa  kugeza igihe kitazwi.

Hari amakuru  avuga ko hari indi sosiyete itegura amarushanwa y’ubwiza yari igiye guhabwa uburenganzira bwo kohereza umukobwa muri Miss World uyu mwaka ari nayo yari kohereza Muheto ariko ntibyakunze kubera ko itabashije kumvikana n’uyu mukobwa ndetse ihita ireka gukomeza kuvugana n’abategura Miss World.

U Rwanda rumaze kwitabira Miss World inshuro eshanu. Ku ya mbere mu 2016 rwahagarariwe na Miss Mutesi Jolly, mu 2017 hagenda Miss Iradukunda Elsa, 2018 rwahagarariwe na Miss Iradukunda Liliane, mu 2019 ruhagararirwa na Miss Nimwiza Meghan.

Abarenga Miliyoni 19  bahanze amaso  icyemezo kizafatirwa  irushanwa rya   Miss Rwanda

Hatajemo kwigiza nkana, umuntu yakwemeza ko  ryataganga akazi  kuri benshi  cyane cyane  ko n’imishinga y’abanyampinga  n’ibisonga byabo  yagiye igira ingaruka nziza mu iterambere  ry’abaturarwanda  nk’uko ingero nyinshi zibigaragaza.

Aha umuntu yatanga nk’urugero kuri Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2014, aho yakoze igikorwa cyakoze ku mitima yabenshi , akubakira inzu ebyiri   imiryango  ine y’ ababyeyi barokotse Jenoside  bakorewe Abatutsi mu 1994,  bazwi  nk’Intwaza  ‘ bo  mu Karere ka Rwamagana.


Miss Akiwacu Colombe  yagiriye akamaro Umuryango nyarwanda

Urutonde n’ingero z’uruhari irushanwa rya Miss Rwanda  ryagize  ku muryango nyarwanda muri rusange  ni  rurerure  kandi  ntibikwiye kurenzwa ingohe  kuva ku wa Mbere, tariki 9 Gicurasi 2022, rihagaritswe , kugeze ubu  ntakirakorwa. (Igihe kirenga umwaka n’amezi abiri  kirashize).

Ugendeye kuri iyi mibare, ni ukuvuga ko  aba bantu barenga Miliyoni 19 ntakabuza iri rushanwa hari umusanzu cyangwa impinduka ryagiraga mu buzima bwabo mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Umuyobozi w’Inteko y’Umuco, Amb. Robert Masozera  aherutse kubwira  TNT ko hataramenyekana igihe iri rushanwa rizasubukurikirwa.

Yavuze ko bamaze iminsi bari gufasha Miss Rwanda 2022 [Nshuti Divine Muheto], uwegukanye ikamba rya Miss Talent [Amanda Saro] n’uwegukanye ikamba rya Miss Innovation [Uwimana Jeannette] gukora ku mishinga yabo, ndetse no gukurikirana ibihembo abakobwa 10 bageze mu cyiciro cya nyuma bemerewe n’abaterankunga batandukanye.


Ku bijyanye no kuba haramaze gushakwa indi kompanyi izajya itegura iri rushanwa rya Miss Rwanda, Amb. Masozera yavuze ko bataratera iyo ntambwe.

Uyu muyobozi avuga ko gusubukura Miss Rwanda yaciriye inzira benshi mu bakobwa bo mu Rwanda, hazashingirwa ku byayiranze n’amasomo yasize.

Avuga ati “Ibibazo byabaye mu marushanwa y’ubwiza muri 2022, byari birimo abari bashinzwe gutegura irushanwa n’abayobozi baryo, byangije isura ya Miss Rwanda, umwanzuro rero kuba amarushanwa yakongera kubaho, ibyo byose bizatekerezwaho, harebwe n’isomo byasize.”

Avuga ko umwanzuro ujyanye no gusubukura Miss Rwanda uzatangarizwa Abanyarwanda aha wakwibaza ngo ese ni ryari? Habuze iki?.

Mu 2009 nibwo ryateguwe bwa mbere na Minisiteri y’Umuco na Siporo [Niko yitwaga icyo gihe], ryongera kuba mu 2012, Leta iritegura ifatanyije n’abigenga.

Kuva mu 2014, Rwanda Inspiration Back Up ya Dieudonné Ishimwe [Prince Kid] n’iyo yariteguraga, kugeza ubwo rihagaritswe tariki 9 Gicurasi 2023 kubera ibirego bya bamwe mu bakobwa bavuze ko bahohotewe.

Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2022 amaze  umwaka urenga abitse ikamba kuko  yaryambaye  mu ijoro ryo ku wa 19 Werurwe 2022.


Prince Kid  washinze  Rwanda Inspiration Back Up yateguraga Miss Rwanda

Prince Kid akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina, yari yagizwe umwere gusa Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye bugaragaraza ko umucamanza atitaye ku bimenyetso byatanzwe na zimwe mu mvugo z’abatangabuhamya.

Uru banza rwe ruzaburanwa ku wa 15 Nzeri 2023 aho impande zombi  zizisobanura ku binyemetso bishya by’amajwi.

Akuriranira hafi ikibazo cy’irushanwa rya Miss Rwanda , bemeze ko  kuba Ishimwe Dieudonne (Prince Kid ), akurikiranweho ibyaha ‘ icyaha ari Gatozi ‘ bitari gutuma  iri rushanwa  rihagarikwa, kugeza ubu  bikaba byatangiye no kugira ingaruka kuri bamwe  bityo ko hari  byinshi byari gukorwa  mu buryo bukosora amakosa yabayeho  mbere ariko rigakomeza  cyane ko ryashyizwe  mu maboko y’inzego za Leta .

Hakomeje kwibazwa ikibura ngo bikorwe, bityo  abaryungukiragamo  cyangwa se abo ryasusurutsaga  bongere bamwenyure cyane cyane ko  hari abo ryahinduriye ubuzima.

Miss Rwanda yahinduye ubuzima bwa benshi
 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND