RFL
Kigali

Abanyarwanda bahatanye mu bihembo bya Shining Stars Africa bizatangirwa muri Afurika y'Epfo -AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:31/07/2023 12:02
0


Muri Afrika y'Epfo hazatangirwa ibihembo bya Shining Star Africa bihataniwe n’abantu na kompanyi zitandukanye ku mugabane wa Afurika birimo n’u Rwanda.



Ibihembo ngarukamwaka bigiye gutangwa ku nshuro ya mbere bigeze iwa ndabaga mu buryo bw’amatora ari kuba binyuze ku rubuga rwa noneho.com.

Bihataniwe mu byiciro bitandukanye by’ubuzima birimo umuziki, imikino, ubucuruzi, filimi, ubuhanzi, siyansi n’ibindi, bikaba bizatangirwa muri Johannesburg mu gihugu cya South Africa mu kwezi kwa Kanama.

Amatora azashyirwaho akadomo kuwa 15 Kanama 2023. Gutora nta kindi bisaba ni ukujya ku wo ubona wakoze cyane ugakanda "Vote", ubundi ijwi rikijyanamo nyuma yuko wujujemo amazina, email na telefone yawe bitewe n'igihugu uherereyemo.

Tugiye kubagezaho urutonde rw’abanyarwanda batari bacye bahataniye ibi bihembo bityo abakunzi b’imyidagaduro nyarwanda babashe gukomeza kubashyigikira.

Best Star Sports Person: Iki cyiciro kirimo umunyarwanda Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson wamaze kubaka izina mu mikino ya Basketball aho kuri ubu akinira ikipe ya APR BBC.

Bitewe n’ubuhanga n’umuhate agenda agaragaza mu kibuga, bituma yibikaho ibihembo bitandukanye birimo n’ibiri ku rwego mpuzamahanga.

Yatangiye gukina Basketball mu mashuri abanza, ubwo aho yigaga bari bamaze kuhashyira ikibuga cyayo kuko mbere yakinaga umupira w’amaguru.

Ni ho yahuriye n’Umutoza Moïse Mutokambali, aza kumufasha, kugeza yisanze mu Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje Imyaka 18 ari nayo yamenyekaniyemo.

Yakinnye muri APE Rugunga mbere yo kujya muri Espoir BBC yamazemo umwaka umwe, mbere yo kubengukwa na REG BBC yakiniye imyaka ine nayo yavuyemo yerekeza muri APR BBC mu ntangiriro z’uyu mwaka.Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson ukomeje guca ibintu mu mukino wa Basketball mu bahatanye mu bihembo bya Shining Stars Africa

Best Star Entrepreneur: Vanessa Raissa Uwase ari mu banyafurika bahataniye iki gihembo, ibi bikaba bishingira kuri kompanyi y’ibijyanye n’ubwiza yatangije.

Uyu mukobwa yamamaye mu marushanwa y’ubwiza muri 2015 ubwo yegukanaga ikamba ry’Igisonga cya Miss Rwanda 2015. Nyuma yaje kuvugwa cyane mu bitangazamakuru kubera inkuru z’urukundo.

Yanakoze kandi mu itangazamakuru atatinzemo ndetse yanigeze kuba umwe mu bashabitsi b’inzoga na resitora.Vanessa uri mu bashabitsikazi by'umwihariko mu bucuruzi bushingiye ku bwiza ahatanye n'abandi banyafurikakazi 

Best Star Costume Designer: Empire Men Wear y’umuhangamideli wanamamaye mu birebana no gukoresha siporo The Trainer, iri mu nzu zihataniye izitunganya amakositimu meza muri Africa.

Iki cyiciro kandi gihataniye na Bespoke Suit imaze kuba ubukombe muri Kampala na Kigali, ikaba ari iy’umuhanga mu by’imideli Juan Nsabiye ukomoka mu gihugu cy’u Burundi.

Best Star Sound Engineer: Umugabo umaze kuba inganzamarumbo mu gutunganya indirimbo Bob Pro by’umwihariko kuziyungurura, ni umwe mu batewe imboni n’abategura ibi bihembo.

Iki cyiciro ahatanyemo agihanganiyemo na Yves Sound umaze kubaka izina mu bijyanye no gutanga ibikoresho by’indanguramajwi no kumenya kuyayungurura mu birori n’ibitaramo n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi.

Best Star Actress: Umukinnyi wa filime waninjiye mu bijyanye no kuzitunganya Bahavu Usanase Janet na we ari mu bahatanye muri ibi bihembo.

Icyiciro ahataniyemo n’abarimo Nyambo Jesca umukobwa na we umaze igihe yibikaho ibihembo bitandukanye mu Rwanda uri no mu bakunzwe muri sinema nyarwanda aho benshi bamuhanze amaso.

Bahavu Janet ukomeje gukataza muri filime ari mu bahataniye ibihembo bya Shining Star Africa

Best Star Actor: Clapton Kibonge na Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava, abagabo bahuza urwenya, gukina filime no kuba abacuruzi muri ibi byombi, bari mu bahatanye muri iki cyiciro n’ibindi byamamare bitandukanye muri Afurika.

Niyitegeka Gratien wamamaye ku mazina menshi bitewe n'ibikorwa by'ubuhanzi ahatanye mu bihembo bya Shining Stars Africa

Best Star Song Collabo: Indirimbo ziri mu zikunzwe cyane "Muzadukumbura" y’umuhanzi Nel Ngabo yifashishijemo umuraperi Fireman na "Totally Crazy" ya Bruce Melodie na Harmonzi, ziri mu zihatanye mu cyiciro cy'izaciye ibintu mu bihugu bitandukanye zahuriyemo abahanzi babiri.

Indirimbo "Muzadukumbura" ya Nel Ngabo na Fireman iri mu zihatanye mu cyiciro cy'indirimbo ihuriwemo n'abahanzi babiri yaciye ibintu

Ibi bihembo bizatangirwa muri Afrika y'Epfo mu kwezi kwa Kanama 2023

Amatora arakomeje binyuze kuri noneho.com kanda hano ubashe gutora






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND