Umunyarwenya w’umunya-Uganda ubimazemo imyaka 12, Patrick Salvado yongeye kwemeza abanya-Kigali abasigira ibyishimo, ni nyuma y’uko agarutse cyane ku ngingo zigezweho muri iki gihe mu gitaramo cya Seka Live yahuriyemo n’umuhanzi Nel Ngabo wo muri Kina Music.
Iki gitaramo cyaherekeje ukwezi kwa Nyakanga cyabaye
mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2023 mu ihema rya Kigali
Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ari naho ibi bitaramo
bisanzwe bibera.
Ni kimwe mu bitaramo byari bitegerejwe n’umubare
munini cyane ko impera z’icyumweru zisize abanya-Kigali mu birori n’ibitaramo.
Ni 'weekend' yarimo igitaramo cy’umunyarwenya Japhet
yakoreye i Musanze, igitaramo cy’umufaransa La Fouine muri BK Arena, kumurika album ya mbere y’itsinda Bright Five Singers, umukino wa Rayon Sports na
Vital’o FC n’ibindi binyuranye.
1.Patrick
Salvado niwe washyize akadomo ku gitaramo cya Seka Live.
Uyu mugabo ageze ku rubyiniro yavuze ko yiyumva nka
Obama wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ashingiye ku kuba yataramiye
abanyarwanda n’abanyamahanga biganjemo abazungu.
Yavuze ko yashimishijwe no kubona abakundana muri
Kigali bagenda bafatanye agatoki ku kandi, ngo ni ibintu adakunze kubona, kuko
muri Uganda umugabo afata mu ntoki umugore we cyane cyane iyo bageze muri
‘Supermarket’ adashaka ko afata icyo abonye cyose.
Patrick yavuze ko mu muryango we ariwe mwiza cyane.
Ati “Tekereza rero no ku bandi basigaye bameze nka Uncle Austin.”
Yavuze ko umugabo udafite isura ishamaje bisamusaba
gukora cyane. Ati “Reba nawe Uncle Austin ni umunyamakuru, afite restaurant,
akora n’ibindi bikorwa [Abantu basetse barihirika].
Salvado yavuze ko imyaka 12 ishize ari mu banyarwenya
hari uruhande rumwe atabashije gukoreraho amafaranga cyane cyane mu bijyanye no
kwamamaza.
Uyu mugabo yavuze ko inganda na kompanyi zikenera
kwamamaza zagiye zimwima akazi, ahanini bitewe n’ukuntu agaragara.
Ngo ikiraka yakoze ni icyo kwamamaza siraje zifashishwa
ku nkweto (Kiwi), kandi ngo ntabwo ntibakoresheje isura ye, bakoresheje inkweto
yari yambaye.
Yanagarutse kuri sosiyete itwara abantu n’ibintu mu
kirere ya Uganda Cranes bitewe na serivisi itanga zitari nziza.
Patrick avuga ko gutaramira mu Rwanda bimuha ubuzima,
kuko umugore we afitanye isano n’abanyarwanda kandi ‘ni mwiza’. Ati “Niyo aseka
aba ari mwiza, niyo arira aba ari mwiza cyane.”
Yagarutse ku banya-Uganda bamaze iminsi bagarukwaho mu
itangazamakuru nyuma y’uko bamwe mu bagabo bari gufata icyemezo gupimisha
ibizamini bya ADN.
Avuga ko adashobora kuzakoresha ibi bizamini kuko afite icyizere ashingiye ku kuba mu minsi yaritegereje umwana we ubwo nyina yarimo amwoza. Ati “Nagize icyizere mbona ko hari ibyo duhuje.”
2.Rusine
Patrick niwe wakiriye ku rubyiniro Patrick Salvador
Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru wa Kiss Fm, Rusine
Patrick yavuze ko mu minsi ishize yagiye gutera urwenya abantu mu rusengero
banga guseka. Avuga ko bishoboka ko ahandi ataramira n’abo ‘baba basinze bameze
nkanjye’.
Uyu musore yagarutse kuri Uncle Austin, avuga ko azi
ibijyanye n’ubucuruzi cyane, kuko iyo uri umuntu uzwi ukarira muri restaurant ye
ukabura amafaranga wishyura agusaba kwifata amashusho wamamaza restaurant ye
cyangwa se ugakora ibindi bikorwa ‘ubundi bigahwaniramo’.
Yavuze ko imyaka 5 ishize atera urwenya muri Seka
Live. Ni intambwe avuga ko ishimishije kuri we, kuko yatangiye kugaragara muri
ibi bitaramo kuva tariki 1 Nyakanga 2018.
Rusine yavuze ko yishimira uko abantu bamwakira muri ibi bitaramo n’ubwo avuga ko hari aho yagiye adahabwa amafaranga.
Ati “Ni ibintu byo kwishimira kuba maze gukora muri Seka Live. Inshuro maze gukora ni nyinshi ugereranyije n’izo bagiye banyishyura.”
Yanagarutse ku kuntu mu minsi ishize yagize ikibazo
imodoka ye ipfumuka ipine. Agaruka abapolisi bo mu muhanda bakurega iyo ufite
ideni ry’imodoka.
Uyu musore yavuze ko byamuteye ishema kuba ariwe wakiriye ku rubyiniro Patrick Salvador.
Avuga ko yamaze igihe kinini yandikira Patrick ari nako ntamusubize none bahuriye mu gitaramo.
Ati “Mumfashe
tumwakire, amenye ko aba ari abafana banjye. Namwandikiye igihe kinini
atansubiza.”
3.Nel
Ngabo yabimburiye abandi bahanzi kuririmba muri ibi bitaramo
Umuhanzi Nel Ngabo yabaye uwa mbere uririmbye muri ibi
bitaramo by’urwenya bya Seka Live nyuma y’igihe kinini bihuriza hamwe abakunzi
b’urwenya.
Uyu musore yageze ku rubyiniro ari kumwe n’umusore
wamucurangiye gitari bimufasha kuririmba mu buryo bwa Live indirimbo eshatu
yari yateguye.
Yaririmbye indirimbo nka ‘Arampagije’ yatuye
abakundana bari muri iki gitaramo. Ati “Niba wazanye n’uwo mukundana iyi
ndirimbo ni iyanyu.”
Nel Ngabo yanaririmbye indirimbo ye yise ‘My Heart’
yasohotse ku wa 12 Gicurasi 2023 iri mu ndirimbo zigize album ye ya gatatu yise
‘Life Love Night’.
Iyi ndirimbo ku rubuga rwa Youtube imaze kurebwa n’abantu barenga 372,282.
Ubwo yaririmbaga iyi ndirimbo, bamwe mu bitabiriye iki
gitaramo bafataga amashusho ajyanye n’uburyo yaririmbagamo iyi ndirimbo yitsa
cyane ku rukundo. Yanaririmbye indirimbo 'Woman'.
4.Michael
Sengazi yikije ku mugabo wigeze kumutereta
Nkusi Arthur wari uyoboye iki gitaramo yakiriye ku
rubyiniro Michael Sengazi avuga ko ari umunyarwenya batangiranye muri Comedy
Knights, kandi amuzi nk’umuhanga umaze gutaramira mu bihugu byinshi ‘benshi
muri mwe mutarageramo’.
Nkusi yabajije abarundi uko bigenda iyo hagati y’abo
bashwanye. Ati “Uziko twashwana ndi kurya simpagarare [Yumvikanisha ko bashwana
mu kinyabupfura bitandukanye n’uko bigenda ku banyarwanda].
Yanagarutse ku mugore we Fiona Ntarindwa uherutse
kwakira mu kiganiro Perezida Kagame cyagarutse ku rugendo rw’imyaka 29 ishize u
Rwanda rwibohoye. Ni ikiganiro cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda, yakoranye na
Jean Pierre Kagabo.
Michael Sengazi ageze ku rubyiniro yateye urwenya kuri
bimwe mu bihugu aho usanga abaturage bafite uburenganzira bwo kuvuga mu izina
Umukuru w’Igihugu, ariko ko hari aho ubwo burenganzira budakora.
Yagarutse ku munsi wa mbere ahura n’umukobwa bikageza ntangiriro yo gukora imibonano mpuzabitsina n’ubwo atasoje neza iyi nkuru, asiga abantu
bakinyotewe.
Michael yanagarutse ku baryamana bahuje ibitsina,
avuga ko igihe kimwe yigeze guhura n’umugabo wiyumva nk’umugore wagerageje
kumutereta ariko akanga.
5.Dr
Hilary Okelo, umunyarwenya w’umunsi
Ni umwe mu banyarwenya b’abahanga bamaze igihe kinini
bigaragaza mu ruganda rwo gutera urwenya mu gihugu cya Uganda.
Uyu musore yamaze isaha ku rubyiniro yitsa ku ngingo
zinyuranye zatembagaje abitabiriye iki gitaramo cy’urwenya.
Akigera ku rubyiniro, yavuze ko yabonye ikiraka mu
Bwongereza kandi ko umugore wamutumiye yamusabye amushusho amugaragaza
ari imbere y’umubare munini ari kubatera urwenya.
Hilary yavuze ko yabwiye uyu mugore ko afite abafana
benshi, kandi ko akunzwe, bityo asaba abanya-Kigali kumufasha agafata ayo
mashusho amugaragaza neza.
Uyu musore yavuze ko mu busanzwe iyo ari ku rubyiniro
avugisha ukuri. Kuri we avuga ko atari buri wese ukwiye gutunga imbwa, kuko
isaba ibintu byinshi.
Yavuze ko mu mashuri yigaga ashyizeho umwete, kuko
umuryango we wamubwiraga ko udahagaze neza mu bukungu bityo adakwiriye
gusubira.
Yatembagaje abantu ubwo yari ageze ku ikipe y’igihugu
ya Uganda. Avuga ko iyo yatsinzwe byumvikanira cyane mu mvugo abanyamakuru bakoresha bogeza umupira.
Okello yanavuze ko we na Se bakoze akazi ko kuririra
abitabye Imana, rimwe Se aribeshya asanga bari kuririra umwana wapfuye kandi
yavuze ko ari umuntu mukuru.
Yanavuze uko muri 2022 Polisi yo muri Uganda
yabatatinyije nyuma yo kwigaragambya mu muhanda basaba ko Bobi Wine,
umunyamuziki wavuyemo umunyapolitiki arekurwa.
Iki gitaramo kandi cyahaye umwanya abanyarwenya bakizamuka bo muri Gen- Z Comedy nka Kadudu na Dudu.
Salvado yavuze ko gutaramira i Kigali ari kimwe mu bintu bimushimisha
Patrick yataramiye i Kigali ku nshuro ye ya kane
Patrick Salvado yongeye kwemeza abanya-Kigali yifashishije ingingo zinyuranye
Ishimwe Clement ari kumwe na Nel Ngabo afasha
mu muziki binyuze muri Kina Music
Mbere yo gutaramira abitabiriye Seka Live, Nel Ngabo
yabanje kwihera ijisho uburyo abanyarwenya batembagaza abantu muri iki
gitaramo
Umuhanzi akaba n'umunyamakuru Uncle Austin yagarutsweho cyane muri iki gitaramo
Salvador yanyuraga mu bafana akabasuhuza yitsa cyane kuri Uganda
Rusine yavuze ko iyi nkweto yari yambaye ari impano yahawe na Sandrine Isheja
Okello yihariye Seka Live ya Nyakanga nyuma yo kumara isaha irenga ku rubyiniro
Hilary yanagarutse ku mibereho yo mu muryango we
Umuhanzi akaba n'umushyushyarugamba, Dj Pius
Muri iki gitaramo, Patrick Rusine yagiye ahabwa amafaranga n'abantu banyuranye
Umunyarwenya Ramjaane yasetse arihika, yitegereza
uburyo uruganda rwa 'Comedy' ruri kwaguka
Umunyarwenya usigaye abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ramjaane ari mu banogewe n'iki gitaramo
Sandrine Isheja Butera ari kumwe n'umugabo we Kagame Peter
Umunyamakuru w'umuhanzi Andy Bumuntu yitabiriye iki gitaramo asabwa kuzataramira abitabira Seka Live
Nkusi Arthur yagarutse ku byabaye nyuma y'uko umugore we Fiona Ntarindwa yakiriye mu kiganiro Perezida Kagame
Yasetse haburaga gato ngo ave ku ntebe yari yicayeho
Iki gitaramo cyifashishwamo abanyarwenya biganjemo abakoresha cyane icyongereza ku buryo ubutumwa bugera kuri buri wese
Umukinnyi wa filime uri mu bagezweho muri iki gihe, Nyambo Jessica yitabiriye iki gitaramo
Umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA), Martine Abera
Nel Ngabo yaririmbye indirimbo nka 'Arampagije', 'Woman' n'izindi zatumye benshi bamukomera amashyi
Michael Sengazi yagarutse ku mibereho y'abarundi n'abanya-Uganda
Umukinnyi wa filime akaba n'umunyarwenya, Mugisha Emmanuel [Clapton] yitabiriye iki gitaramo
Umushyushyarugamba akaba n'umukinnyi wa filime, MC Nario
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo cya Seka Live
AMAFOTO: Ndayishimiye Nathanael-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO