Mu mikino y'igikombe cy'Amahoro cya Basketball mu Bagore iri kubera mu Rwanda, ikipe y'igihugu yaraye itsinzwe na Angola, ariko ibona itike yo gukina imikino ya 1/4.
Ni umukino wabaye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, ukaba wari umukino wa kabiri u Rwanda rukinnye. U Rwandan rwatangiye umukino ruri hejuru, ndetse rwegukana agace ka mbere n’amanota 16 ku 8 ya Angola. Muri aka gace umukinnyi Destiney Promise ni we watsinze amanota menshi.
Mu gace ka kabiri u Rwanda rwari hejuru cyane, abakobwa b’umutoza Sarr batsinzemo amanota menshi kuko batsinze 22 mu gihe Angola yo yari imaze gutsinda amanota 14 gusa. Agace ka gatatu katangiranye imbaraga ndetse kaba agace u Rwanda ruguyemo, umuntu akaba atatinya kuvuga ko ariho u Rwanda rwatakarije umukino.
U Rwanda rwakinnye neza uduce tubiri twa mbere gusa nyuma biza kwicurika
Ni agace kagiye gukinwa u Rwanda rufite ikinyuranyo cy'amanota 16, ariko aka gace karangiye u Rwanda rutsinze amanota 4 Angola itsinze amanota 22, umukino uhita uhinduka mubisi.
Agace ka kane ari nako ka nyuma, kasabaga imbaraga nyinshi umutoza w’u Rwanda n’abakobwa be kugira ngo bigobotore Angola wabonaga ko yamaze kuvumbura amayeri yabo.
Iminota yagenwe y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya amanota 64 kuri 64 maze hongerwaho iminota 5.
Muri iyi minota itahiriye u Rwanda, Angola yatsinzemo amanota 10 mu gihe u Rwanda rwo rwatsinzemo 4 gusa. Umukino waje kurangira wegukanywe n’ikipe ya Angola ku manota 74 kuri 68.
Nubwo ariko u Rwanda rwatsinzwe, rwahise rubona itike yo gukina imikino ya 1/4, kuko rwari rwatsinze umukino ubanza bahuyemo na Cote D'Ivoire
Uyu mukino witabiriwe na Perezida wa Repuburika y'u Rwanda Paul Kagame
Agace ka gatatu, niho u Rwanda rwatakarije umukino burundu
TANGA IGITECYEREZO