Umukino wa gicuti wahuje ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye Vital'O FC, warangiye amakipe yombi anganya ibitego bibiri kuri bibiri.
Wari umukino watangiye ku isaha ya saa 16:00 PM zo mu Rwanda, ari nazo saha za Bujumbura. Abafana ba Rayon Sports bari babucyereye bashaka kureba uburyo ikipe yabo yitwara nyuma yo kugura abakinnyi bashya baje kongera imbaraga ku bari basanzwe.
Uko umukino wagenze:
95" Umukino urarangiye
Umukino waberaga kuri Kigali Pele Stadium, uhuza ikipe ya Rayon Sports na Vital'O FC urangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2, ukaba wari umukino wa mbere wa gicuti ikipe ya Rayon Sports ikinnye yitegura umwaka w'imikino 2023-24.
93" Kufura ya Rayon Sports itewe na Tuyisenge ntacyo itanze, twavuga ko ari nabwo buryo bwa nyuma iyi kipe yari ibonye. Abafana ba Rayon Sports batangiye batangiye gucana amatoroshi ya telphone.
90" Umusifu Rurisa yongeyeho iminota 5
83" Vital'O ihushije igitego ku mupira wazamukanwe na Kessy ateye umupira mu izamu Hategekimana awukuramo awusubiza mu kibuga Nzeyimana awusubijemo, Ojera awushyira hanze
Youssef yongeye koza amaso y'abafana ba Rayon Sports
Youssef ari kugaragaza urwego rwo hejuru ku bakinnyi bamwe ba Rayon Sports, harimo nabo ari guhereza imipira kuyifunga bikababana ibizamini. Uyu musore yakiniye Rayon Sports mu mwaka w'imikino 2021-22, gusa aza kugenda itarangiye. Kuva yagaruka, ni umwe mu bakinnyi abafana ba Rayon Sports bitezeho kuzabaha ibyishimo.
76" Rayon Sports ihushije igitego ku mupira wazamukanwe na Mugisha Junior awukata imbere y'izamu, habura umuntu utereka mu izamu.
Ndekwe Felix niwe mukinnyi wa Rayon Sports wakinnye iminota myonshi
Aruna wavuye mu ikipe ya Bumamuru FC yakinnye igice cya kabiri
72" Umunyezamu wa Rayon Sports Hategekimana wagiye mu kibuga asimbuye, atabaye iyi kipe ku mupira akuyemo ahagararanye na rutahizamu wa Vital'O FC.
Umupira wongereye imbaraga nyuma yaho amakipe akoreye impinduka, ndetse ubu buri kipe ikaba iri gukina ishaka igitego cya gatatu
61" Rayon Sports yongeye gusimbuza, Selumogo arasohoka hijira Mgisha Junior
59" Igitego cya Rayon Sports
Rayon Sports ibonye igitego cya kabiri cyo kwishyura gitsinzwe na Musa Esenu ku mupira yari ahawe na Youssef
58" Rayon Sports yakoze impinduka Rwatubyaye ava mu kibug, hinjira Mitima Isaac.
57" Musa Esenu winjiye mu kibuga asimbuye, ahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye umukinnyi wa Vital'O
54" Igitego cya Vital'O FC
Vital'O FC ibonye igitego cya cya kabiri giturutse ku ikosa ry'umunyezamu wa Rayon Sports wihereye umupira Issa bari imbere y'izamu ahita atereka mu shundura.
50" Vital'O ibonye koroneri ya mbere mu gice cya kabiri ariko ntiyagira icyo itanga
45" Igice cya kabiri kiratangiye.
Igice cya kabiri gitangiye Rayon Sports ikora impinduka, aho Aruna Moussa Majaliwa, Ojela, Musa Esenu na Youssef binjiye mu kibuga, havamo Rudasingwa, Nsabimana Aimable Mbirizi Eric na Iraguha Hadji.
47" Igice cya mbere kirarangiye ku makipe yombi, amakipe akaba agiye kuruhuka anganya igitego kimwe kuri kimwe.
45" Umusifuzi yongeyeho iminota 2 ku gice cya mbere
42" Igitego cya mbere cya Vital'O FC
Ku makosa yakunze gukorwa na ba myugariro ba Rayon Sports, Kessy Jordan wagoye Rayon cyane, yongeye kuzamukana umupira agana mu izamu, ahereza Ndayisenga, wahise atereka mu izamu, amakipe yombi ahita anganya.
Kanda hano urebe amafoto menshi
36" Igitego cya mbere cya Rayon Sports
Rayon Sports ibonye igitego cya mbere gitsinzwe na Rudasingwa Prince ku mupira uzamuwe na Ali Serumogo, areba uko Rudasingwa ahagaze, amushyirira umupira ku mutwe nawe ntiyazuyaza, ahita afungura amazamu.
Rudasingwa yapfukamye ashima Imana nyuma yo gutsinda igitego cya mbere cya Rayo Sports
35" Vital'O ihushije igitego cyari cyabazwe, ku mupira uzamukanywe na Kessy, ahereza Irabazi wari usugaranye n'izamu, ateye umupira ujya hanze
24" Rayon Sports ibonye umupira wa mbere ugana mu izamu, nyuma yaho Ndekwe Felix azamukanye umupira avuye ku ruhande rw'ibumoso, atera umupira ukomeye, ariko uruhukira mu biganza bya bya Valley Irambona umunyezamu wa Vital'O FC
21" Vital'O FC ihushije igitego cyari cyabanzwe nyuma yaho Eliphat acenze Ali Serumogo areba umunyeza Tamare uko ahagaze, ashaka kumutereka munguni umupira uca kuruhande gato.
19" Rayon ibonye umupira wa mbere ugana ku izamu n'ubwo ugiye hanze. Wari umupira utewe na Ndekwe ariko yamurura izamu.
18" Kess Jordan uri gukina aca mumpande ku ruhande rw'iburyo mu ikipe ya Vital'O, aryamye hasi nyuma yo gukorerwa ikosa na Bungingo. Uyu musore Kessy yagoye cyane ikipe ya APR FC.
10" Rayon Sports ntabwo irabasha gushota mu izamu rya Vital'O FC doreko n'amahirwe babonye umupira ugitangira, Mbirizi umupira yawutaye mu rukuta.
4' Ikipe ya Rayon Sports irimo irashaka uko yatsinda igitego hakiri kare ariko Vital'O FC nayo ikayereka ko yabucyereye.
Mbirizi Eric ari guhura n'ikipe y'iwabo ku ivuko
1" Rayon Sports ibonye kufura ya mbere umupira uterwa na Mbirizi Eric, ariko umupira awuta mu rukuta.
15:04 PM umukino uratangiye
Reka twongere tubahe ikaze nshuti bakunzi ba InyaRwanda ku mukino uri guhuza ikipe ya Rayon Sports yakiriye Vital'O yo mu gihugu cy'u Burundi. Umukino byari biteganyijwe ko utangira ku isaha ya saa 15:00 PM, umusifuzi yawutindijeho iminota igera kuri ine.
Ni umukino ugiye kubera kuri sitade ya Kigali Pele Stadium. Vital'O FC umwaka ushize w'imikino muri shampiyona y'u Burundi, yasoje ku mwanya wa 11 n'amanota 39. Uyu mukino ugamije gufasha amakipe ku mpande zombi, kwitegura umwaka mushya w'imikino, bigendanye n'abakinnyi yaguze.
Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
Simon Tamale
Ally Serumogo
Abdul Rwatubyaye
Aimable Nsabimana
Hakim Bugingo
Eric Ngendahimana
Eric Mbirizi
Felix Ndekwe
Hadji Iraguha
Prince Rudasingwa
Jonathan Ifunga Ifasso
Abakinnyi 11 Vital'O FC yabanje mu kibuga
Valley Irambona
Fred Niyonizeye (C)
Amedii Ndavyutse
Alfoni Bigirimana
Chris Ndikumana
Issa Hubert
Amissi Harerimana
Ndayisenga Eliphat
Irabazi Amissi Leon
Anistate Mpitabalana
Kessy Jordan
TANGA IGITECYEREZO