RFL
Kigali

"Ndagukunda, guhura nawe ni inzozi mporana! Rusine agaruka kuri Kevin Hart

Yanditswe na: Daniel HAVUGARUREMA
Taliki:30/07/2023 14:46
0


Rusine Patrick uri mu banyarwenya bakomeye mu Rwanda, yasutse amarangamutima hasi, abwira Kevin Hart ukubutse mu Rwanda urwo amukunda.



Umunyarwenya Rusine Patrick uri mu bahagaze neza mu Rwanda, yatangaje ko kuva yatangira umwuga wo gutera urwenya, afite inzozi zo guhura n’Umunyarwenya Kevin Hart w’Umuny’Amerika ukubutse mu Rwanda. 

Abinyujije ahatangirwa ibitekerezo kuri Instagram ikoreshwa na Kevin Hart, Rusine yamwabdikiye amagambo akomeye, yakoze benshi ku mutima.

Mu magambo atomoye, Rusine yatangiye abwira Kevin Hart ko ari ikitegererezo kuri we, kandi ko guhura nawe ari inzozi amaranye igihe. Yagize ati “ Kevin, uri ikitegererezo kuri njye, kandi guhura nawe byahoze ari inzozi zanjye.” 

Uyu munyarwenya ukorera Radio Kiss FM yakomeje abwira Hart ko urugendo rwe mu mwuga wo gutera urwenya, rumutera imbaraga kandi ko azakora nta kuruhuka kugeza abonye amahirwe yo guhura na Kevin uherutse kugenderera u Rwanda. 

Ati ” Urugendo rwawe mu mwuga wo gutera urwenya rwigiraho byinshi, kandi nzakora ntaruhuka kugeza ku mwuka wanjye wa nyuma kandi sinzarekera kugeza mbonye amahirwe yo guhura nawe.” 

Rusine yasoje avuga ko uruzinduko Kevin aherutse kugirira mu Rwanda, rwatumye akomeza intego yihaye kandi ko amukunda cyane. 

Kevin Hart uri mu banyarwenya bakomeye mu isi, akaba n’umwe mu bakinnyi ba sinema binjiza agatubutse muri Hollywood, aherutse kugenderera u Rwanda ari kumwe n’umuryango we asura Pariki y’Akagera, Pariki y’Ibirunga, Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye. 

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Kevin yatangaje ko yagiriye ibihe byiza mu rw’Imisozi igihumbi kandi ko ashimira Abanyarwanda n’u Rwanda muri rusange ku buryo bamwakiriye we n’umuryango we.

Kevin Hart ubwo yari mu Rwanda, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali 


Umufasha wa Kevin Hart, Madame Hart Eniko yishimiye cyane kugenderera u Rwanda 

Kevin Hart yavuze ko ashimira u Rwanda n'abanyarwanda ku buryo yakiriwe muri iki gihugu kimaze kubaka izina mu gukurura ba mukerarugendo 

Abana ba Kevin Hart bagiriye ibihe byiza muri Pariki y'Akagera iherereye mu Burasirazuba bw' u Rwanda 

Rusine Patrick yatangaje ko azakora igishoboka cyose, ariko agahura na Kevin Hart afata nk'icyitegererezo 

Rusine Patrick ni umwe mu banyarwenya bahagaze neza mu mwuga wo gutera urwenya mu Rwanda







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND