Umunyarwenya Dr Hilary Okello uri mu bari kuzamuka neza mu ruganda rwa ‘Comedy’ mu gihugu cya Uganda, yamaze kugera i Kigali habura amasaha mbarwa agataramira Abanyarwanda n’abandi mu gitaramo cya Seka Live.
Uyu musore yageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya
Kigali kuri iki Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2023 yakirwa na Bundandi Nice wo
muri Arthur Nation itegura ibi bitaramo by’urwenya biba mu mpera za buri kwezi.
Bigamije gufasha Abanyarwanda n’abandi kugira impera
nziza z’ukwezi. Kuri iyi nshuro hongewemo igice cy’umuhanzi uzajya ususurutsa
abitabiriye, ubimburira abandi ni Nel Ngabo wo mu inzu ifasha abahanzi mu bya
muzika ya Kina Music.
Dr Hillary arahurira ku rubyiniro n’umunyarwenya
Patrick Salvador wageze i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga 2023,
umunyamakuru wa Kiss Fm, Patrick Rusine ndetse na Michael Sengazi.
Ni ku nshuro ya gatatu uyu musore agiye gutaramira i
Kigali. Muri Nzeri 2022, nibwo Anne Kansiime yakoreye igitaramo gikomeye muri
Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ni nyuma
y’imyaka itanu yari ishize abanyarwanda bamunyotewe.
Ubwo yazaga i Kigali, yaje ari kumwe n’abarimo Dr
Hilary Okello. Ari ku kibuga cy’indege ndetse no mu gitaramo, Kansiime yavuze
ko yishimiye kugaragariza Abanyarwanda impano ya Dr Hilary Okello mu bijyanye
no gutera urwenya.
Uyu musore ntiyazuyaje kuko mu gihe cy’iminota 15’,
abitabiriye iki gitaramo bari batangiye kunyurwa n’ubuhanga bwe.
Yasubiye muri Uganda, nyuma ku wa 9 Werurwe 2023
atumirwa gususurutsa abakunzi b’uruhererekane rw’ibitaramo bizwi nka ‘Gen- Z
Comedy’ bibera kuri Mundi Center.
Nyuma, ku wa 21 Werurwe 2023 yanditse kuri konti ye ya
Instagram avuga ko ari umuhamya w’uko abanyarwanda bakunda urwenya. Ati
“Abanyarwanda bakunda ‘Stand-up Comedy’. Naba umuhamya wabyo.”
Dr. Hilary Okello yabaye umunyamakuru muri Uganda,
kandi ni umwe mu banyarwenya batanga icyizere muri iki gihe.
Arazwi cyane mu gutera urwenya agaruka ku buzima bwe, ku muryango we n’ibindi. Hilary azi neza ko inkuru nziza iryoshya ibiganiro ari nayo mpamvu yibanda ku nkuru zizwi n’izitazwi ariko akagerageza kubihuriza hamwe.
Hilary yigeze kuvuga ko yatangiye gutera urwenya ubwo
yari mu mashuri yisumbuye, kandi ko yari mu ikipe y’abanyeshuri yasomaga
amakuru buri wa Gatanu.
Kuri iyi nshuro yatumiwe muri Seka Live mu gitaramo azahuriramo na bagenzi be kizaba ku wa 30 Nyakanga 2023 kizabera muri Camp Kigali.
Iki gitaramo kigiye kuba nyuma ya Seka Live yahereje
Kamena 2023 yarimo Teacher Mpamire wo muri Uganda na Daliso wo mu Bwongereza.
Ku kibuga cy'indege, Dr Hilary Okello yakiriwe na
Bundandi Nice wo muri Arthur Nation
Dr Hilary yabazaga Bundandi Nice gahunda irambuye ya
Seka Live yo kuri iki Cyumweru
Mu modoka, Dr Hilary yerekeza kuri Hotel acumbitsemo
mbere yo gutaramira muri Camp Kigali
Ni ku nshuro ya gatatu, Hilary agiye gutaramira mu Rwanda nyuma ya 'Gen-Z Comedy'
Dr Hilary yigaragaje muri Seka Live yahuriyemo na Anne Kansiime byatumye atumirwa kuri iyi nshuro Hilary ari mu banya-Uganda batera urwenya bari kwigaragaza cyane muri iki gihe
Seka Live yahumuye! Itegerejwemo abanyarwenya bakomeye kuri iki Cyumweru
Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Okello yageraga iKigali
AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO