Iserukiramuco ryateguwe na Dread Family Rwanda rigiye kuba ku nshuro yaryo ya mbere aho rihuza abahanga mu muziki barimo n’umurundikazi. Rirabera muri Centre Christus i Remera.
Ku mugoroba w’iki cyumweru kuwa 30 Nyakanga 2023 biraba ari
ibicika muri Centre Christus ahaza guhurira abakunzi b’umuziki wa ‘Live’ bagaratamirwa
n’abahanzi batandukanye.
Ni mu iserukiramuco ryateguwe hagamijwe kumenyekanisha umudeli wa Dread nk'ikirango
cy'abaharanira urukundo no kurangwa n'ibikorwa by'impuhwe, no gutangiza
ku mugaragaro gahunda y'ikusanyabitekerezo ku ishingwa rya Fondasiyo y'ibikorwa
by'urukundo.
Mu kiganiro Nyirabayesi
uri mu bateguye iki gitaramo aheruka kugirana na InyaRwanda, yavuze ko bafite
gahunda yo gutangira kwigisha umwuga wo gusuka abana b’abakobwa batwaye inda
zitateguwe, ndetse n’urubyiruko muri rusange, mu rwego rwo guhangana n’ingaruka
z’ubushomeri.
Iki gitaramo kirarimbamo abahanzi
batandukanye barimo Yvanny Mpano, umurundikazi Chan Queen, Rafiki, Mavenge
Sudi, Jabastar Intore, Maguru, Band zitandukanye n’abandi bahanzi banyuranye.
Iri
serukimuco rirayoborwa na MC Buryohe, ricurangwemo na DJ Confy. Uwifuza kuryitabira, agura itike anyuze ku
rubuga rwa noneho.com. Guhera saa munani imiryango iraba ifunguye. Amatike hari aya 15,000Frw harimo
icyo kurya no kunywa n'iya 10,000 irimo ibyo kurya gusa.
TANGA IGITECYEREZO