Ibintu 5 byakwereka ko indwara y'umutima iri gukomanga iwawe

Ubuzima - 30/07/2023 11:17 AM
Share:

Umwanditsi:

Ibintu 5 byakwereka ko indwara y'umutima iri gukomanga iwawe

Umutima n’imwe mu ndwara zihitana umubare w’abantu benshi ariko kandi muri abo bose nta n’umwe uwurwara atabanje kugira ibimemyetso ndetse ku buryo aramutse yitaye ku marenga umubiri uba umucira aba abasha kwivuza agakira kandi burundu.

Ibi ni bimwe mu bintu umuntu yakwibonaho akamenyeko indwara y'umutima igiye kumwugariza:

1.Kubira ibyuya nta mpamvu

Niba ubona watangiye kubira ibyuya buri kanya kandi nta mpamvu uzi, uba ugomba kujya kureba umuganga kuko gishobora kuba ikimenyetso cy’indwara z’umutima.

2.Kuribwa mu muhogo no mu gatuza

Ni kenshi wumva umuntu akubwiye ko ababara mu gatuza, bikazamuka akaribwa no mu muhogo. Ibyo bimenyetso rero iyo watangiye kubyibonaho uba ugomba kujya kwa muganga hari igihe aba ri ibimenyetso by’indwara z’umutima.

3.Kumva udatuje buri gihe

Top Sante yatangaje ko iyo wumva udatuje, umutima ukagusimbuka buri kanya mu gihe nta n’ikintu kigukanze, ugomba kujya kureba muganga kuko aba ari ikimenyesto mu byatuma ufatwa n’indwara z’umutima.

4.Kugira umunaniro utazi aho uturuka

Ubusanzwe iyo wumva unaniwe uba uzi neza icyaguteye uwo munaniro ,niba ari ugukora cyane, kuba warayamye utinze n’ibindi.

Iyo rero ufite umunaniro utazi aho uturuka kandi bigahoraho, uba ugomba kumenya ko icyo ari ikimenyetso kikwereka ko ushobora kwibasirwa n’indwara z’umutima. Icyo gihe uba ugomba kwihutira kujya kwa muganga bakakurebera impamvu zibitera.

5.Uburibwe bw’amaboko

Iyo watangiye kugira uburibwe buturuka mu gituza bukagera ku maboko, icyo kiba ari ikimenyetso kikwereka ko ushobora kwibasirwa n’indwara z’umutima.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...