Ku nshuro ya Gatatu ya Story Telling Night, umunyamakuru wabigize umwuga Eugene Anangwe na we yatanze ikiganiro agaruka ku rugendo rutoroshye rw’ubuzima yanyuzemo anahishura icyamukomeje.
Kuwa Gatandatu tariki ya 29 Nyakanga 2023 kuri Grand Legacy Hotel habereye Story Telling Night igikorwa gikomeje
gushora imizi kubera umusanzu kigira mu buzima bwa muntu.
Muri iki gikorwa hatumirwa abantu batandukanye bakagaruka
ku nkuru z’ubuzima bwabo mu rwego rwo gufasha abitabiriye kumenya ko batari
bonyine mu byo banyuramo buri munsi nk'uko intego yacyo nyamukuru ari ukurwanya
agahinda gakabije no kwiheba.
Umunyamakuru w’Ikigo cy'Igihugu cy'Iitangazamakuru (RBA), Eugene Anangwe
ari mu batanze ikiganiro. Yatangiye agira ati ”Naje mu Rwanda mu 2008 ubu hari
ibintu byinshi maze kumenya.”
Anangwe yaje mu Rwanda gushaka akazi mu mwuga w’itangazamakuru
nyuma yo kugerageza inshuro nyinshi mu bitangazamakuru byo muri Kenya, igihugu
akomokamo bikanga.
Agaragaza ko yigiriye inama yo kwambuka akajya gushakira
ahandi. Anakomoza ku buryo hakiri ikibazo gikomeye mu itangazamakuru aho
ibitangazamakuru byose biba bishaka abanyamakuru bamaze kubaka izina, akibaza
impano nshya uko zizabona aho zimenera.
Uyu munyamakuru ariko agaragaza ko uko byagenda kose hari
ibanga rituma ugera iyo ujya. Aragira ati: ”Icyo nabasaba, menya icyo ushaka gukora mu
buzima bwawe utitaye ku byo abandi bavuga.”
Yongeraho ati: ”Ugomba kumenya kwiga biturutse no ku byo
wakoze ukongera ukabisubiramo, nk’ubu njye nubwo ikiganiro yaba ari njye
wagikoze ndongera nkakireba nkamenya aho nakoze ikosa cyangwa nabikoze neza.”
Avuga umuntu agomba guhora yiyungura
ubumenyi mu gihe cyose afite intego yo gushaka kugera kure. Ati ”Ibyo byangejeje kure ku nzozi ntigeze ndota mu buzima bwanjye bwose.”
Anangwe wari uherekejwe n’abarimo umwana, umugore na bashiki
be, yavuze ko icyo wifuza cyose wakigeraho uramutse ukoze cyane. Ati ”Ushobora kugera ku byo wifuza
byose ariko ugomba gukora cyane kuko ntabwo byizana.”
Nubwo abantu babona yaramaze kugera iyo ajya, avuga ko we
abona ntakiraba. Akomoza ku bwana bwe, yavuze ko bitari byoroshye kuko yajyaga ajya ku
ishuri rimwe na rimwe atariye, kandi akaba yaragendeshaga ibirenge.
Arakomeza ati”Ubuzima bwanjye bwari
bukomeye mu bwana, banamvugiye isengesho rya nyuma nk’umuntu ugiye kwitaba Imana, nari maze ukwezi muri koma, gusa ubu ndacyariho.”
Kuri ubu Anangwe ari mu banyamakuru b’inzobere mu Karere aho yagiye akorera akanagira uruhare mu ishingwa rya televiziyo zikomeye. Amaze gukorana ibiganiro n’abantu bakomeye barimo Perezida w'u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame.
Anangwe yavuze ko
yabigezeho bimugoye kuko iteka yasabaga ko bagirana ikiganiro ariko bikarangira
bidakunze.
Nyuma y’igihe abisaba, byaje kurangira abigezeho kandi akora
iyo bwabaga ikiganiro bagiranye kigenda neza nubwo bwose atari yabashije kubona
neza umwanya wo kugitegura.
Anangwe avuga ko yamenye ko afitanye ikiganiro na Perezida Kagame saa tanu za mu gitondo, kiri bube saa cyenda z'umugoroba.
AMAFOTO:RWIGEMA FREDDY-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO