Umunyarwenya uri mu bakomeye mu gihugu cya Uganda, Patrick Idringi uzwi nka Patrick Salvador yageze i Kigali nyuma yo gutumirwa gutaramira Abanyarwanda n'abandi binyuze mu ruhererekane rw'ibitaramo by'urwenya bya Seka Live.
Uyu mugabo yageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya
Kigali i Kanombe ahagana saa saba n’igice zo kuri uyu wa Gatandatu tariki 29
Nyakanga 2023.
Yitabiriye igitaramo cya Seka Live kizaba kuri iki
Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village
ahazwi nka Camp Kigali.
Ni ku nshuro ya kane uyu mugabo agiye gutaramira mu
Rwanda. Yaherukaga i Kigali muri Seka Live yabaye ku wa 4 Ukuboza 2022 muri
Kigali Convention Center. Icyo gihe yataramiye abakunzi be yihuta biturutse ku
kuba yarahageze atinze bitewe n'indege yamutindije.
Uyu mugabo yanigaragarje muri Seka Live yabaye ku wa
31 Nyakanga 2022. Ku wa 31 Werurwe 2019, nabwo yataramiye i Kigali muri Seka
Fest.
Uyu mugabo w'imyaka 38 y'amavuko wakuriye mu Mujyi wa
Kampala, agiye gutamira i Kigali nyuma yo gusoza ibitaramo yakoreraga mu
Bwongereza.
Yatanze ibyishimo mu gitaramo gikomeye yahakoreye ku
wa 11 Kamena 2023, aherekejwe n'abanyarwenya bagenzi be Alfred Kainga,
Thenjiwe, Eric Omondi wo muri Kenya, Daliso Chaponda usanzwe ubarizwa mu Bwongereza
n'abandi.
Ubwo yategura ibi bitaramo muri kiriya gihugu, yavuze
ko kuri we ari inzozi zibaye impamo kuko yamaze igihe atekereza kuzakorera
igitaramo mu Bwongereza.
Yavuze ko imyaka irindwi yari ishize akorera ibitaramo
by'urwenya yise “Africa Laughs” muri Uganda, ariko ko igihe kimwe yifuzaga
kuzabikorera hanze y’iki gihugu, abonye amahirwe ahitamo kubanziriza mu Bwongereza.
Patrick yataramiye mu Mujyi wa London ku wa 11 Kamena
2023 n'aho ku wa 12 Kamena 2023 ataramira mu Mujyi wa Manchester.
Yifashishije konti ye ya Instagram, yavuze ko iki
gitaramo kizaba kimwe mu bihangwa amaso na benshi muri Afurika.
Atumiwe muri Seka Live nyuma y'uko asoje biriya
bitaramo. Uyu mugabo atangajwe nyuma y'umunya-Uganda, Dr. Hilary Okelo nawe
utegerejwe muri Seka.
Patrick Slavador ni umunya-Uganda kavukire wakuriye
ahitwa Ombokolo mu bilometero bike uvuye mu Mujyi wa Kampala. Aka gace
yavukiyemo akunze kukagarukaho cyane, mu biganiro by’urwenya akorera ahantu
hatandukanye.
Yavutse ku wa 14 Gashyantare 1985. Kandi asanzwe ari
umukinnyi wa filime, umushyushyarugambaga mu birori n’ibitaramo, akaba na
enjeniyeri(Eng).
Muri 2009 yegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa
‘Multichoice Africa’ ryari rigamije guteza imbere abanyarwenya.
Mu 2016 yagarukiye mu cyiciro cya nyuma mu irushanwa
‘World's Funniest Person competition’, mu 2017 na 2018 ashyirwa mu bahataniye
ibihembo ‘Savannah Comic Choice Awards’.
Avuka mu muryango w’abahungu batanu n’abakobwa batatu.
Ku babyeyi bari abacuruzi, Lawrence Dawa wo mu Ntara ya Koboko na Joyce Dawa wo
muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.
Uyu mugabo afite Impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri
cya Kaminuza yakuye muri Makerere mu Ishami ry’itumanaho. Yigeze kuvuga ko
yatangiye gutera urwenya ubwo yari mu mashuri yisumbuye, kuva ubwo ayoboka
inganzo.
Yakoze imirimo inyuranye. Muri Nzeri 2011 yasezeye
akazi yakoraga muri MTN Uganda, mu 2011 atangira gukora kuri Radio Capital FM
mu kiganiro ‘Dream Breakfast- Ibi byose byagiye bituma yigwizaho igikundiro mu
bihe binyuranye.
Patrick Salvador akigera ku kibuga cy'indege yakiriwe
na Nkusi Arthur washinze Arthur Nation
Nkusi Arthur ari kumwe na Patrick Salvador bafashe ifoto mbere yo kujya kwitegura gutembagaza abantu muri Seka Live
Patrick Salvador yabazaga Nkusi Arthur niba abantu bamaze igihe bagura amatike yo kwinjira muri iki gitaramo
Nkusi Arthur yabwiye Patrick Salvdor ko ariwe utahiwe gufasha Abanyarwanda guherekeza ukwezi kwa Nyakanga
Bundandi Nice ubarizwa muri Arthur Nation yakira
Patrick Salvador akigera i Kigali
Salvador yagaragaza akanyamuneza nyuma y'uko
abanyarwanda bongeye kumushyira
Seka Live yo kuri iki Cyumweru yatumiwemo Patrick Salvador, Dr Hillary, Patrick Rusine n’abandi. Yanatumiwemo kandi Nel Ngabo
Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Patrick Salvador yageraga i Kigali
AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO