Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Josh Ishimwe yatangaje ko mu gitaramo cye azahurira ku rubyiniro na korali zikomeye mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana, Alarm Ministries ibarizwamo abaririmbyi bakomeye ndetse na Chorale Christus Regnat yo muri Kiliziya Gatolika.
Ni
ubwa mbere Josh Ishimwe wamamaye mu ndirimbo nka ‘Yezu wanjye’ yasubiyemo,
agiye gukora igitaramo cye bwite nyuma y’imyaka ibiri ishize ari mu muziki
afasha abantu kwegerana n’Imana binyuze mu bihangano bifasha benshi.
Yinjiye
mu muziki afite umwihariko! Kuko akora umuziki wa ‘Gospel’ ivanze na gakondo
nyarwanda biri mu byatumye mu gihe cy’imyaka ibiri ishize yarakunzwe.
Uyu
musore yagiye aririmba mu bitaramo by’abandi bahanzi yabaga yatumiwemo. Kugeza
ubwo mu ntangiriro z’uyu mwaka yiyemeje gutaramira abakunzi be n’abafana
b’umuziki mu gitaramo azakora ku wa 20 Kanama 2023 muri Kigali Conference and
Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Kuri
uyu wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga 2023, yasohoye amashusho asaba abantu
kutazacikwa n’iki gitaramo, aho ugura itike yawe ukanze #182*8*1*604473#
Yavuze
ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kuba azahurira ku rubyiniro na Alarm
Ministries na Chorale Christus Regnat yamamaye muri Kiliziya Gatolika. Ati “Ni
iby’icyubahiro kuri njye kuzahurira ku rubyiniro (Stage) n’aba bakozi b’Imana.
Imigisha.”
Mu
Rwanda hari amatsinda atandukanye akunzwe mu muziki usingiza Imana nka Healing
Worship team, Gisubizo Ministries, Kingdom of God Ministries, True Promises
Ministry n'andi, gusa iyo uvuze Alarm Ministries, benshi babyumva kabiri dore
ko yaboneye izuba amatsinda atari make ya hano mu Rwanda.
Wongeraho
kuba yarakoze indirimbo zinyuranye zahembuye benshi. Ikindi ni uko abaririmbyi
ba Alarm Ministries batanze umusanzu ukomeye mu yandi matsinda yaba mu kubagira
inama no mu kubabera urugero rwiza mu miririmbire.
Alarm
Ministries batumbagirijwe izina binanyuze mu ndirimbo zitandukanye zirimo nka Songa
Mbele, Hariho impamvu n'izindi zitandukanye.
Chorale
Christus Regnat yatumiwe muri iki gitaramo cya Josh ishimwe ni korali imaze
kuba ubukombe mu makorali ya Kiliziya Gatolika ikaba ibarizwa muri Paruwasi
Regina Pacis/Remera.
Ni
korali igizwe n’abaririmbyi bari mu byiciro bitandukanye by’imyaka, aho
usangamo urubyiruko rw’abasore n’inkumi, abagore n’abagabo, amajigija
n’ibikwerere ndetse n’abegeye hejuru ho gato mu myaka.
Abo
bose rero intego nyamukuru yabo ni uguhanika amajwi basingiza iyabahanze,
rugira, rugaba rumeza-buzima, rudasumbwa, Imana musumbabihe n’andi mazina
menshi abantu bita Imana.
Usibye
kandi gusingiza Rurema bananyuzamo bakidagadura mu zindi ndirimbo zifasha
umuryango Nyarwanda bishimira impano y’ubuzima rugaba yabagabiye bityo
ntibibabere imipaka kuko umuziki utagira imbibi kandi ntugire n’ururimi.
Josh
Ishimwe avuga ko mu mwaka wa 2000 ari bwo yatangiye urugendo rwo gukorera Imana
binyuze mu kuririmba muri korali y’abana mu rusengero. Ariko icyo gihe ntiyari
aziko ari umwuga ushobora kuzamubeshaho mu buzima bwe bwose.
Uyu
musore w’imyaka 23 y’amavuko yanyuze mu matsinda atandukanye y’abaramyi ari
nako akuza impano ye yatangiye kugaragaza kuva mu myaka ibiri ishize.
Yanyuze
mu itsinda Urugero Music, kandi yakoranye bya hafi n’abaramyi barimo Yvan
Ngenzi na René Patrick bamufashije kwisanga mu muziki.
Josh
Ishimwe muri 2021 yabwiye TNT ko yabashije guhuza indirimbo zihimbaza Imana na
gakondo ‘mbifashijwemo n’abahanzi nka Yvan Ngenzi’.
Yavuze
ariko ko byanaturutse ku kuba akunda indirimbo za gakondo. Josh uzwi mu
ndirimbo nka ‘Amasezerano’, avuga ko yibazaga ibijyanye n’aho azakura
amafaranga yo kwishyura indirimbo ya mbere kugeza ubwo yabonye abamufasha
atangira gukora umuziki.
Uyu
musore avuga ko nk’abandi bahanzi bose yari afite ubwoba bw’uburyo abakunzi b’umuziki
bazamwakira.
Josh
Ishimwe yasabye abantu gutangira kugura amatike hakiri kare kugirango
batazacikwa n’iki gitarami
Josh
Ishimwe yatangaje ko Alarm Ministries na Chorale Christus Regnat
bazamushyigikira mu gitaramo azakora ku wa 20 Kanama 2023
Imyaka
ibiri ishize ari mu muziki, Josh Ishimwe avuga ko yabonye Imana imucira inzira
mu muziki we
Chorale
Christus Regnat irazwi cyane muri Kiliziya Gatolika. Mu Ugushyingo 2023
bazakora igitaramo cyabo bwite
Alarm
Ministries ifatwa nk’umubyeyi w’andi matsinda itegerejwe muri iki gitaramo cyo
kuvuga ineza y’Imana
KANDAHANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NTACYO NGUSHINJA’ YA JOSH ISHIMWE
TANGA IGITECYEREZO