RFL
Kigali

Healing Music ibarizwamo Yaël, Brian na Dinah yateguye igitaramo "Christ My Song" yatumiyemo Simon Kabera

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/07/2023 18:33
0


Healing Music ikorera umurimo w'Imana muri Healing Center Church Remera, ikaba ibarizwamo abahanzi b'amazina azwi muri Gospel nka Yaël, Brian Blessed na Dinah Uwera, yateguye igitaramo kidsanzwe yise "Yesu Indirimbo Yanjye/Christ My Song”.



Mu kiganiro Ubuyobozi bwa Healing Music bwagiranye n’inyaRwanda bwagize buti: "Inyito y'iki gitaramo twayihisemo dushingiye ku ngaruka agakiza kagira ku muntu wizeye Kristo, aho umaze kumwizera abona ubugingo buhoraho, ndetse akiri muri uyu mubiri, Yesu Kristo akamubera ibyiringiro, imbaraga, amahoro, n’umunezero, nk'uko umwanditsi wa Zaburi 118:14 yagize ati “Uwiteka ni we mbaraga zanjye n'indirimbo yanjye, Kandi yahindutse agakiza kanjye”. 

Abayobozi ba Healing Music bakomeje basobanurira InyaRwanda ko intego y'iki gitaramo ari ukugira ngo bamamaze ubutumwa bwiza, basangiza abantu uwo Kristo asobanuye muri bo binyuze mu ndirimbo. 

Healing Music ibarizwamo abaramyi b'ibyamamare nka Yael, Dinah Uwera na Brian Blessed, bagize bati "Turifuza ko buri wese uzagira umugisha wo kubana natwe azataha asobanukiwe ko kugira Yesu biruta ubutunzi bwose umuntu yakenera kandi muri we ariho tubonera ibyo isi itabasha gutanga".

"Turifuza ko abamaze kwakira Kristo, bongera kwibutswa ko babeshwjweho nawe kandi bariho ku bw’ubuntu bwe, bityo bakwiye kunyurwa nawe bikabatera gutera umugongo ibidafite umumaro, ndetse n’amahame atubakiye kw’Ijambo ry’Imana".

Healing Music bavuga ko "nkuko ijambo ry’Imana ribidusaba mu Abakolosayi 3:16, bahamagarira abantu kwitabira iki gitaramo kugira ngo bazasangire kandi banahugurane mu byo kwizera Kristo, binyuze mu ijambo ry’Imana, indirimbo ndetse n’ibihimbano by’umwuka". Bakomeje bavugako, buri wese azabona umwanya wo gusabana n’Imana binyuze mu ndirimbo, imbyino, ibicurangisho, ijambo no gusenga".

Muri iki gitaramo hatumiwemo Umuyobozi Mukuru w’Itorero iri tsinda ribarizwamo ari ryo Healing Center Church, Bishop Ntayomba Emmanuel, ndetse n’umuramyi Afande Simon Kabera. 

Kizaba tariki 30/08/2023 muri Healing Centre Church, Remera kuva saa Kumi n'umugoroba kugeza saa Mbiri z'ijoro.

Healing Music ni bantu ki?

Healing Music ni itsinda rigize andi menshi yo mu itorero Healing Center Church, ryashyizweho mu mwaka wa 2007. Ubu rigizwe n'abanyamuryango basaga Mirongo irindwi (70). Iri tsinda rifite inshingano zo kuvuga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo n'umuziki muri rusange. 

Ku geza ubu, Healing Music ikora iryo vugabutumwa mu materaniro yose y'itorero rya Healing Center-Remera, ndetse no mu bikorwa bidasanzwe nko mu mihango yo gusezeranya abakristo ba Healing Center baba bagiye kubana iteka, ndetse n'ahandi hose bahawe ubumire.

Hashize igihe kinini Healing Music ikora ibihangano byayo ikanabyifashisha mu materaniro ya Healing Center Church n’ahandi itumirwa, gusa ibyo bihangano byari bitarajya hanze. Ibikorwa byo gushyira ibihangano hanze bigeze ku kigero cyiza, na ndetse bitarenze ukwezi kwa Nzeri, indirimbo zitari munsi y’eshanu (5) zizajya hanze.


Simon Kabera azahesha umugisha abazitabira igitaramo Christ My Song


Christ My Song ni igitaramo gikomeye kizaba ku Cyumweru muri Healing Center Church Remera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND