Umunyarwenya uri kugenda afasha abanyempano kwigaragaza nta kiguzi, akomeje gushimirwa umusanzu ashyira ku itafari rya sinema nyarwanda. Ni igitaramo yatangiye aziko bitazacamo ariko aho ageze abona abashoramari bakwiriye kumwegera bakabishyira ku rundi rwego dore ko we atabyishoboza.
Igitaramo cy’urwenya kimaze kumenyerwa mu guha umwanya abanyempano bashaka kwigaragaza mu mwuga wo gusetsa cyaraye kibaye habera umwihariko wo gukusanya amafaranga yo gushyigikira Fally Merci.
Iki gitaramo kiba kabiri mu kwezi buri wa kane cyaraye kibaye ariko cyitabirwa n’abanyarwanda baba i Mahanga’Diaspora’ aribo baje gusemburwa na Ramjaane Joshua bakusanya arenga ibihumbi 900 Frws nk'uko yabitangarije InyaRwanda mu kiganiro cyihariye twagiranye nyuma y’igitaramo.
Ramjaane Joshua yabwiye InyaRwanda ko gukusanya aya mafaranga atari igikorwa cyarangiriye hariya kuko afite umushinga wo gutangiza igikorwa cyo gushyiraho ikigega kizajya gitera ingabo mu bitugu ababa mu ruganda rw’imyidagaduro ariko iyo nkunga ikajya ikusanywa n’abanyarwanda baba mahanga ‘Diaspora’.
Ramjaane Joshua ati”Hariya Merci yabonye arenga 900,000Frws ariko hari abandi bakomeje kunyemerera ko bazakomeza kumutera ingabo mu bitugu”.
Ramjaane yaboneyeho atunga agatoki abanyarwanda baba i Mahanga bigira ba ntibindeba ntibashyigikire ibikorwa byo mu ruganda rw'imyidagaduro.
Ramjaane Joshua yagiye ku rubyiniro ahawe inda ya bukuru na Clapton Kibonge uhora amushimira uruhare yagize mu rugendo rwe rwo gukina filimi dore ko yaje no guhirwa.
REBA AMAFOTO 50 YA GEN-Z COMEDY SHOW YABAYE TARIKI 28 NYAKANGA 2023
TANGA IGITECYEREZO