RFL
Kigali

Riderman, The Ben, Shaddyboo na King James mu byamamare byashenguwe n’urupfu rwa Junior Multisystem

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:28/07/2023 16:00
2


Karamuka Jean Luc [Junior Multisystem] wari umaze igihe kitari gito azahajwe n’uburwayi yitabye Imana, abo bakoranye nabo babanye biganjemo ibyamamare bakaba bamwifurije iruhuko ridashira.



Kuwa 27 Nyakanga 2023 mu masaha y’umugoroba ni bwo byamenyekanye ko Junior Multisystem yitabye Imana inkuru itoroshye kwakira ku bakunzi b’umuziki nyarwanda kuko yabaye umwe mu mpirimbanyi zawo.

Uyu mugabo kandi akagira ubuhanga bwatumye yiyambazwa na benshi b’abahanzi bamuganaga bamusaba ko yabatunganyiriza indirimbo dore ko izo yakoragaho zose zahitaga zamamara.

Umubare w’indirimbo yakoze biragoye kuwumenya kuva yakwinjira mu gutunganya umuziki, ibigwi bye biyingayinga ibya Lick Lick banakoranyeho igihe gito mbere ya 2011.Junior Multisystem wari umaze igihe arembejwe n'uburwayi inkuru y'urpfu rwe yashavuje benshi

Niba uzi indirimbo ‘Ndaje’ ya The Ben iri mu zatunganijwe na Junior ,uyu muhanzi akaba yaragaraje ko yatewe akababaro gakomeye ni iyi inkuru amwifuriza kuruwuhikira mu mahoro.

Shaddyboo na we ni umwe mu basabiye uyu mugabo kuruhukira mu mahoro. King James wakoranye igihe kitari gito na Junior yagize ati”Rimwe na rimwe umuntu abura icyo avuga kubera agahinda. Ruhukira mu mahoro muvandimwe nshuti.”

Uncle Austin na we yerekanye ko ari mu bihe bitoroshye ati”Nta magambo mfite yo kuvuga.Roho yawe iruhukire mu mahoro munyabigwi.” 

Oda Paccy yerekanye ko biroshye ku bw’ibihe yanyuranyemo na Junior Multisystem.

Uyu muhanzikazi yagize ati”Hari inkuru igoye kumva Imana ikwakire muvandimwe kuva muri 2009 wari umuntu wanjye.”

Safi Madiba ati”Ntacyo mfite cyo kuvuga kugera ubwo tuzongera guhura muvandimwe.”The Ben ari mu bifurije kuruhukira mu mahoro Junior Multisystem wanamukoreye zimwe mu ndirimbo

Safi akomeza agira ati”Ndabizi muvandimwe uri mu ijuru urimo ucuranga piano. Roho yawe iruhukire mu mahoro.” 

Christopher Muneza ati”Mu kuri ntacyo mfite cyo kuvuga ndababaye.”

Meddy Saleh ati”Uruhukire mu mahoro.” 

Teta Dian na we yagize ati”Canga Ikarita, Fata Fata, Menya Ibyawe wabaye ingenzi uruhuke neza Junior Multisystem.”

Riderman ati”Uruhukire mu mahoro Umwami. Nyagasani agutuze aheza.” 

Davis D ati”Uruhukire mu mahoro muvandimwe Junior.” Irene Murindahabi ati”Uruhukire mu mahoro muvandimwe Junior Multisystem.”

Umunyamideli w’umunyarwandakazi uba mu Bubiligi Mim, Mirage uheruka kugirana ikiganiro na The Choice aho yari kumwe Junior Multisystem na we yashyize ubutuwma hanze.

Agira ati”Warakoze muvandimwe Phil Peter gutuma mbasha guhura n'iyi Roho nziza. Umutima wanjye urababaye kubera kumva iyi nkuru y'uko yatuvuyemo.”

Yongeraho ati”Nakunze Roho yiwe n’uburyo yakomezaga kwikomeza nubwo bwose yarimo anyura mu bihe bitoroshye. Roho yawe iruhukire mu mahoro Junior Multisystem.”

Phil Peter na we yagaragaje ko yashenguwe cyane n’urupfu rwa Junior Multisystem. Rocky Kimomo ati”Uruhukire mu mahoro.” Junior Giti ati”Ruhuka neza musirikare Junior Multisystem.”Mimi Mirage ubwo yari mu Rwanda yagize umwanya wo guhura na Junior Multisystem witabye Imana

Ni benshi bakomeje kugaragaza ko umuziki nyarwanda uhombye umunyabigwi banamwifuriza kuruhuka neza. Uyu mugabo uburwayi bwe bukaba bwaraturutse ku mpanuka yakoze mu 2019 yanatumye bamuca akaboko.

Natwe tumwifurije kuruhukira mu mahoro kandi Imana yorohereze umuryango we n’abavandimwe be.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NGANJI11 months ago
    Ese ubutindi bw'abahanzi nyarwanda bagaragaza amarira y'ingona iyo hari umwe muribo wabavuyemo azarangira ryari ? Kuki bakunda umupfu kurusha umuzima?? ____________________________________ Murabizi uru ruganda ndumazemo hafi imyaka 15 nabonye byinshi,uyu munsi simbahereza rwose. , , , Nyuma yurupfu twa producer junior hagaragaye benshi mubahanzi bagaragaje ko batewe intimba nurupfu rwuyumugabo wakoreye ibyamamare bitandukanye indirimbo , , , Uyu junior wakoze impanuka ikaza kumuviramo gucibwa akaboko ndetse mukugaca ntibize kugenda neza NGO kubera impamvu zo kuba yaratinze kujyanywa kwa muganga NGO abashe kubona ubutabazi bwihuse , , , Junior yavuye kwamuganga akomeza kujya ahura nuburibwe bukomeye buturuka kuri Ako kaboko kaciwe . , , , Junior yagiye atangaza ko yumva ashobora no kuziyahura kubera ko adashobora gukomeza kwihanganira ubwo bubabare. , , , Junior yagiye avugako akenera amafaranga yo kugura imiti imugabanyiriza ububabare ndetse ikanatuma abasha gusinzira. , , , Junior murubwo buzima bushyaririye abahanzi bamugezeho nimbarwa ndetse abamuhaye ubufasha babarirwa kuntoki . , , , Kugezubwo byagaragaye ko junior akeneye ubufasha abagizi INSHUTIMIZI FOUNDATION akaba Ari fondasiyo yashinze numunyamakuru dashimu bateranyije amafaranga yo gufasha junior nkuko tubikesha bamwe mubagize iyo fondasiyo nubwo hari namakuru atugeraho avugako inkunga yose bakusanyije itamugezeho uko yakabaye , , , Ngirango muri kubona ifoto igaragaza dashimu nabagize iyo fondasiyo bari kwa junior , , , Muri ubwo bubabare Kandi twabibutsa producer junior abahanzi Bose yagiye akorera indirimbo batigeraga bifuza no kumenya amakuru ye , , , Yakoreye indirimbo zitagira umubare zanakunzwe muribuka indirimbo yitwa #Bibaye by urban boys , , , Yakoreye Butera Knowles, dream boys. TNP. TBB King James Dj zizou nabandi benshi ntarondoye , , , Ibi Kandi ni ibisanzwe kubahanzi nyarwanda kuko na producer Dr jack yapfiriye mugihugu cy'uburundi hakabura amafaranga atuma umurambo we uza mu Rwanda. , , , #NGANJI
  • Cedric11 months ago
    Ruhukira mumahoro muvandimwe gusa ndababaye





Inyarwanda BACKGROUND