Ku nshuro ya Gatatu Story Telling Night igiye kuba aho izibanda ahanini ku buzima burebana n’ibibera hakurya mu bihugu bitandukanye hifashishijwe inararibonye n'inzobere.
Kuri uyu wa Gatandatu guhera
ku isaha ya saa Kumi n'imwe kuri Grand Legacy Hotel ,abanyarwanda n’abanyamahanga
bazahurira muri Story Telling Night ,igikorwa kimaze kwamamara mu gutanga
ubumenyi, guhuza abantu no komora imitima ya benshi.
Mu kiganiro InyaRwanda
iheruka kugirana n’ubuyobozi bwa Interact Rwanda itegura iki gikorwa, batangaje ko
bishimira aho bamaze kugera mu gihe gito bamaze ku buryo bizera ko ku nshuro ya
cumi ntakabuza n’ibinyamakuru mpuzamahanga bizaba byaratangiye kubandikaho.
InyaRwanda tukaka twifuje
gukomoza gato ku bantu bazatanga ibiganiro ku ngingo irebana n’ibibera mu bihugu
bitandukanye dore ko aba bagabo bazaganiza abazitabira banyuze muri byinshi yaba
ibya Afurika no hakurya yayo.
Eugene Anangwe
Ari mu banyamakuru n’inararibonye
mu birebana n’itangazamakuru mu Karere k’Ibiyaga Bigari mu binyacumi amaze
atangiye urugendo rw’itangazamakuru.
Yagiye akorana ibiganiro bitandukanye
n’abayobozi bakomeye barimo Perezida Paul Kagame, Benjamin Mukappa wabaye
Perezida wa Tanzania n'abashoramari batandukanye barimo Patrice Motseppe wo muri Afurika y'Epfo.
Mikel Roberto Quintana
Yabaye mu bihugu bitandukanye
birimo Espagne, Mexico, Australia, Equador na Chile, ubu atuye mu Rwanda, yize muri
Kaminuza ya Boston aho yize mu ishami ry’ububanyi n’amahanga.
Charline Prazen Chikomo
Ni umwanditsi akaba n'intyoza mu bijyanye no gutanga ibiganiro, aho yagiye atanga ibiganiro
bitandukanye binanyuze no muri Duce Leadership Initiative yatangije, igenda
itanga ubujyanama mu bintu bitandukanye byibanda ku miyoborere.
Wagura itike yawe unyuze ku rubuga
rwa www.interactrwanda.com ukaba
wanasura imbuga nkoranyambaga bagenda bakoresha yaba Instagram, Facebook na Twitter.
TANGA IGITECYEREZO