Umubyeyi witwa Mukangamije Prudencienne, utuye mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Rambura, Akagari ka Nyundo, Umudugudu wa Rusereka, yagaragaje ko ubuzima abayemo kugeza ubu, abukesha gucuruza ibitebo aho agaragaza ko byamuhinduriye ubuzima akabaho adasabiriza.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, Mukangamije yagaragaje ko
yatangiye gucuruza ibitebo, umwana we wa nyuma (Umuhererezi) ageze mu mwaka wa
Gatanu w’amashuri yisumbuye, gusa ngo atangira kubicuruza nta kintu afite na
kimwe nyuma biza kumuhereza ubuzima.
Mu kiganiro n’uyu mubyeyi w’imyaka 56, uyu mubyeyi yavuze ko atabonera amahoro mu guhora yicaye. Ati: ”Natangiye gucuruza ibitebo ubwo umwana wanjye wa nyuma yari mu mwaka wa 5 w’amashuri yisumbuye,
Ntangira kubikora, twari tubayeho mu buzima butari bwiza na gato kuko nta kazi nagiraga ku buryo nahoraga nicaye. Nkimara guhaguruka rero ni bwo natangiye kubona inyungu zabyo ku buryo ngira inama n’abandi bagore batagira akazi batekerezo kwirirwa bicaye ari cyo gisubizo”.
Mukangamije umaze imyaka 21 acuruza ibitebo bimufasha
gutunga abana be wenyine ngo na cyane ko yabuze umugabo mu 1998 azize
intambara, ati: ”Nari nasigaranye abana bato njyenyine mbaho nabi, none abana
barakuze kandi n’umwana wiga ndamwigisha nkabishobora kubera ibi bitebo”.
N’ubwo ubuzima buba butoroshye, uyu mubyeyi yashimiye
ubuyobozi bw’igihugu kubera umutekano mwiza na cyane ko iyo ari gucuruza
ibitebo nta muntu umuhohotera, avuga ko mu gihe cy’ukwezi ashobora no gukorera
ibihumbi 15 Frw bibasha kumufasha kwiyitaho n’abana be.
Inama ze ku babyeyi batwara abana mu muhanga
kubasabisha cyangwa bagahora bicaye ni uko bagomba gukora. Ati: “Njye iteka
mbaha inama zo guhaguruka bakajya gukora kuko igihumbi kimwe wakibonye,
wabasha kukigura igitebo, kikakungura ejo ukagura ikindi gutyo gutyo ariko
ntubashe gusabiriza”.
Ubucuruzi bw’ibitebo mu duce twa Nyabihu na Ngororero ni bumwe mu bucuruzi bukorwa cyane n’abantu batandukanye, haba ababiboha n’abantu babigura bakabigurisha abasaruzi b’imyaka ndetse n’abahinzi.
N’ubwo ibitebo
bicuruzwa cyane ariko na byo bigira igihe bigira abaguzi nko mu gihe cy’isarura
nk’uko byemejwe n’abandi bacuruzi babyo baganiriye na InyaRwanda.com.
TANGA IGITECYEREZO