Umuvugizi w’umuraperi/rwiyemezamirimo
yahamirije CNN ko Snoop Dogg yahaye Josephine Wright inkunga y'isambu y'amadorari ibihumbi icumi (Miliyoni 10 Frw), ifite ubuso bwa hegitari 1.8 z'ubutaka bwa Hilton Head
Island, iherereye muri Carolina y'Amajyepfo. Iyi sambu, iri mu muryango w'umugabo wa Wright kuva mu
gihe cy’intambara y'abenegihugu.
Mu magambo ye Snoop Dogg
yabwiye CNN ati: "Nabikoze mbikuye ku mutima." “Anyibutsa mama na
nyogokuru."
Wright, ufite imyaka 93,
yarezwe n’umushinga w’iterambere, umurega ko inzu ye ndetse n’ibindi biyiriho
biri kudindiza iyubakwa ry’amazu mashya yagenwe kubera ko byinjiraga mu mutungo
wabo.

Umuraperi uri mu bakunzwe, Snoop Dogg yahaye umukecuru w'imyaka 93 amadorari ibihumbi icumi avuga ko amwibutsa mama we na nyirakuru
Yatanze ikirego avuga ko
"buri gihe hahimbwa amayeri yo kumutera ubwoba no kumutoteza mu rwego rwo
kumuhatira kugurisha umutungo we."
Urugamba uyu mukecuru ariho, rwakoze ku mitima y’ibindi byamamare, harimo n’muyobozi wa sitidiyo, umukinnyi wa filime akanazitunganya, Tyler Perry wagiye kuri konte ye ya Instagram, akandika ati: "Nyamuneka utubwire aho ubarizwa n’icyo ukeneye muri urwo rugamba tugufashe."