RFL
Kigali

Vessels of Praise bo guhangwa amaso bagarukanye "Ngusingize" banavuga ku gitaramo bari kwitegura-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/07/2023 14:15
0


Niba hari amakorali uzi yubatse izina rikomeye bitewe n'ibihangano byayo byaryoheye benshi, uyu munsi wa none wongereho BCC Vessels of Praise imaze gukora indirimbo eshatu gusa zirimo "Ngusingize" imaze amasaha macye igeze hanze.



Vessels of Praise, ni umutwe w'abaririmbyi babarizwa muri Leta ya Maine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), watangiye umurimo w'ivugabutumwa mu 1997, icyo gihe ikaba yaritwaga Voice of Angels. Kuva mu 2010 kugeza mu 2011 ni bwo habaye impinduka bayita Vessels of Praise.

Yatumbagirijwe ubwamamare n'indirimbo yitwa "Intsinzi yacu" yakozwe na Nicolas afatikanyije na Yannick na Zawadi. Ibarizwamo ab'amazina azwi muri Gospel nka Willy Uwimana waririmbye "Uri mwiza", Zawadi waririmbye "Ntuhinduka" Ft Adrien, Zabron & Deborah n'abandi.

Ni korali igizwe n'abaririmbyi 36 barimo ingeri zose. Imaze gukora indirimbo eshatu ari zo: "Nzaririmba Ishimwe", "Intsinzi yacu" na "Ngusingize". Ni abo guhangwa amaso mu muziki bitewe n'ubudasa bwabo butuma berekwa urukundo rwinshi mu bihangano byose bashyira hanze.

Urugero, indirimbo baherukaga gukora "Intsinzi yacu", yarakunzwe bitangaje. Abarenga ibihumbi 104 bamaze kuyireba mu mezi macye cyane. Umwihariko wabo utuma bakundwa, ni amashusho meza y'ibihangano byabo aho baba bambaye neza mu buryo buryoheye ijisho.

Ibanga bakoresha nta rindi ahubwo "nuko tubyitondera cyane kandi muri twe tukaba dufite abantu batundakanye basanzwe bamenyereye ibikorwa byo gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi namashusho ibyo byose bigatuma bigenda neza" nk'uko babidutangarije.

Umuyobozi Mukuru wa Vessels of Praise, Byinshi Tharscisse Dudu, yabwiye inyaRwanda ko umwihariko w'iyi ndirimbo yabo ya gatatu "Ngusingize" ni ubutumwa bw'amashimwe burimo. Avuga ko intego yabo ari ugukora hagati y'indirimbo ebyiri cyangwa eshatu ku mwaka".

Mu byo aba baririmbyi bifuza gukora mu bihe biri imbere harimo gukora Album y'indirimbo z'amajwi n'amashusho. Ati "Bidukunduye umwaka utaha twayisoza, ibindi ni ugukora ama tours ndetse n'ama concert. Dufite igitarmo muri Arizona mu mpera z'ukwezi kwa cumi. Bidukundiye twakora indi hano muri Portland Maine mu mpera z'umwaka".

Yavuze ko abakristo b'itorero bakoreramo umurimo w'Imana, bakira neza indirimbo zacu kandi "bari mu ba mbere badushigikira". Kujya muri iyi korali bisaba ko uba ukijijwe kandi ugaragaza impano yo kuririmba n'izindi mpano zikenewemo nko gucuranga, gukora muri tekinike cyangwa se ukaba wifuza kuba umuterankunga wayo.

Pastor Mutima Peter ni we uyobora Itorero Bethel Christian Center ribarizwamo Vessels of Praise. Ni Itorero ryakiriye abanyafurika benshi muri Leta ya Maine, rirabafasha. "Pasiteri yaje muri Maine mu 1992, urumva yafashije abantu benshi, ibyo bituma church yarabaye nka famille (umuryango)".

Zawadi, umucuranzi wa Piano akaba n'umuyobozi w'indirimbo 'Music director' muri Vessels of Praise, aherutse kubwira inyaRwanda.com ko iri torero "turikundira ko uburyo bwa 'Social affairs' bukora neza pe, kandi ibyo byahereye kera, abantu bose barisanga".


Bamwe mu bakobwa n'abagore bagize itsinda Vessels of Praise


Bamwe mu basore b'abagabo bagize itsinda Vessels of Praise


Ni abaramyi biyemeje gukora umuziki uri ku rwego mpuzamahanga


Vessels of Praise bahagurukanye imbaraga nyinshi mu muziki wa Gospel


Vessels of Praise bateguje igitaramo gikomeye mu mpera z'uyu mwaka

REBA INDIRIMBO NSHYA "NGUSINGIZE" YA VESSELS OF PRAISE BO GUHANGWA AMASO


REBA INDIRIMBO "INTSINZI YACU" YA VESSELS OF PRAISE ARI NAYO YAREBWE CYANE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND