Iyi ndwara yibasira abana bari munsi y’imyaka 15, ikaba yandurira mu kanwa biturutse ku mwanda wo mu musarani, binyuze mu
kudakaraba neza intoki, kunywa amazi adatetse, kudakoresha neza imisarani n’ibindi.
Imbasa isiga ingaruka nyinshi zirimo kugira umubiri paralize, cyangwa
kugagara kimwe mu gice cy’umubiri ntigikore, guhengama ingingo, ubumuga bwa
burundu, ndetse bamwe bibaviramo urupfu, cyangwa bakagira ibindi bibazo ku
bwonko.
Umugabane wa Africa ni wo wakunze kwibasirwa n’iki
cyorezo cy’imbasa, ndetse na Azia. Imbasa yangije ubuzima bw’abana
benshi mu myaka ishize, dore ko bamwe batari bazi byinshi kuri iyi ndwara n'uko
yakwirindwa.
U Rwanda
rwatangije gahunda yo gukingira indwara y’imbasa yo mu bwoko bwa kabiri, kuva ku
bana bakivuka kugeza ku bafite imyaka 7, aho bari kujya muri buri rugo, bagakingira
abo bana, binyuze mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, ndetse bafashijwe n’abajyanama
b’ubuzima babihuguriwe.
Ni igikorwa kiri mu Gihugu hose ndetse gukingiza
abana ni imwe mu ngamba ikomeye yo guhangana no kwirinda iyi ndwara. Indwara y’imbasa
irimo amoko menshi, ariko kandi yibasira abana ikanandura byoroshye.
RBC yihaye intego
yo gukingira 95% y’abana bavuka kugeza ku bafite imyaka 7 mu gihe cy’imyaka 5. Biteganijwe ko doze y’urundi rukingo ruzafatwa mu kwezi kwa 9.
Sibomana Hassan Umuyobozi w’agateganyo w’ishami
rishinzwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi n’ibikorwa
by’abajyanama b’ubuzima mu Kigo cy’Ubuzima, RBC, yashimye ababyeyi uburyo
bakiriye iki gikorwa, agashishikariza n’abandi gukomeza kucyitabira.
Yagize ati “Buri mwana wese agomba kugerwaho
agakingirwa, kuko umwana udakingiwe ashobora kurwara imbasa ikamuhitana, ndetse hari igihe imbasa isigira umwana ubumuga kandi ubwo bumuga ntabwo
bukosorwa ".
Yakomeje avuga ati “Turashishikariza ababyeyi
gukingiza abana, ndetse tuzabasanga mu ngo, kandi turabasaba kudacikanwa n’aya
mahirwe ".
Centers of Deseases for Control and Prevention, itangaza ko iyi ndwara yoroshye kuyirinda, kandi ko kwirinda mu buryo bwose bushoboka, byafasha ababyeyi kuyikumira, abana babo ntibayirware.