Umuhungu wa Rev Alain Numa, Mugisha Numa Ian indoto ze zigiye kuba impamo z’uko abana batangira gutozwa umuco no gukunda igihugu bakiri bato kugirango bazabashe kwigirira akamaro ejo hazaza mu mwiherero ngarukwamwaka uzaba ku nshuro ya mbere mu kwezi gutaha kwa Kanama.
Kenshi usanga habaho gahunda zitandukanye zo gushyigikira
umwana w’umukobwa yigishwa uko yakwirinda ibigusha n’uburyo bw’imyitwarire ariko ugasanga atarizo mbaraga zikoreshwa ku bahungu kandi akenshi aribo bagira uruhare mu gushuka bashika babo.
Umuryango AMERWA wasanze bidahagije ku kugira ngo umuryango ubeho wuje
indangagaciro uhitamo kwiha umukoro wo gutoza abana b’abahungu ngo bakurane kumva
ko bafite inshingano yo kwiteza imbere no guteza imbere abandi.
Ibi bikazajya bikorwa buri mwaka mu mwiherero wahawe izina
rya ‘Boys to Men’ aho abana bose bemerewe kwitabira gusa ku nshuro ya mbere
hakaba hari umubare ntarengwa w’abana 60.
Aho uwiyandikisha agomba kuba ari hagati y’imyaka 10 na 16, mu kiganiro n’itangazamakuru Alain Numa uri mu bateguye iki gikorwa usanzwe ari
n’Umuyobozi wa AMERWA.
Asobanura iki gikorwa yagize ati”Tumaze kumenyera ko muri
gahunda zitandukanye abakobwa aribo baganizwa cyane ariko twe twatekereje ku
bahungu.”
Yongeraho ati”Ahanini bitewe no kuba ababyeyi batabona
umwanya uhagije muri iki gihe, uko abanyarwanda bakuze bumva ko hari ibyo
batabwira abana babo.”
Akomeza agira ati”Bityo twateguye umwiherero aho abana bazaganirizwe ku bikorwa bitandukanye ku isonga indangagaciro z’umuco
nyarwanda.”
Avuga ko banatekereje ku bibazo byugarije urubyiruko
ati”Bazaganizwa ku biyobyabwenge, imikoreshereze iboneye y’ikoranabuhanga harimo
imbuga nkoranyambaga, imiyoborere, kumenyereza abana umuco wo kwizigamira gutegura
imishinga n’ibindi.”
Iki gikorwa kikaba cyaratekerejweho ahanini bishingiye ku cyifuzo
cya Mugisha Numa Ian w’imyaka 14 nk'uko yabitangaje ati”Nifuje ko abana b’abahungu
bagenzi banjye batangira gutozwa gukunda igihugu no kugira inshingano hakiri
kare mbibwira AMERWA iranshyigikira.”
Gasore Serge Foundation isanzwe ifasha mu buzima bwa buri
munsi bw’igihugu byumwihariko abana b’abakobwa babyariye mu rugo, bavuze ko
igikorwa cya ‘Boys To Men’ ari ingenzi kuko usanga abakobwa ataribo bishyira mu
bibazo ahubwo ko abahungu babigiramo uruhare.
Kwiyandikisha bikaba byaratangiye [kanda hano wiyandikishe]
ku bana b’abahungu bifuza kwitabira guhera kuwa 13 kugera kuwa 19 Kanama 2023 mu gihe cy’umwiherero
uzabera mu Karere ka Bugesera .
Ubuzima bw’ababana buzaba bukurikiranwa umunsi ku wundi na
Market In Touch iri mu baterankunga b’iki gikorwa hari n’abatetsi bavuye mu
gihugu cy’Ububiligi ku bufatanye na Metis Vision Organization.
Muri iki gihe cy’umwiherero abana bazajya bagenda banahabwa
ibihembo bitandukanye bizatangwa n’abarimo Mythos Hotel ari nayo yabereyemo
ikiganiro n’itangazamakuru hasobanurwa iyi gahunda.
Abana kandi bazagenda basura abaturage n’uduce dutandukanye
banakora ibikorwa by’urukundo maze kuwa 19 Kanama 2023 bazasoze mu birori
bizitabirwa n’abyeyi babo n’abandi batumirwa batandukanye.
AMERWA yateguye iki gikorwa ni ishyirahamwe ryita ku buzima
bw’abana bafite ababyeyi babirabura n’abazungu mu Rwanda, ryashyizweho hagamijwe
kwita ku buzima bwabo benshi usanga bunagoranye.
Bitewe ahanini n'uko abanyamahanga usanga barababyaye ari
ababa bari mu kazi mu Rwanda by’igihe gito bamwe bakanagenda batanazi ko banateye
inda.
Gusa uyu muryango unafite ni inshingano yo gufasha abantu bose
muri rusange kubaho kandi neza binyuze mu kubafasha mu bikorwa by’iterambere n’ibindi
binyuranye.
TANGA IGITECYEREZO