Apotre Migonne Alice Kabera yatangaje ko igiterane cy’abagore “All Women Together 2023” kitezweho kongera guhuza abagore b’ingeri zose, bagahana ibitekerezo byo kwiteza imbere no kubaka umuryango uhamye.
Apostle
Mignonne Kabera uyobora Umuryango Women Foundation Ministries usanzwe utegura
igiterane ngarukamwaka cy’abagore ‘All Women Together” yatangaje ko kuri iyi
nshuro ya 11, iki giterane kigiye guhuriza hamwe abagore b’ingeri zose
kitezweho gutangirwamo ibitekerezo byo kwiteza imbere ndetse no kubaka
imiryango ihamye.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 27 Nyakanga 2023,
Apotre Mignonne uri mu bakunzwe mu Rwanda, yavuze ko abavuga ko abagabo bahejwe
muri ibi biterane babeshya kuko bemerewe kubiyungaho kuko ‘Imana yaremye
umugore kugira ngo abe icyuzuzo cy’umugabo'.
Yagize ati ”Imana yaremye umugore kugira ngo abe icyuzuzo cy’umugabo kandi
bose babikore mu nyungu zabo n’iz’igihugu.”
Mignonne Kabera avuga ko umugore wo muri iki gihe akeneye kumenya guhuza ibintu mu buryo bugira ingaruka nziza. Ngo hari benshi biyubatse ariko bashobora kwisenya muri uko kwiyubaka kwabo.
Ati: “Umugore agomba kuba umugore usenga ariko anakora, akamenya kuba yarateye imbere ariko akanubaha umutware we.”
Avuga ko umugore afite ubushobozi bwo kwiyubaka, akamenya guhuza
ibikenewe byose ngo urugo rwe rutere imbere. Mu kwiyubaka k’umugore ariko,
Apostle Mignonne Kabera avuga ko ari ngombwa ko n’umugabo we aba ahari.
Apotre Mignonne avuga ko igitekerezo cyo gutangiza igiterane ‘All Women Together’
cyatangiye mu mwaka wa 2011, agamije ko abagore bari baratsikamiwe bivana muri
iyo ngoyi bakaba abatsinzi kandi ngo imbuto yateye kuva icyo gihe zatanze
umusaruro.
Abajijwe
ku bijyanye no kwakira abo mu yandi madini, yasobanuye ko ‘Ministries’
bivuze umurimo w’ivugabutumwa kandi ko uwo murimo udatoranya uwukorerwa ahubwo
ko ukwiriye kugera kuri bose yaba abizera Yesu Kristo ndetse n’abatamwizera.
Yavuze ko bakira buri wese, bakamwigisha ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ubundi
bakamuha rugari akajya gusengera no kubatirizwa aho umutima we wishimiye. Yijeje kandi ko Women Foundation Ministries iri gukora ibishoboka byose ngo iki
giterane kigere kuri bose.
Ku buryo kizitabirwa n’ingeri zose z’abagore n’abagabo bakabasha kumva ubuhamya
n’inyigisho zishobora kugira ingaruka nziza mu buzima bwabo, bakabasha kubaka
ingo zihamye kandi zikunda zikanubaha Imana.
Uyu mubyeyi yakomeje asobanura ko iki giterane giteganyijwe kuva tariki 08
kugeza 11 Kanama 2023 muri Kigali Convention Center, kwinjira bizaba ari ubuntu
ariko bigasaba kwiyandikisha hakiri kare kugira ngo bazakirwe mu buryo buri ku
murongo.
Yavuze ko kandi ku bantu batabasha gukoresha murandasi biyandisha bazifashisha
nimero ziri ku mpapuro z’ubutumire [Flyers] ziboneka ahantu hatandukanye
bakabasha gufashwa n’ababishinzwe.
Yasoje avuga ko abantu badakwiye gutinya kujya muri Kigali Convention
Center nubwo hasa n'aho hahenze cyane kuko kwinjira azaba ari ubuntu, kandi ko
benshi bazagira amahirwe yo kuganirizwa n’Umuramyi Mpuzamahanga Sinach ukomoka
muri Nigeria.
Uretse gutanga ikiganiro, benshi bajyaga kureba Sinach bishyuye ay’umurengera,
bazagira amahirwe yo kumva indirimbo ze mu buryo bw’imbonankubone kandi ku buntu.
Apotre Mignonne Kabera yatangaje ko igiterane 'All Women Together' 2023 kitezweho kuganirirwamo ingingo z'iterambere ku bagore
Apotre Mignonne yahumurije abagabo, avuga ko nabo bemerewe kwitabira iki giterane cy'abagore kigiye kuba ku nshuro ya 11
Mignonne yavuze ko muri Women Foundation Ministries bakira buri umwe, badashingiye ku myizerere ye ahubwo ko bamwigisha ubutumwa bwiza akihitiramo
Apotre Mignonne uyobora WFM asanga Imana yararemye umugore ngo abe icyuzuzo cy'umugabo
Mu kiganiro n'itangazamakuru kigaruka ku giterane 'All Women Together 2023' Apotre Mignonne yaciye amarenga ko ashobora gutangiza inyigisho zigisha urubyiruko kuzubaka ingo zishikamye
Umunyamakuru Antoinette Niyongira ukorera Kiss FM niwe wayoboye iki kiganiro n'itangazamakuru cyateguwe na Women Foundation Ministries
Reba andi mafoto ya Apotre Mignonne aganira n'Itangazamakuru ku giterane ngarukamwaka 'All Women Together 2023"
AMAFOTO: Serge Ngabo - INYARWANDA
VIDEO: Dieudonne Murenzi - INYARWANDA
TANGA IGITECYEREZO