Kigali

Tennis: U Rwanda rwageze ku mikino ya nyuma ya Davis Cup 2023

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:27/07/2023 20:32
0


Ikipe y’Igihugu y’Umukino wa Tennis mu Bagabo yageze ku mikino ya nyuma ya Davis Cup 2023 nyuma yo gutsinda Angola kuri uyu wa Kane, tariki ya 27 Nyakanga.



Kuri uyu wa Kane, nibwo irushanwa ry'ibihugu muri Tennis rya Davis Cup ryakomezaga, hakinwa umunsi wa kabiri muri rusange aho amakipe 8 yitabiriye iri rushanwa yangeye kwigaragaza. 

Mu Itsinda B, u Rwanda ruherereyemo, rwatsindiye kugera ku mikino ya nyuma, muri ½, nyuma yo gutsinda Angola imikino ibiri ibanza nk’uko rwabisabwaga.

Mu mukino wa mbere wabereye ku bibuga bya IPRC Kigali, Hakizumwami Junior, yatsinze Zidario Quitomina 7-5 6-1 naho mu mukino wa kabiri, Habiyambere Ernest atsinda Chris Lukanu Andre 7-6⁴ 4-6 6-3.

Hakizumwami Junior ni umwe mu bakinnyi b'abanyarwanda bakomeje kwigaragaza

Ibi byatumye u Rwanda rwizera kuzamuka ruri mu myanya ibiri ya mbere mu Itsinda B hatitawe ku biva mu mukino wa gatatu waruhuje na Angola.

Niyigena Etienne na Muhire Joshua ni bo bitabajwe n’Umutoza Habiyambere Dieudonné kuri uyu mukino wa gatatu batsindwa 7-6 6-3 na Chris Lukanu na Fernando Andre.

Ikipe y’Igihugu izasoza imikino yo mu Itsinda B ihura na Nigeria ku wa Gatanu. Nigeria na yo yashimangiye kurenga itsinda nyuma yo gutsinda Mozambique biyoroheye imikino itatu 3-0.

Ku wa Gatandatu, ubwo hazaba hasozwa iyi mikino, ikipe ya mbere mu Itsinda B izahura n’iya kabiri mu Itsinda A naho iya kabiri mu Itsinda B ihure n’iya mbere mu Itsinda A.

Amakipe azatsinda ni yo azazamuka mu Itsinda rya Gatatu rya Davis Cup ku Mugabane wa Afurika mu mwaka utaha.

Amakipe abiri ya nyuma [azava hagati y’ayabaye aya gatatu n’aya kane mu matsinda], azamanuka mu Itsinda rya Gatanu.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND