Kigali

Bien-Aimé yageze i Kigali, afata mu mugongo Meddy, agaruka ku ndirimbo yakoranye na Mike Kayihura na Melodie

Yanditswe na: Daniel HAVUGARUREMA
Taliki:27/07/2023 16:22
0


Umuhanzi Bien-Aimé Baraza uzwi mu itsinda rya Sauti Sol, yasesekaye i Kigali, akomoza ku mishinga y’indirimbo yakoranye n’abahanzi bakomeye mu muziki nyarwanda barimo Mike Kayihura na Bruce Melodie anafata mu mugongo Meddy.



Bien-Aime uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka ‘Bald Man’ cyangwa se umugabo ufite uruhara, akigera i Kigali ku isaha ya 13:56 PM yavuze ko yishimiye kongera gukandagira ku butaka bw’u Rwanda, igihugu amaze gufata nk’imuhira ha kabiri.

Uyu mugabo ugezweho mu ndirimbo zirimo “Nobody” yakoranye na Darassa wo muri Tanzania, yavuze ko kugaruka mu Rwanda atari kumwe n’abavandimwe be bo muri Sauti Sol bitamugoye cyane nubwo ari ubwa mbere agiye gukora igitaramo bwite hanze ya Kenya.

Mu kiganiro n’itangazamakuru yagize ati “Ni ubwa mbere ngiye gukorera igitaramo hanze ya Kenya, ndi njyenyine. Ni ubwa mbere ariko Kigali ni imuhira, ntabwo ndi kwiyumva nabi muri rusange ariko nkunda kuza hano cyane. Nkunda ikirere, isuku n’abantu bo mu Rwanda.”

Bien-Aime Baraza w’imyaka 37 yakomoje kandi ku mubano afitanye n’abahanzi nyarwanda barimo Mike Kayihura yise inshuti ye cyane, ahamya ko bakoranye indirimbo nyinshi ndetse ko bateganya kujya gufatira amashusho y’indirimbo bagiye gusohora muri Uganda.

Ati” Njye na Mike dufite ikibazo, twakoranye indirimbo nyinshi ahubwo mfite kwerekeza muri Uganda ejo, aho turi gufatira amashusho y’indirimbo tugiye gusohora. Bruce Melodie nawe ni umuntu wanjye cyane kandi twarakoranye.”

Baraza kandi yemeje ko hari umushinga w’indirimbo itsinda rya Sauti Sol ryakoranye na Meddy ariko ko ukeneye kuvugururwa bigendanye n’igihe kigezweho. 

Ati “Yego twayikoze kera nyuma turaburana, numvishe ko yapfushije umubyeyi ndakomeza kumwihanganisha. Indirimbo irahari ariko dukeneye kongera kuganira tukayivugurura cyangwa tugakora indi nshya igendanye n’igihe.”

Bien-Aime aje i Kigali aho yitabiriye igitaramo ‘Marnaud Music Therapy” gitegurwa n’umuhanga mu kuvanga imiziki Dj Marnaud. Iki gitaramo giteganyijwe ku wa Gatanu tariki 28 Nyakanga 2023 muri Kigali City Tower, gitegerejwemo abahanzi nyarwanda barimo Mike Kayihura na Ruti Joel.

Bien-Aime yasesekaye i Kigali atangaza ko ateganya gushyira hanze indirimbo nshya yakoranye na Mike Kayihura


Uyu muhanzi akigera i Kigali yafashe mu mugongo Meddy, anatangaza ko bikunze bavugurura umushinga w’indirimbo bakoranye akiri mu itsinda rya Sauti Sol 


Bien-Aime ni umwe mu banyamuziki bakomeye mu itsinda rya Sauti Sol 


Bien-Aime aganira na Dj Marnaud wamutumiye i Kigali 


Ni ku nshuro ya mbere Bien-Aime agiye gutaramira i Kigali atari kumwe na bagenzi be 


Bien-Aime agezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo 'No Body' yakoranye na Darassa




Bien-Aime yaje mu Rwanda mu gitaramo yatumiwemo na Dj Marnaud  kizaba kuri uyu wa Gatanu

Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Bien-Aime yari ageze i Kigali

AMAFOTO: Nathaniel Ndayishimiye-InyaRwanda.com 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND