Sosiyete y'imodoka zikoresha amasahanyarazi BasGo yo muri Kenya, irateganya kwagurira ibikorwa byayo mu Rwanda, ibi bikaba bigamije kurengera ibidukikije mu gihugu.
Iyi BasiGo irateganya kugeza igice cyayo cya mbere ku
bakora ubwikorezi rusange mu Rwanda mu ntangiriro z'igihembwe cya kane cy'umwaka.
BasiGo irimo gukorana na AC Mobility, aho u Rwanda rurimo gutanga uburyo bwo gukusanya ibiciro bikoreshwa mu bwikorezi rusange, kugira ngo hashyirweho ikigo gishya cyitwa ‘BasiGo Rwanda Ltd’.
Ibi bigo byombi BasiGo na AC Mobility bigamije kugeza imodoka 200 z'amashanyarazi ku bakoresha bisi mu Rwanda mu mpera z'umwaka utaha.
Mu masezerano y’ibi bigo bibiri, BasiGo na AC Mobility bashyize umukono ku mabaruwa agamije gutangiza gahunda y’icyitegererezo ya bisi z’amashanyarazi bafatanyije nibindi bigo bisanzwe bikurikirana ingendo z’imodoka mu gihugu harimo; ‘Kigali Bus Service, Royal Express, na Volcano Express’.
Iyi ni gahunda y’icyitegererezo ishingiye ku koroshya uburyo bwo kwishyura, ikindi no kubungabunga ibidukikije ari byo bibasha kubaka ubuzima burambye bw’abatuye igihugu.
Bisi z'amashanyarazi zifite ibyiza byinshi harimo kugabanya essence ikoreshwa bizatuma igiciro cyayo kimanuka, ikindi zirinda guhumanya ikirere, bigatuma abantu babaho nta mbogamizi zo guhumeka umwuka mubi bafite.
Aya masezerano aje mu gihe u Rwanda rugamije kwagura imihanda muri Kigali no mu bice bindi bitandukanye by’igihugu. Iri kandi ni n'iterambere rikomeye ku gihugu aho bizafasha ibikorwa remezo kwiyongera.
Impande zombi zashimye ubufatanye bugiye kuba hagati yabo mu ntambwe yo guteza imbere igihugu banarengera ubuzima bw’abantu.
TANGA IGITECYEREZO