Umuhanzi Rema yanze kuririmbira abafana be muri Atalanta kubera ko ahantu haberaga igitaramo cye hatari heza, avuga ko ari ukumusuzugura ndetse no gusuzugura Afrobeat muri rusange.
Kuri uyu wa 27/07/2023, umuhanzi Rema yasubikiye igitaramo imbere y'abafana be kubera impamvu yatanze ko bamusuzuguye ndetse bagasuzugura injyana ya Afrobeat muri rusange.
Uyu muhanzi wari witezwe ku rubyiniro, yaje kuza nk'uje kuririmbira abafana be, hanyuma ahita abamenyesha ko adakunda ibintu by'umwanda akaba ariyo mpamvu ahagaritse igitaramo cye yari agiye gukora.
Rema yaje ku rubyiniro abwira abafana be ati "Afrobeat ni nini kurusha ibi. Ntabwo nkunda ibintu bibi kandi nkunda abafana banjye. Ngiye gusubika iki gitaramo kubera ko ibi ni ukutanyubaha ndetse no kutubaha injyana na Afrobeat."
Akimara kuvuga gutyo, Rema yahise ashyira hasi microphone asubira mu rwambariro naho abafana be basigara mu gihirahiro nyuma y'uko igitaramo gisubitswe ako kanya.
Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo Calm down ndetse ikaza gusubirwamo n'umuhanzi Selena Gomez, yanze gutaramira aho muri Atlanta kubera ko ahantu bari bateganyije igitaramo cye atahishimiye cyane ko hari mu kavuyo cyane.
Rema yari agiye gukorera igitaramo muri Atlanta mu bitaramo arimo agenda akora hirya no hino yise Rave and Roses tour aho muri iki gitondo byari biteganyijwe ko yari kuririmbira abitabiriye icyo gitaramo muri Atlanta.
Rema yashimiwe n'abantu benshi bo muri Nigeria nubwo yatengushye abafana be bo muri Atlanta kubwo guhesha ishema injyana ya Afrobeat mu mahanga aho bari bashatse kuyitesha agaciro.
TANGA IGITECYEREZO