RFL
Kigali

Niwe muhanzi uhenze mu Rwanda, yavaga i Kanombe n'amaguru agiye i Nyamirambo, yibeshyeye Televiziyo!

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:27/07/2023 11:19
0


Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yanyuze muri byinshi kugira ngo abe uwo ariwe tubona mu muziki nyarwanda. Uyu munsi, ari mu bahanzi bayoboye abandi kandi bagize uruhare runini mu kuzamura umuziki Nyarwanda no kuwugeza ku rwego mpuzamahanga binyuze mu gukorana n’abahanzi batandukanye b’abanyamahanga.



Bruce Melodie yavutse mu 1992, avukira i Kanombe mu karere ka Kicukiro. Se yitwa Gervain Ntibihangana naho nyina akitwa Velene Muteteri. Ni umwana wa kabiri mu muryango w’abana bane. Amashuri abanza, yayize ku kigo cyitwa Camp Kanombe, i Kanombe. Amashuri yisumbuye yayatangiriye i Kanombe ahitwa EFOTEC, aza kuyarangiriza ahitwa Islamique i Rwamagana.

Melodie, yakuze aririmba mu rusengero rw’abarokore i Kanombe (ADEPR), agahimba indirimbo ariko bakaziha abandi bakaba ari bo bazitera, ntibamuhe umwanya wo kwigaragaza. 

Ibyo byaramubabaje bituma ava muri korari. Nyuma yaje kujya muri sitidiyo mu 2006 kwa producer Jackson Daddoey ariko indirimbo yakoraga ntabwo yigeze irangira. Indirimbo ya mbere yatumye amenyekana ni iyitwa ‘Tubivemo,’ yakorewe na Producer Fazzo muri 2011. 

Hagati aho, Melodie yakoze indirimbo zirimo ‘Ngiye kubivuga,’ ‘Inkovu,’ n’izindi ku bw’amahirwe make ntizamenyekana, ariko ntibyamuca intege akomeza gukora.

Uyu muhanzi yagiye acibwa intege kenshi n’ubushobozi buke, kugeza ubwo yakoraga indirimbo ‘Uzandabure,’ yamumenyekanishije ikanatuma aba umwe mu bahatanaga mu irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar muri 2014.

Bruce Melodie, yatangiye afashwa na Ama G The Black, Uncle Austin ndetse na Fayzo pro wagiye ukora indirimbo ze nyinshi nta kiguzi amusabye. Yanyuze mu bikomeye cyane dore ko yajyaga ava i Kanombe n'amaguru, akajya i Nyamirambo muri gahunda z'umuziki.


Muri 2018, ubwo Bruce Melodie yagukanaga igihembo gikuru mu irushanwa rya Primus Guma Guma ku nshuro yaryo ya 8

Mu 2021 Bruce Melodie, yaravuze ati: “Icyo gihe natwaye umwanya wa gatatu nishima nk’uwatsinze. Mu 2018 ni bwo natwaye iri rushanwa. Navugiye ku rubyiniro, mbwira abantu ko najyaga nkora indirimbo nziza nkennye none nkaba mbonye igishoro kandi koko byarabaye. 

Njye nkora imiziki myinshi kandi myiza, gutwara PGGSS byatumye ngira agaciro mba umuhanzi ariko hari n’icyubahiro abantu bakugomba, ikindi byampaye amafaranga.”

Bruce Melodie kandi ni we muhanzi watwaye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star agakomeza gukora cyane, akaririmba indirimbo zitandukanye ndetse agakundwa cyane kugeza n’uyu munsi. Ni mu gihe bagenzi be bagiye begukana iri rushanwa mu bihe bitandukanye, kuri ubu basa nk’abaseta ibirenge mu gukora umuziki Nyarwanda.

Bruce Melodie yinjiye muri Label yitwa ‘Super Level’ muri Gicurasi 2013, ku masezerano y’umwaka umwe n’igice. Gusa tariki 18 Werurwe 2015, rwari rugeretse hagati y’umuhanzi wo mu njyana ya R&B, Bruce Melodie n’inzu itunganya umuziki ya Super Level, ubwo bamujyanaga mu nkiko bamwishyuza miliyoni zisaga 18 Rwf zamutanzweho ubwo yari akiyibarizwamo. 

Ibi byabaye nyuma y’uko Melodie asheshe amasezerano imburagihe biturutse ku kuba hari ibyo batubahirije mu masezerano bagiranye harimo no kuba iyi sitidiyo hari imishinga yakoraga mu izina rye ntimumenyeshe. Nyuma yo gutsindwa akanajurira, ubushinjacyahe bwaje gutesha agaciro ubujurire bwa Nsengumuremyi Richard, nyiri inzu ya Super Level.


Bruce Melodie na Super Level bajya mu nkiko

Muri 2016 nabwo humvikanye inkuru y’uko Bruce Melodie yihakanye umwana, akigarika umukobwa wamushijaga kuba ari we wamuteye inda witwa Agasaro Diane. 

Hagiye hagaragazwa ibimenyetso byinshi bihamya ko uwo mwana Melodie yashinjwaga ari uwe koko nubwo nta bipimo by’amaraso bya ADN bigezwe bifatwa, ikibazo kirasakuza cyane mu itangazamakuru, kijyanwa mu buyobozi, cyambika indi sura uyu muhanzi.

Ariko byaje kurangira abyihakanye burundu, yemeza ko uwo mukobwa atamuzi kandi ko bidashoboka kubyarana n’umuntu mutaziranye. Nyuma yo kunanirwa kumurera wenyine kubera ubushobozi buke, byarangiye umwana ahawe n’ubuyobozi umunyamakuru witwa Karimijabo, aba ariwe umurera kuva ubwo kugeza ubu. Kuri ubu, Diane, nyina w’umwana yibera i Kampala mu Bugande.


Bruce yaravuzwe cyane ashinjwa gutera inda, akihakana umwana akanga no kumwitaho

Muri 2021 nabwo nta yindi nkuru yacicikanaga mu bitangazamakuru, uretse iy’uko umuhanzi w’umunyarwanda Itahiwacu Bruce a.k.a Munyakazi, yasinye amasezerano ya Miliyari yo kwamamariza sosiyete yitwa Food Bundle, igurisha ibiribwa kuri interinete. 

Muri uyu mwaka, ni bwo uyu muhanzi yatangarije itangazamakuru ko we n’uwahoze ari umujyanama we icyo gihe, Ndayisaba Lee, bagiye kujyana mu nkiko iyi sosiyete kuko batubahirije ibyo bari basezeranye harimo no kugira amafaranga make babanza kumuha mbere yo gutangira akazi. 

Icyo gihe, Melodie yatangaje ko ako kazi ntako yakoze nta n'ako azigera akora, kandi ko bigikorwaho iperereza. Icyo gihe, uwavugaga ko ari we nyiri sosiyete Shikama Diocre yari yabwiye itangazamakuru ko bifashishije Bruce Melodie ufite izina riremereye mu muziki mu kuzamura umusaruro wabo, basezeranya uyu muhanzi miliyari y’amanyarwanda ariko biza kurangira nta n’iripfumuye ahawe, miliyari ihinduka baringa ityo!


Bruce Melodie n'abayobozi ba sosiyete ya Food bundle nyuma yo gusinya amasezerano ya miliyari byarangiye ibaye baringa

Muri 2019, Melodie yatangaje ko yashinze televiziyo nshya yitwa ISIBO TV, yaje ije kuzamura umuziki nyarwanda. Nyuma, Bruce Melodie yaje gutangaza ko atariwe nyiri iyi televiziyo ahubwo ko afitemo imigabane kimwe n’abandi.

Ni ibintu byatunguye ndetse bikabera benshi urujijo, bikaza kurangira hatangajwe ko Kabanda Jean De Dieu wahoze ari n’umujyanama w’uyu muhanzi ariwe muyobozi wa ITV cyangwa se ISIBO TV. 

Ibi, bamwe babifashe nko gushaka "gutwika" no kuvugwa cyane mu itangazamakuru nk’uko n’ubundi byagiye bibaho no myaka ishize.

Kugeza iki gihe, Bruce Melodie atunzwe n’umuziki mu gihe we yiyemerera ko iyo hatabaho umuziki abona nta kindi cyari kumugoboka cyane ko no mu ishuri atari umuhanga cyane nk’uko yigeze no kuvuga ko ‘Diplome ye idatwika.’ Iyo ni imwe mu mpamvu Bruce Melodie ashyira imbaraga nyinshi mu muziki ku rugero rugaragarira buri wese.

Kuri ubu, Bruce Melodie ni umuhanzi w’umunyarwanda ukunzwe cyane kandi ukomeje gukorana n’abahanzi benshi bakomeye biganjemo abanyamahanga, barimo Harmonize wo muri Tanzania, Sheebah wo muri Uganda, Sypro&Bayanni bo muri Nigeria, Double Jay wo mu Burundi;

Eddy Kenzo wo muri Uganda, Innoss’B wo muri Congo, Khaligraph wo muri Kenya, Bahati nawe wo muri Kenya baherutse no gushyira hanze indirimbo bakoranye yitwa ‘Diana,’ n’abandi benshi. 

Muri collabo zakunzwe cyane harimo iyitwa Sawa Sawa yakoranye na Khaligraph, Guwe  Nze yakoranye na Pllaso wo muri Uganda, Totally Crazy & Zanzibar yakoranye na Harmonize, A l’aise yakoranye na Innoss’B n’izindi.

Yavuze ko we yishimira gukorana indirimbo n’abahanzi bo hanze, kuko abungukiraho byinshi birimo ubumenyi bushya ashobora no gusangiza abandi bahanzi bagenzi be mu rwego rwo kuzamura umuziki nyarwanda.                                                             

Mu bahanzi b'abanyamahanga Melodie yakoranye nabo, harimo na Harmonize 

Bruce Melodie niwe muhanzi uhenze mu Rwanda kuko kumutumira mu gitaramo gikomeye yishyurwa asaga miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda, naho mu bindi birori biciriritse nk’ubukwe akishyurwa miliyoni 4 z’amanyarwanda.

Si ibyo gusa kandi, kuko Melodie kuri ubu ari hafi kuzuza inzu igeretse iherereye i Kanombe mu mujyi wa Kigali. Byongeye kandi, uyu muhanzi uri mu batunze agatubutse mu Rwanda, niwe muhanzi ugenda mu modoka ihenze cyane yo mu bwoko bwa Brabus ifite agaciro kabarirwa muri miliyoni 200 Frw.

Imodoka Bruce Melody agendamo, iri mu bwoko bwa Brabus yatwaye asaga miliyoni 200 frw

Bruce Melodie yemera ko afite abana babiri b’abakobwa ndetse n’umugore umwe, Catherina. Uyu muhanzi, wanyuze muri Super Level nyuma akaza no gushinga inzu ye bwite itunganya umuziki akayita ‘Igitangaza Music’, ubu ari kubarizwa muri 1:55 A.M, nyuma yo gusezera mu buryo butunguranye kuri Cloud9 Entertainment ya Ndayisaba Lee yari isanzwe ireberera inyungu ze.


Bruce Melodie n'abakobwa be babiri

 Indirimbo nshya ya Bruce Melodie na Bahati Diana

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND