Fifi Raya ukora umuziki wo mu njyana ya Hip Hop akaba afashwa na Ddumba Muzafaru utuye muri Canada yavuze ku ngingo zitandukanye,byinshi bikubiye mu ndirimbo ye Wasara iri hanze ndetse n'impamvu yamaze imyaka itanu nta muntu umuzi kandi akora umuziki.
Fifi Raya avuga ko Dumba Muzafaru yigeze kubabara kubera amakuru yari ku mihanda avuga ko hari abashaka kumumutwara akava mu biganza bye.Ati”Ndi mu biganza bya Dumba ariko biriya yari amakuru yacaracaye ariko nta kuri kurimo kuko Dumba turaganira”.
Umuraperi Fifi Raya uri gushaka umwanya muri Hip Hop yo mu Rwanda yagaragaje akababaro abahanzi by’umwihariko abakizamuka bahura nako. Ashobora gushora miliyoni imwe ku ndirimbo nyamara atazi ko ejo azabona icyo kurya. Ni agahinda avuga ko asangiye na bagenzi be nubwo abantu batabiha agaciro ngo babafashe batere imbere.
Mu kiganiro kihariye na InyaRwanda ,Fifi Raya ukora umuziki wo mu njyana ya Hip Hop yahishuye ibitera abakobwa baba mu muziki kudatera imbere n’impamvu abakora Hip Hop bakiri mbarwa usibye ko n'abameze neza wababarira ku ntoki.
Fiona Ishimwe wizihiza isabukuru y’amavuko ku itariki 24 Kanama buri mwaka yagarutse ku ngingo nyinshi zitandukanye ariko zose zibumbatiye ibyafasha umuziki nyarwanda.
Fifi Raya afite indirimbo nshya yise’Wasara’ avuga ko yagiye muri studio afitanye gahunda na Producer witwa Fanta. Yamuhaye injyana ‘beat’ ahita akora indirimbo. Igice cyayo kimwe cyitwa’Pre-chorus’ kigira kiti ”Ibaze nk’ibi byana usanga muri Club ubifashe ukabikoramo umukwabo ukabibaza impamvu bidakunda iwabo byakubwira ko bidadukunda ibipango kwa jina watata... wasara…oya wikwifata…” ni indirimbo yo mu tubyiniro iri no mu zicurangwa cyane.
Fifi Raya yabwiye InyaRwanda ko iyo yumva ananiwe ajya anyuzamo akajya mu tubyiniro ariko atari ibintu akora cyane.
Iyi ndirimbo avuga ko ibyo yaririmbye bihuye neza n’ibikorwa bibera mu tubyiniro. Ati”Ibyana bimereye nabi ko nabiraburije”.
Fifi Raya yatangiye umuziki muri za 2018
Buri muhanzi agira inzira zigoye kugirango abe icyamamare. Kuri Fifi Raya niko byagenze. Ati”Najyaga ndirimbira abantu’free style’ ugasanga barambwiye ngo ibyo ni ibiki urimo, uziko wasaze?”
Fifi Raya avuga ko agihura na Ddumba yamufashije kuzamura urwego ndetse akaba abona biri kuza buhoro buhoro. Indirimbo ze ari kuzishyira kuri shene ye mu gihe mbere yazishyiraga kuri shene ya Dumba Mzafaru. Agiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 23 harimo umwaka umwe abantu bamaze kumumenya nubwo we yatangiye umuziki mu 2018 ariko ntabashe kwamamara. Ati”Iyi mihanda nayinyuzemo. Buriya itara ryawe riba ritaraka.”
Barirya bakimara ntibihabwe agaciro
Fifi Raya mu kiniga cyinshi yasobanuye ukuntu afata miliyoni imwe akayishyira ku ndirimbo nyamara yakamaze amezi ane ayarya ameze neza. Ati ”Rimwe na rimwe dutanga amafaranga kuri video tutazi neza ko ejo tuzarya. You guys ‘mwa bantu mwe’ mujye mwubaha ibihangano byacu”.
Hari abakoresha cyangwa se abashoramari bababeshya kubashoramo imari nyamara bashaka kubahenda ubwenge ngo baryamane nabo. Ni ruswa ishingiye ku gitsina nk’uko abahanzikazi bakunze kwisanga baguye muri uyu mutego bamwe bagatanga ibyo basabwa bikarangira batabonye ibyo basezeranyijwe abandi bagahitamo kuzibukira ariyo mpamvu umubare w’abakobwa ukiri hasi muri muzika nyarwanda ugereranyije na basaza babo dore ko badasabwa ibyo bitambo nk’uko abakobwa bahagorerwa.
Ishusho ya ruswa ishingiye ku gitsina mu Rwanda nk’uko imibare n’ibimenyetso bibigaragaza
Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane [Transparency International Rwanda, TI Rwanda] watunze agatoki Urwego rw’Abikorera, Amashuri Makuru na za Kaminuza ndetse n’Inzego z’Ibanze nk’ahantu hugarijwe na ruswa ishingiye ku gitsina by’umwikahariko isabwa abakobwa n’abagore.
Ubushakashatsi bushya bwa TI Rwanda ku miterere ya ruswa ishingiye ku gitsina mu kazi, bwashyize abikorera ku mwanya wa mbere w’ahantu harangwa ruswa ishingiye ku gitsina aho iri ku kigero cya 57,20%, mu gihe mu mashuri makuru na za kaminuza iri kuri 42,60%.
Mu nzego z’Ibanze ruswa ishingiye ku gitsina iri kuri 37,20%, amashuri yisumbuye 36,10%; mu rwego rw’ubutabera ni 23,10%, ibigo bishamikiye kuri za minisiteri iri kuri 21,70% naho muri za minisiteri iri kuri 19,70%.
TI Rwanda igaragaza kandi ko iyi ruswa igaragara mu nzego z’ubuzima by’umwihariko ibitaro iri kuri 19,30%, inzego z’umutekano ikaba kuri 18,10% naho mu Nteko Ishinga Amategeko ikaba kuri 13,30% mu gihe muri Sosiyete Sivile iri ku kigero cya 12,30%.
Mu muhango wo kumurika ubu bushakashatsi wabaye ku wa Gatatu tariki 28 Nzeri 2022, hagaragajwe ko gahunda zashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda mu guteza imbere ihame ry’uburinganire no kongerera ubushobozi umugore zikomeje gukomwa mu nkokora n’ubu bwoko bwa ruswa.
Urwego rw’Abikorera n’urw’uburezi zirugarijwe
Mu bushakashatsi bwa TI Rwanda habajijwe abantu 1200, barimo abo mu rwego rw’abikorera 629 mu gihe abo mu nzego za Leta ari 405. Bose bari hagati y’imyaka 18-60. Bwagaragaje ko 79,7% bazi cyangwa bumvise ruswa ishingiye ku gitsina mu kazi mu mezi 12 ashize.
Ni mu gihe abarenga 75% bavuze ko abagore aribo bafite ibyago cyane byo gusabwa ruswa y’igitsina. Nibura 39,3% by’abasbwa ruswa bahitamo guceceka ntibavuge iby’ayo mahano bakorewe.
Hagaragajwe ko ikibazo cya ruswa ishingiye ku gitsina kiri mu nzego hafi ya zose nubwo kugeza ubu hakiri ikibazo cyo kubona ibimenyetso. Ku rundi ruhande ariko hari abagerageza kwatura bakabishyira ahagaragara.
Kugeza ubu ruswa y’igitsina ihanwa nk’ikindi cyaha cya ruswa cyose, aho itegeko rivuga ko uwakiriye ruswa n’uwayitanze bose bahanwa kimwe ariko iyo uyitanze atanze amakuru iperereza ritarangira adakurikiranwe.
Uhamijwe icyo cyaha ahabwa igifungo cy’imyaka iri hagati y’itanu n’umunani, ishobora kugera ku icumi iyo uwakoze icyaha ari umuyobozi.
Umuziki nyarwanda nawo wabaswe na ruswa ishingiye ku gitsina
Uhereye ku muhanzikazi umaze imyaka 13 mu muziki ugasoreza kuri Fifi Raya umaze umwaka umwe akora umuziki ubuhamya bumeze kimwe. Utarahuye n’umusaba ruswa y’igitsina ngo agire ibyo amukorera yaba azi byanze bikunze mugenzi we byabayeho.
Kuri Fifi Raya nawe byamubayeho nk'uko abivuga mu buhamya agira ati:”Imbogamizi duhura nazo harimo abakire duhura nabo bashaka kudukoresha imibonano mpuzabitsina batubeshya ngo baradufasha yamara kugukuraho icyo ashaka akakureka. Bibaho buri mukobwa wese. Waba ukora muri hoteli waba ukora muri bank. Yaba byabaga nka 80% ku baduha serivisi batadusabye kuryamana nabo kuko usanga abaduha serivisi babanje kudusaba kuryamana nibo benshi cyane”.
Fifi Raya atunga agatoki itangazamakuru ry’imyidagaduro ridafasha abakizamuka kuko iyo babafashije n’abandi bafatiraho.
TANGA IGITECYEREZO