Ikinyamakuru Forbes Magazine cyashyize ahagaragara zimwe mu ngo(couples) zikize kurusha abandi ku Isi. Beyonce n’umugabo we Jay-Z nibo baje ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde.
1.Jay Z na Beyonce
Mu mwaka ushize wa 2022, Salam Hayel n’umugabo we Francois Pinault nibo baje ku mwanya wa mbere . Uyu mwaka byahindutse kuko uru rutonde ruyobowe na Jay-Z n’umugore we Beyonce babikesha akayabo k’amadorali miliyari 7.1 ($7.1 Billion) binjije uko ari bombi.
Beyonce na Jay Z nibo bayoboye ingo z'ibyamamare bikize cyane ku Isi
Umubare munini w’aya mafaranga, Beyonce n’umugabo we Jay-Z bayakuye mu muziki kurusha ibindi bikorwa bagiye basaruramo amafaranga. Aba bombi bamuritse amalbum ndetse binjiza amafaranga atari make mu bitaramo bakoze bazenguruka ibihugu bitandukanye. Byongeye aba bombi banafite ibindi bikorwa by'ubucuruzi bibinjiriza agatubutse.
2. Salma Hayek na Francois Pinault
Icyamamarekazi muri sinema, Salma Hayek ukomoka muri Mexico hamwe n'umugabo we w'Umufaransa w'umuherwe Francois Pinault nibo bari ku mwanya wa kabiri. Aba bombi barushinze mu 1995 bafite umutungo wa miliyari 6 z'amadolari. Aya bayinjije binyuze mu bikorwa bya Salma Hayek byo gukina filime, hamwe no muri kompanyi y'umugabo we yitwa Kering.
3.David na Victoria Beckham
Victoria Beckham na David Beckham baje ku mwanya wa Gatatu. Aba bongereza b'ibyamamare binjije miliyoni 450 z’amadorali binyuze mu bikorwa byabo.
4.Tom Brady na Gisele Bündchen
Icyamamare muri Baseball, Tom Brady umaze iminsi atabanye neza n'umugore we Gisele w'umunyamideli, aho bivugwa ko bagiye guhana gatanya gusa ntibyababujije kuza kuri uru rutonde kuko mu gihe bataratandukana mu mategeko umutungo wabo ungana na miliyoni 400 z’amadorali y’Amerika.
5.Will Smith na Jada Pinkett Smith
Urugo rw'ibyamamare 2 muri sinema, Will na Jada Smith bari mu ngo zikunzwe kugarukwaho cyane mu itangazamakuru, nibo bari ku mwanya wa 5 n'umutungo wa miliyoni 380 z'amadolari y'Amerika.
Uru rutonde rwakozwe hashingiwe ku mutongo izi ngo zifite hamwe batabaze umuntu ku giti cye. Ni ukuvuga ngo ni umutungo w'umuryango muri rusange uba wabaruwe kuko ugiye kureba umuntu ku giti cye urarenga, urugero nka Jay Z na Beyone bayoboye ariya mafaranga nayo binjije nk'umuryango, mu gihe Jay Z we ku giti cye afite miliyari 2.5 z'amadolari.
TANGA IGITECYEREZO