Nyuma y’uko hakomeje gucicikana ubutumwa bw’Abayobozi basaba imbabazi nyuma yo kwitabira Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono, ku ikubitiro, umuhungu wa Bishop John Rucyahana Andrew Rucyahana Mpuhwe wari Visi Meya w’Akarere ka Musanze ushinzwe Ubukungu yeguye nubwo benshi bemeza ko yegujwe.
Mu ibaruwa uyu
muyobozi yandikiye Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze yavuze ko “kuba
yaragaragaye muri uyu muhango wo kwimika Umutware w’Abakono abyicuza kandi
akaba abifata nk’ikosa rikomeye kuko bisubiza inyuma intambwe y’ubumwe
n’ubwiyunge Abanyarwanda bamaze gutera”.
Ati “Ndicuza kuba tariki 9 Nyakanga naritabiriye umuhango wabereye mu Murenge wa Kinigi, ugamije gucamo Abanyarwanda ibice hashingiwe ku moko. Muri uyu muhango nari umushyitsi mukuru, ni igikorwa gisubiza inyuma ibyagezweho mu kubaka ubumwe bw’abaturage. Ntabwo byari bikwiriye ko nyobora igikorwa nk’iki nk’umushyitsi mukuru.”
Mu ibaruwa yo kwegura yagize ati“Nyuma
yo kwitekerezaho cyane, nsanze ntakomeza inshingano nka Visi Meya ushinzwe
Iterambere ry’Ubukungu. Kubera izi mpamvu, ntanze ubwegure bwanjye. Ndongera
kwicuza kubera aya makosa kandi nizeza ko nzakoresha uko nshoboye ngo
ngarurirwe icyizere n’igihugu n’ubuyobozi bwacyo.”
Uyu Andrew
Rucyahana Mpuhwe muri uyu muhango wo Kwimika Umutware w’Abakono yarikumwe
na Se umubyara ,Bishop John Rucyahana, Gitifu w’Akarere ka Musanze, Kanayoge
Alex ,Visi Perezida wa Sena y’u
Rwanda ndetse n’abandi bayobozi barimo n’Abasirikare
bakuru ubu bafunzwe.
Umuhungu wa Bishop Rucyahana yeguye
Mu nama nyungurana
bitekerezo yahuje abanyamuryango ba FRP-Inkotanyi ku Cyumweru tariki 23 Nyakanga 2023, yaba Kazoza Justin Umutware
w’Abakono wimitswe,Visi Perezida wa Sena , Nyirasafari Esperance,Visi Meya Andrew Mpuhwe Rucyahana
ndetse na Se Bishop Rucyahana bose
basabye imababazi Umuryango wa
FPR-Inkotanyi, Chair Man wayo, Perezida Kagame ndetse n’abanyarwanda muri rusange ku bw’iki
gikorwa gisubiza inyuma ubumwe bw’abanyarwanda bitabiriye.
Bishop John
Rucyahana yavuze ko na we
yitabiriye iki gikorwa , ariko iyo
usuzumye, habayemo umurengwe watumye abantu bakora kiriya gikorwa.
Ati “Hari umurengwe mu
myumvire no mu myitwarire [...] dusabye imbabazi Perezida wa Repubulika ariko
natwe dusabane imbabazi kandi turebe ngo ntabwo ari izi z’abakono gusa hari
byinshi bigomba gusabirwa imbabazi. Dusuzume tureke kureba abakono gusa.”
Rucyahana yavuze ko
ubwo yari yitabiriye iki gikorwa, yagize umwanya wo kuvuga, abwira abari
bitabiriye ko bakwiriye kubaka u Rwanda.
Ati “Nabonye umugisha
wo kugira ngo mbivuge mbwira abari bahari n’abantumiye, n’inshingano umutware
w’abakono n’abakono bafite mu kubaka u Rwanda.’’
Bishop John Rucyahana nawe yemeye amakosa asaba imbabazi
Gusa nyuma yo
gusabira imbabazi imbere y’abantu, abitabiriye bakomeje
gutakamba basamba Imabazi Perezida Kagame, Umuryango wa FPR-Inkotanyi kuba baragize
ubushishozi buke bakitabira igikorwa gisubiza inyuma ubumwe bw’Abanyarwanda.
Hari amakuru avuga
ko mbere y’uko umuhango nyirizina wo kwimika Umutware w’Abakono
uba, hari indi nama yari
yahuje abantu benshi mu Murenge wa Kinigi ari naho byabereye.
Nyuma y’uko Umuryango
FPR-Inkotanyi ushyize hanze Itangazo ryamagana iri yimikwa, rubanda nibwo batangiye kumenya ko imibare yajemo ibihekane, ibintu
byashimangiwe n’imbabazi zasabwe ku
ikubitiro na Gatabazi Jean Marie
Vianne wagaragaje yitabiriye uyu muhango ndetse anacinya
akadiho.
Kugeza ubu Perezida Kagame nta kintu aravuga ku bijyanye n'izi mbabazi ziri gusabwa ari naho benshi bakomeje guhera bavuga ko igisubizo gishobora kuba nk’icyahawe Bamporiki Edouard umwaka ushize ubwo yemeraga ko yakiriye indoke.
Ubwo yasabaga imbabazi
, Perezida Kagame yamusubije ko umuntu wese yakora icyaha ariko no
kukirinda bishoboka, ariko ko no guhanwa bifasha.
Ugendeye ku gisubizo cyahawe Bamporiki ukagihuza n’umurengwe ndetse no gushishoza guke byavuzwe n’abasaba imbabazi ndetse ukabihuza no kwigura kwa Andrew Rucyahana ,nta gushidikanya ko bamwe mu bayobozi bitabiriye uyu muhango
ukuguru kumwe kuri mu biro
ukundi kuri hanze.
Visi Perezida wa Sena , Nyirasafari Esperance yasabye imbabazi Perezida Kagame
Muri iyi nama
nyungurana bitekerezo, mu batanze ikiganiro harimo Umujyanama wa Perezida wa
Repubulika mu by’umutekano, Gen James Kabarebe. Yavuze ko kugira ngo iki
gikorwa cy’abakono kimenyekane, ari uko hari amakuru ubuyobozi bwa RDF bwamenye
ko hari abasirikare batatu bacyitabiriye.Yavuze ko hakurikiranywe ibyo bari
bagiyemo, nyuma barafatwa barafungwa.
Gen Kabarebe yavuze ko iyo buri wese amaze kumenya abe , aramutse ashaka kugira uwo yikiza aribo yakoresha agasenya igihugu, bityo ko ikintu cyose kibi cyangwa se gifite imico mibi ari ukukirandura kigitangira.
Ati’’Ntabwo ari imikino ahangaha turavuga amaraso y’Abanyarwanda,
ari ayamanetse , ari ayazameneka ejo, tugomba kuva hano turi Serious,
dufite icyo dukuye hano mu mitwe yacu, ni ikihe dukemuye, ni ikibazo ki
dukemuye cyashoboraga kuzica abanyarwanda, nicyo tugomba gukora , ntabwo
ari ibintu byo gukinisha, ni amaraso y’abanyarwanda’’
Akomeza
avuga ko icyafasha u Rwanda ari ikintu kimwe kandi cyoroshye
ati’ ’Ni ubumwe bwacu, nicyo kizaduteza imbere''.
Uyu mutware w'abakono yahise akurwaho.
Umuhango wo kwimika
umutware w’abakono wabaye tariki 9 Nyakanga ubera mu karere ka Musanze, Intara
y’Amajyaruguru ,itabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, abikorera, abo mu
nzego z’umutekano n’abandi.
Iyimikwa rya Kazoza Justin rigiye kubika imbehe za bamwe
TANGA IGITECYEREZO