Injira birambuye mu buzima bw'urukundo rwa Rihanna waranzwe no gukundana n'ibyamamare bigera kuri 13 harimo nka Chris Brown, Drake, Leonardo DiCaprio bagiterana amagambo bamupfa nyuma y'imyaka myinshi batandukanye nawe.
Rihanna ni umwe mu bahanzikazi bubatse izina ku Isi biturutse mu muziki we watumye amenyekana agakundwa. Uretse umuziki n'ibikorwa bye bindi birimo n'ubucuruzi byatumye avugwa cyane, ubuzima bwe bw'urukundo bwagize uruhare mu gutuma izina rye rigenda rigarukwaho mu bitangazamakuru mpuzamahanga n'imbuga nkoranyambaga.
Igitangaje kuri Rihanna w'imyaka 35 ni uko abasore benshi biganjemo ibyamamare bakundanye nawe usanga kugeza n'ubu bakimupfa nubwo kuri ubu yibanira n'umuraperi A$AP Rocky ndetse baranitegura kwibaruka ubuheta.
Kuba Rihanna amaze igihe akundana na A$AP Rocky ntibyabujije kuba hakiri aba-EX be bakimupfa barimo Drake, Chris Brown ndetse na Travis Scott. Byumwihariko na A$AP usa n'uwatsinze igitego kuba akundana na Rihanna ntibimubuza guhindukira ngo yibasire abahoze bakundana n'uyu muhanzikazi.
Kuva Chris Brown yatandukana na Rihanna mu 2009 kugeza n'ubu akunze kugaragara yibasira abakundanye nawe barimo na Drake bigeze guterana amagambo mu 2019 bamupfa. Drake kandi nawe yakozanyijeho n'abarimo Travis Scott na Leonardo DiCaprio abaziza ko bari mu batumye umubano we na Rihanna utaramba.
Umuraperi A$AP Rocky kandi nawe mu 2022 yasohoye indirimbo yise 'D.M.B' yavugishije benshi nyuma yo kumvikanamo ayiseberezamo Chris Brown aho yamubwiye ko atari umuntu w'umugabo kuba yarakubise Rihanna ubwo bari bagikundana.
Kuri ubu A$AP Rocky yongeye gukora mu nganzo yibasira Drake mu ndirimbo ye nshya aho yumvikanye amwihenuraho kuba ariwe uri gukundana na Rihanna nyamara Drake nawe yari yaramwihebeye gusa bagatandukana bapfa ko uyu muraperi uvuka muri Canada yamuciye inyuma, agahita anatera inda undi mukobwa mu gihe yakundanaga na Rihanna.
Aba basore bose bakanyujijeho na Rihanna ntibatana no guterana amagambo na nyuma y'igihe gishize batandukanye na wei. Dore urutonde rw'ibyamamare 13 byakundanye na Rihanna harimo n'abakimupfa magingo aya:
1.Shia LaBeouf 2006-2007
Rihanna yatangiye gukundana n’umukinnyi wa filime witwa Shia LaBeouf mu mpera z'umwaka wa 2006 kugeza mu mwaka wa 2007. Urukundo rwabo ntirwavuzwe cyane kuko bari bararugize ibanga rikomeye gusa nyuma bamaze gutandukana ni bwo byamenyekanye ko aba bombi bakundanye.
2.Chris Brown 2007-2009
Rihanna yatangiye gukundana na Chris Brown muri 2007, urukundo rwabo rwaravuzwe hirya no hino ku Isi dore ko bombi ari abahanzi b'ibirangirire. Rihanna yakomeje kuryoherwa n’umunyenga w’urukundo kugeza muri 2009 ubwo Chris Brown yamukubitaga ndetse akamukomeretsa mu maso. Urukundo rwabo rwagereranywaga nk'urwa Romeo na Juliette rwarangiriye mu marira n’agahinda kenshi.
3.Rashard Lewis 2010
Nyuma y'uko Rihanna yari amaze kunyura mu bihe bitoroshye na Chris Brown wamusigiye ishavu ku mutima, uyu muhanzikazi mu mwaka wa 2010 yatangiye kwiyibagiza Chris Brown maze ajya mu rukundo n’umukinnyi wa Basketball ukomeye witwa Rashard Lewis wamenyekanye akinira ikipe ya Miami Heat. Uru rukundo ntirwarambye kuko rwahagaze rutamaze n’umwaka.
4.Matt Kemp 2010-2011
Si ibanga ko Rihanna yaba yikundira abakinnyi dore ko yavuye kuri Rashard Lewis ukina Basketball agahita akundana na Matt Kemp ukina Baseball izwi nk’umupira wa maguru w’abanyamerika. Rihanna na Matt Kemp batangiye kukanyuzaho mu mwaka wa 2010. Aba bombi bakunze kugaragara ahantu henshi bari kumwe yaba ari ku mikino Matt Kemp yabaga yakinnyemo cyangwa mu bitaramo bya Rihanna yabaga yakoze. Aba bombi bakunze guhorana kugeza mu mpera z’umwaka wa 2011 baratandukana ku mpamvu zitamenyekanye.
5.Dudley O’Shaughnessy 2012
Rihanna yatangiye gukundana n’umunyamideli kabuhariwe akaba n’umukinnyi wa filime mwiza ukomoka mu Bwongereza witwa Dudley O’Shaughnessy mu mwaka wa 2012. Uyu musore kandi ni nawe Rihanna yifashishije mu mashusho y’indirimbo yise We Found Love yakoranye na Calvin Harris. Urukundo rw'aba bombi rwamaze amezi 9 maze baratandukana.
6.Ryan Phillipe 2013
Mu gihe cy’amezi 6 gusa mu mwaka wa 2013 Rihanna yakanyujijeho mu rukundo n’umukinnyi wa filime Ryan Phillipe wamenyekanye mu ma filme atandukanye byumwihariko iyitwa The Shooter. Aba bombi urukundo rwabo ntirwarambye habe na gato gusa batandukanye bakomeje kuba inshuti nziza kugeza n'ubu.
7. Ashton Kutcher 2013
Umwaka wa 2013 ni umwaka w’urukundo kuri Rihanna cyane ko yakundanyemo n’abasore babiri mu mwaka umwe gusa. Amaze gutana na Ryan Phillipe, Rihanna yahise atangira gukundana n’umunyarwenya kabuhariwe akaba n’umukinnyi wa filime witwa Ashton Kutcher. Gusa nabo ntibarambanye kuko bamaranye amezi 4 gusa bahita batandukana.
8.J.R Smith 2014
Rihanna amaze kuba yakundana n’abakinnyi ba filime yasubiye na none gukundana n’umukinnyi wa Basketball witwa J.R Smith, urukundo rwabo rukaba rutaratinze cyane ko nyuma y’amezi 2 bahise batandukana biturutse ku kuba uyu musore yaravuze ko yasanze hari byinshi adahuriyeho na Rihanna bityo buri umwe afata inzira ye.
9.Leonardo DiCaprio 2015
Mu mwaka wa 2015 wabaye uwa mateka kuri Rihanna ubwo yatangiraga gukundana n’icyamamare kabuhariwe mu gukina filime Leonardo DiCaprio. Amafoto yabo yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ndetse aba bombi bakunze gufotorwa basohokanye. Urukundo rwabo rwakanyujijeho ruravugwa cyane gusa bahise batandukana ku mpamvu zitazwi.
10.Travis Scott 2015
Rihanna amaze gutandukana na Leonardo DiCaprio yahise atangira gukundana n’umuraperi Travis Scott gusa urukundo rwabo nabo ntabwo rwabahiriye dore ko nyuma y'amezi make aribwo batangaje ko batagikundana ndetse Travis Scott yatangiye gukundana na Kylie Jenner ibya Rihanna birangirira aho.
11.Drake 2016
N'ubwo Rihanna na Drake batangaje ko bakundana mu mwaka wa 2016 bakimara gukorana indirimbo bise 'Work', byajyaga bivugwa ko aba bombi baba barigeze kukanyuzaho na mbere hose gusa ntibabitangaze. Urukundo rw'aba bombi narwo rwaje kujyamo kidobya rutamaze kabiri ubwo Drake yateraga inda undi mukobwa maze Rihanna ahita ahagarika urukundo rwabo.
12.Hassan Jameel 2017-2019
Mu mwaka wa 2017 Rihanna yatangiye gukundana n’umuherwe kabuhariwe ukomoka muri Arabia Saudite witwa Hassan Jameel, uyu akaba akomoka mu muryango w'abakire bakomeye ari nabo bafite imigabane myinshi mu ruganda rukora imodoka za Toyota. Aba bombi barakundanye karahava, amafoto yabo bari gusomanira mu ruhame nayo yagiye akwirakwira hirya no hino. Mu mpera z’umwaka wa 2019 ni bwo batandukanye gusa Rihanna yavuze ko nta kintu cyatumye bashwana ahubwo ko ari umwanzuro bafashe bawuganiriyeho.
13. Asap Rocky 2020 kugeza ubu
Rihanna n’umuraperi Asap Rocky gusa amazina ye nyakuri ni Rakim Mayers bamye ari inshuti za hafi kuva cyera, ubushuti bwabo nibwo bwakuze maze batangira gukundana guhera mu 2020. Kugeza ubu Rihanna na Asap Rocky bameranye neza cyane mu munyenga w’urukundo ndetse baranitegura kwibaruka ubuheta nyuma y'uko mu 2022 bari bibarutse imfura yabo y'umuhungu bise 'RZA Fenty Mayers'.
TANGA IGITECYEREZO