RFL
Kigali

Danny Mugisha; Imfura ya Muparasi wayoboye Korali Bethlehem yinjiye mu muziki ku myaka 11-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/07/2023 10:27
2


Danny Mugisha Muparasi ni umwana muto w'imyaka 11 winjiranye mu muziki indirimbo y'amashusho yise "Nzahora Nshima". Yatangiye kuririmba ku myaka 4 y'amavuko, atangira kwandika indirimbo ye no kuyiha ijwi n'injyana ku myaka 9.



Danny Mugisha Muparasi ni umwana muto w'impano ikomeye ubyarwa n'abanyempano mu mpano zitandukanye ariko cyane bazwi nk'abaririmbyi bakomeye mu ruhando rw'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ari bo Innocent Muhire Muparasi na Annualite Umutesi Rugeruza.

Ababyeyi b'uyu mwana bamenyekanye cyane muri Korali Bethlehem ya ADEPR Gisenyi nk'inkingi zayo zikomeye, gusa uyu munsi wa none ntabwo bakiyibarizwamo by'igihe cyose nyuma y'aho batakibarizwa i Rubavu, ubu ni abaririmbyi muri Shalom choir ya ADEPR Nyarugenge.

Ku myaka 11, Danny Mugisha Mparasi yamaze kwinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, atangirira ku ndirimbo yaririmbanye n'abavandimwe be. Ni ndirimbo iryoheye amatwi n'amaso, akaba yarayikoze abitunguje ababyeyi be, abifashijwemo na Daniel Svensson - inshuti y'umuryango wabo.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Daniel Svensson usanzwe ari umuririmbyi, umwanditsi w'indirimbo n'umunyamakuru, ni we wafashe iyi mpano nshya twise "IPFUNDO RITO" ayimurikira ababyeyi umuryango, inshuti ndetse n'umuryango mugari w'abahanzi n'abaririmbyi baririmba indirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana.

Ni mu rugendo rwo gufata ukuboko uyu mwana akinjira muri studio no gusohoka kw'indirimbo "Nzahora Nshima" yanditswe na Danny Mugisha Mupaasi, ikorwa mu buryo bw'amajwi na Justin Pro, naho amashusho yayo afatwa ndetse atunganywa na Dusestin Levis.


Danny Mugisha yashyize hanze indirimbo ye ya mbere ku myaka 11

Svensson yatubwiye ko yaje kuvumbura impano ikomeye muri Danny yo kwandika no kuririmba, yiyumvamo ko akwiriye kuyifata aho ikingiraniye akayisohora hanze, ibiri muri we mu myaka mike afite bigafasha kandi bigahembura abatari bake.

Avuga kandi ko yasanze ubutunzi buri muri Danny buramutse bugiye ahabona bwamutera imbaraga zo kurushaho guhumekerwa n'ababyeyi mu nshingano zo kumurera bafite hakiyongeraho iyo kumufata ukuboko mu mpano yo kuririmba cyane ko nabo ari amapfundo abiri y'abaririmbyi.

Daniel Svensson kandi yakomeje atubwira ko atafashe uyu mwana nka "Manager" ahubwo ko ari ishyaka ryo kwerekana impano ikomeye itazwi kandi mu gihe kiri imbere izagera kure igafasha benshi.

Yabikoze atabanje kubisabira uburenganzira ababyeyi b'umwana, ariko nyuma y'uko indirimbo irangiye, yarayibamurikiye baranezerwa cyane, biyemeza gukomereza aho atangiriye bagashyigikira impano iri mu mwana wabo wabatunguye mu buryo bukomeye.

Danny Mugisha Muparasi w'imyaka 11, yavuze ko impamvu indirimbo ye yayise "Nzahora Nshima" ni uko nta wundi ukwiriye gushimwa, kuratwa no gusingizwa uretse Yesu Kristo we "waduhindukiye imbabazi mu cyimbo cy'urupfu tugahabwa ubuzima".

Yashimiye Imana ko yamugabiye impano nziza yo kuririmba, ashimira ababyeyi be bamuba hafi ubuzima bwose, anashimira Daniel Svensson wamuhaye umwanya akamutega amatwi akamukorera igikorwa gikomeye cyo gushyira hanze impano ye.

Innocent Muhire Muparasi wahoze ari Perezida wa Bethlehem choir ifatwa nka nimero ya mbere mu Ntara y'Iburengerazuba, akaba Se w'uyu mwana Danny Mugisha Muparasi, yabwiye inyaRwanda ko "Danny yarantunguye birenze nta kindi navuga, gusa nzamushyigikira uko nshoboye."

Muri "Nzahora Nshima", Danny Muparasi aterura agira ati "Yesu niwe Mwami wanjye arankunda nanjye ndamukunda, yaramfiriye ku musaraba iteka ryose n'ashimwe. Nzahora nshima Yesu Kristo we wampindukiye imbabazi mu cyimbo cy'urupfu mpabwa ubuzima, yewe Yesu ndagushima".


Danny Mugisha yemerewe ubufasha n'ababyeyi be nyuma yo kubona impano ye itangaje


Innocent Muhire Muparasi, umubyeyi wa Danny Mugisha Muparasi washyize hanze indirimbo ya mbere yise "Nzahora Nshima"


Annualite Umutesi Rugeruza, Mama wa Danny Mugisha Muparasi w'impano yo kwitegwa muri Gospel


Daniel Svensson wagaragaje impano ya Danny Mugisha Muparasi watunguye ababyeyi be

REBA HANO INDIRIMBO "NZAHORA NSHIMA" YA DANNY MUPARASI W'IMYAKA 11







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndagijimana Muparasi Tchombe1 year ago
    Umwana wacu Uwiteka amujye imberbe mu mpano nziza yo kuikorera,kandi tumuri inyuma
  • Habimana jeanbaptiste 1 year ago
    Family muparasi rwose iyimpano niyanyu kd na choir Bethlehem wayoboye 21ans watubereye umugisha none n,lmana yongeye kuguha umwana uhimba akaririmba indirimbo zoguhimbaza lmana mutere imbere rwose





Inyarwanda BACKGROUND