Kigali

Rayon Sports yamuritse imyambaro izakoresha mu mwaka utaha w'imikino-AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:24/07/2023 19:21
2


Ikipe ya Rayon Sports ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda, yashyize hanze imyambaro izakoresha mu mwaka utaha w'imikino wa 2023-2024.



Mu mugoroba wo kuri uyu wa Mbere taliki 24 Nyakanga 2023, ikipe ya Rayon Sports ifite abafana benshi mu Rwanda, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yashyize hanze imyambaro izajya ikoresha mu mwaka utaha w'imikino.

Iyi myambaro irimo iyo izajya yambara mu mikino yakiriye (home kit) ndetse n'iyo izajya yambara mu gihe yasohotse yagiye gusura andi makipe (away kit).

Ibi bije nyuma yaho bari babanje gutangaza ibiciro by'iyi myambaro no ku bafana bashaka kuba bayigura, basobanuye ko uzajya ugura umwambaro umwe azajya yishyura ibihumbi 18 naho utwara imyambaro igera kuri 60 akazajya acibwa ibihumbi 15 kuri buri umwe. Iyi myambaro izajya ku Isoko guhera ku munsi wejo taliki 25 Nyakanga 2023.


Imyambaro Rayon Sports izajya yambara mu gihe yakiriye 

Imyambaro Rayon Sports izajya yambara mu gihe yasohotse yagiye gusura andi makipe 

Iyi myambaro iratangira kugurishwa kuri uyu wa Kabiri 









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Redempta 1 year ago
    Iyi myambar ni mbyiza cyan
  • Redempta Ihire 1 year ago
    Iyi myambar ni mbyiza cyan



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND