Abenshi mu bakoresha urubuga rwa Tiktok baziko uburyo bwari busanzweho ari ubwo gusangiza abandi amashusho ariko kuri ubu hatangijwe uburyo bushya bwo gusangiza abantu inyandiko.
Ubu buryo bwari busanzweho ku rubuga rwa WhatsApp ndetse na Facebook n'izindi mbuga nkoranyambaga aho umuntu ashobora gusangiza ubutumwa abantu cyane cyane mu nyandiko ajo ho kubunyuza mu mashusho.
Muri ubu buryo bushya, ukoresha uru rubuga rwa Tiktok bazajya bashobora kongeraho indirimbo mu butumwa baba banditse ndetse na emoji ku muntu ushaka kuyongera kuri ubwo butumwa.
Ubutumwa umuntu yemerewe kwandika buzaba bureshya n'amagambo 1000 gusa ubundi hakajyamo indirimbo umuntu ashaka kongeraho nkuko Instagram na Facebook story iba imeze.
Tiktok yiganye izi mbuga nkoranyambaga za Mark Zuckerberg nyuma y'uko nawe yiganye urubuga rwa Twitter ya Elon Musk.

Kuri ubu, ushobora gusangiza abantu ubutumwa bwanditse kuri uru rubuga rwa Tiktok
