Kigali

Yafashaga abakobwa kwitinyuka! Miss Mwiseneza Josiane yababajwe no kuba Miss Rwanda yarahagaze

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:24/07/2023 17:10
1


Miss Mwiseneza Josiane, umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda ndetse akamenyekana cyane ku bwo kwitinyuka kwe kwatangaje benshi bikamuhesha no kwegukana ikamba rya Miss Popularity 2019, yatangaje ko yababajwe no kuba iri rushanwa ryarahagaze kuko ryari rifatiye runini abari b’u Rwanda.



Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Miss Mwiseneza Josiane yavuze ko hari byinshi irushanwa rya Miss Rwanda ryamugejejeho harimo no kumenyana n’abantu b’ibyamarare, ibyo atigeze atekereza ko byashoboka.

Yagize ati ‘‘Ikintu cyanshimishije muri iriya minsi, nabaga nzi umuntu nzi ko tutavugana, nkabona aranyihamagariye ati 'ndagushaka'. Akantumira tugahura, numvaga ari inzozi bidashoboka.’’


Miss Mwiseneza Josiane yabaye Miss Popularity 2019

Abajijwe ku bijyanye no kuba atakigaragara cyane nyuma ya Miss Rwanda, yahakanye ko atazimye cyangwa ngo aterwe inda nk’uko bamwe babivuga ahubwo ko asigaye yishimira gukora ibintu bye byose mu ibanga.

Ati ‘‘Njyewe nkunda gukora ibintu byange mu mutuzo, si ngombwa ko ibintu byose nkoze bijya hanze. Yego gutwika nabishobora kuko nkurikiranwa n’abantu benshi, ariko simbikora kuko hari benshi mbereye ikitegererezo.’’


Miss Josiane yatangaje ko nyuma ya Miss Rwanda, ahugiye mu gusoza amasomo ye ya Kaminuza

Miss Josiane yatangaje ko ibyo yagezeho byose abikesha kuba yaritabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, harimo kumenyana n’abantu b’ingirakamaro mu buzima bwe, iterambere mu buryo bw’amafaranga no kumenyekana.

Ku bijyanye n’uko nta yandi marushanwa yongeye kwitabira, Miss Josiane yavuze ko yari akinaniwe mu mutwe ku buryo atari kubishobora, akomoza kuri Miss Supernational.

Ati ‘‘Uriya mwaka wa 2029 nari nkijagaraye mu mutwe, ikindi kandi nashatse kwitabira Miss Supernational ariko na nza gucibwa intege nuko bo bakenera umuntu mwe, bitandukanye na Miss Rwanda.

Yewe no muri 2022, nari ngiye kwitabira Miss Africa International, gusa ngira imbogamizi y’ubushobozi kuko hasabwaga byinshi. Byongeye kandi aya marushanwa yo hanze turi kuyatinya cyane, bitewe n’ibyabaye kuri Shanitah muri Miss East Africa, bakamushuka agatsindira imodoka ntayihabwe.’’

Miss Josiane kandi yahakanye ibimuvugwaho byo kuba umusore bakundanye akanamwambika impeta yaraje kumubenga nyuma akishakira undi mugore, yemeza ko aruko ibyabo bitakunze gusa.

Ati ‘‘Ntiyambenze, ahubwo ibyacu ntibyavuyemo nubwo twakundanye rwose. Naho kuba narakuyemo impeta, nuko ntari nabitekerejeho, ikindi gihe nzabyemera nabitekerejeho. Uriya musore twari tugiye kubana, ariko mbonye bidakunda musubiza impeta ye. 

Iyo nkunda umuntu ndamwizera, ntabwo twapfuye kumufuhira kuko naramwizeraga kandi naramukundaga. Ikindi nge sinjya nihambira ku muntu, iyo agiye aba atari uwawe nyine nta mpamvu yo guhatiriza kuko abagabo barahari ntibabuze.’’


Nyuma ya Miss Rwanda, Josiane yambitswe impeta mu buryo butunguranye



Nyuma y'iminsi mike, uwambitse impeta Josiane yaje gushaka undi mugore

Nyuma yo kwambika impeta bikarangira bidakunze, Miss Josiane yatangaje ko afite umukunzi mushya, nubwo nta byinshi yashatse kubivugaho.

Yavuze ko atashoboye gushyira mu bikorwa umushinga yari afite muri Miss Rwanda wo gushyiraho umuryango urwanya igwingira ry’abana kuko ari umushinga ukomeye kandi usaba kuba umuntu awufiteho amakuru ahagije.

Ku byerekeye ifungwa ry’uwateguraga Miss Rwanda uzwi nka Prince Kid, Josiane yavuze ko mu by’ukuri atumvaga neza impamvu y’ifungwa rye. Mu magambo ye yagize ati "Mu by’ukuri nge sinigeze nsobanukirwa impamvu Kid yafunzwe cyane ko tujya muri Miss Rwanda ntawe utujuje imyaka y’ubukure urimo."


Miss Josiane yavuze ko yababajwe n'ihagarikwa rya Miss Rwanda ndetse ko yifuza ko rigaruka

Yavuze ko yifuza ko iri rushanwa rigaruka kuko yari ifatiye runini sosiyete Nyarwanda muri rusange, haba abaryitabiriye n’abandi.

Ati "Njye nifuza ko ri rushanwa rigaruka kuko hari abana b’abakobwa babifata nk’inzozi zawe. Icya kabiri ifatiye rurini sosiyeye Nyarwanda, ndetse yafashaga abakobwa bagenzi bange kwitinyuka nihereyeho. Iramutse igarutse, numva hakongerwa imbaraga mu kwita ku bana baturuka mu byaro, nubwo baba badafite ibikabyo, ariko usanga bafite mu mutwe kuko iyi ni Miss Rwanda ntabwo ari Miss Kigali".

Miss Mwiseneza Josiane wabaye Miss Popularity mu irushanwa rya Miss Rwanda rya 2019, yavuze ko kuri ubu ahugiye mu gukurikirana amasomo ye mu by'ubucuruzi muri imwe muri Kaminuza iherereye mu mugi wa Kigali atifuje gutangaza, ndetse n’ubucuruzi bwe bw’amasakoshi asanzwe akorera kuri interinete.

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Peter1 year ago
    Ntimukatubeshye nuba mushaka kugaragara no kubona anafaranga mu nzira zoroshye. Ibyo mubeshya ngo kwitinyura se ubundi muba mutinya iki?



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND