Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Musabe Dieudonne, wamenyekanye mu ndirimbo "Network" na "Visa" yambitse impeta y'urukundo umukunzi we Uwajeneza Ariane.
Musabe yamamaye mu ndirimbo Network aririmbamo ngo "Njye mfite network, the real network, shaka nawe network. Amasengesho ni yo network nyayo. Iyo nshaka kuvugana n'Umwami wanjye, nta mpungenge ngira kuko biroroshye, yampaye amasengesho ngo ambere network ngo tujye tuvugana igihe mushakiye."
Musabe Dieudonne waherukaga kuvugwa mu nkuru z'urukundo kera muri za 2015 aho byakekwaga ko akundana na Ashimwe Dorcas, yamaze gutera intambwe iganisha ku kurushinga, yambika impeta umukunzi we Ariane Uwajeneza mu birori byabaye tariki 23 Nyakanga 2023.
Mu mashusho twashyize kuri Instagram yacu akavugisha benshi, agaragaza uyu musore atungurana agaterera ivi umukunzi we wari wibereye mu birori bisanzwe yari yatumiwemo n'inshuti ye. Musabe witabiriye ibi birori atunguranye, yamwambitse impeta biteza urujijo na cyane ko atari we wari wateguye ibi birori.
Bamwe mu babonye ayo mashusho ntibemeye ko Musabe yateye ivi bya nyabyo bitewe n'ukuntu yayimwambitse vuba vuba. LaRose ati "Ni byo se cyangwa ni filime mwakinaga?". Janvier Mucyo ati "Uyu musore ameze nk'uwibye pe, ukuntu ayimwambika ubanza atari yiyizeye".
Undi wavuze kuri aya mashusho, yagize ati "Umukobwa ameze nk'aho byamucanze ntazi ibyo ari byo rwose". Umurungi Mico yabifashe nk'urwenya ndetse abasabira kuzitabira igitaramo cy'urwenya. Ati "Bazaze kuwa Kane bakine no muri Genz Comey".
Ntibyadukundiye kuvugana na Musabe, ariko Producer Karenzo wari uri muri ibi birori byitabiriwe n'abagera kuri 200, yaduhaye amakuru yose. Yahishuriye inyaRwanda ko Musabe Dieudonne yakoze aka gashya mu birori umukunzi we yari yatumiwemo n'inshuti ye yishimiraga gusoza Kaminuza (Graduation Party).
Yahamije rwose ko byo kumwambika impeta ari ibya nyabyo atari filime cyangwa amashusho y'indrimbo nk'uko bamwe babiketse. Ati "Ni ibintu biri seriye, ni Proposal yakoze, si filime cyangwa indirimbo. Yaraye ayikoze, yayikoreye muri party yabereye i Kanombe".
Ikindi twatangarijwe na Karenzo Pro ni uko Musabe yacunze umukunzi we agiye gusenga isengesho risoza ibirori, nuko agira gutya aba ateye ivi, abantu bose bagwa mu kantu by'umwihariko umukunzi we. Birumvikana ko yari yabipanze mu ibanga n'abateguye ibi birori.
Musabe yakoze agashya "mu birori by'abandi"
Bahoberanye biratinda nyuma yo kubwirwa YEGO
Ubwo Ariane yari ahamagawe ngo asengere abaje mu birori babone gutaha
Abari mu birori bya 'Graduation' baguye mu kantu
Nyuma y'uko Musabe ateye ivi ndetse akabwirwa YEGO, Mc yasobanuriye abari muri ibi birori agashya kahabereye
AMASHUSHO UBWO MUSABE YATERAGA IVI
TANGA IGITECYEREZO