Kigali

Harimo n'ibyo muri Africa: Ibihugu bifite abagabo beza ku Isi bagorwa no kubona abagore

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/07/2023 9:25
0


Mu isi iyo urebye ku mpuzandengo y’abagore n’abagabo babura abakunzi, usanga nta kinyuranyo kirimo, ariko iyo urebye igihugu ku gihugu usanga hari ibihugu aho kubona umugore ari urugamba runesha benshi. Ibi bifite isobanurampamvu zabyo kuko ahenshi muri ibyo bihugu usanga umubare w’abagore ari muto kurenza umubare w'abagabo.



Urutonde rw’ ibihugu 15 bya mbere ku Isi bifite abagabo beza gusa bagorwa no kubona abagore harimo 3 byo muri Afurika:

1. Qatar

Qatar yo ibyayo ni agatereranzamba kuko kugira ngo abagabo bayo bose babone abagore byasaba ko buri mugore ashyingiranwa n’abagabo batatu, bamwe mu bagore bagashingiranwa n’abagabo bane. Iki gihugu gituwe n'abagabo 3.41 ku mugore 1. Kugira ngo wumve uburemere bw’iki kinyuranyo, mu isi nta kindi gihugu dukuyemo UAE kigeze kigira abagabo baruta abagore kuri iki kigero. 

Abagabo bisutse muri iki gihugu ku bwinshi kubera peterole yari imaze kuhavumburwa. Abanyamahanga bakinjiyemo abagabo ni 94%. Muri Qatar magingo aya kubona visa ijyayo iyo uri umugore bayiguha mu kanya nk’ako guhumbya ariko iyo uri umugabo biragorana bisaba ko uba uri umunyabwenge warize amashuri menshi, cyangwa ugiye Dubai kurangura urahita utaha.

2. United Arab Emirates

Iki gihugu cyari gifite umubare w’abagore ugenda mbirimbiri n’uw’abagabo. Ikibazo cyatangiye kuvuka ubwo muri iki gihugu havumburwaga peterole, icyari ubutayu kigahinduka icyuzi cyo kurobamo ubukire. Magingo aya 85% by’abaturage b’iki gihugu ni abanyamahanga kandi hafi ya bose ni abagabo. Bitewe n’ikibazo cy’ibura ry’abagore, abagabo ba Emirates bajya gushaka abakunzi mu mahanga.

3. India

Kimwe n’u Bushinwa, mu Buhinde naho bahaye umwana w’umuhungu agaciro kanini bituma abakobwa bagenda bagabanuka kuko abagore bahungaga iki gihugu. Iki kibazo cy’umubare muke w’abagore kiri gufata indi ntera mu Buhinde muri iyi myaka ya vuba.

4. Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Gushyira iki gihugu ku rutonde, birimo akantu kameze nko kubesha kuko ibarura ryo mu 2010 ryagaragaje ko Amerika ituwe n’abagore miliyoni 157 n’abagabo miliyoni 151.8. Ikiri ukuri ni uko zimwe muri Leta zigize USA zifite umubare munini w’abagabo kuruta uw’abagore. Izo ni nka Los Angeles na Las Vegas zifite abagabo baruta abagore.

5. China

Mu Bushinwa bigeze kugira umuco wo gukuramo inda babona zizavukamo abana b’abakobwa kuko umuhungu ari we bahaga agaciro gakomeye, uyu muco wiyongereyeho kuba abakobwa b’Abashinwa benshi bajya gushaka abagabo mu Burusiya bituma mu Bushinwa bashiduka basigaranye abagabo benshi n’abagore bake.

6. Egypt

Misiri ni igihugu cyo muri Afurika ariko gituwe n’Abarabu benshi. Muri iki gihugu baracyafite imyumvire ko umugore agomba kuguma mu rugo agakora imirimo yo mu rugo, bituma abakobwa bize bakaraniza za Kaminuza bahita bava muri iki gihugu bakajya gushaka akazi hanze bakarongorerwayo. Abasore bo mu Misiri basigarana imitima ikunda ariko abo inkunda ari ingume.

7. Greece

Muri iki gihugu abagore bahembwa make bigatuma bahunga igihugu cyabo bakajya gushaka akazi mu bihugu by’ i Burayi aho bazahabwa agashahara gaturutse.

8. Nigeria

Intambara, gushyingirwa bakiri bato ku gahato, no gucibwa bimwe mu bice by’imyanya myibarukiro byatumye abagore bahunga Nigeria bajya gushaka aho bazabaho neza. Guverinoma y’iki gihugu iherutse kwerura ivuga ko abasore b’iki gihugu bibagora kubona abagore kuko abakobwa ari bake.

9. Afghanistan

Iki gihugu kimaze imyaka 40 kiri mu ntambara, icyavuyemo ni uko abagore n’abana b’abakobwa bahunze iki gihugu abagabo bagisigaramo ari benshi ari nabyo byatumye abagabo kuri ubu kubona umugore ari urugamba rutoroshye.

10. Sweden

Muri Sweden abagabo ni benshi ho ibihumbi 35 ugereranyije n’abagore. Impamvu ni uko abakobwa beza bo muri iki gihugu bashakwa n’ abanyamahanga kandi iki gihugu nacyo kikaba kinjirwamo n’abagabo benshi baturutse mu mahanga.

11. Iran

Muri Iran abagore ni bake ugereranyije n’abagabo kuko abagore benshi bo muri iki gihugu biga, bakajya gushaka akazi mu bihugu by’amahanga kajyanye n’ibyo bize.

12. Norway

Muri iki gihugu naho abagabo ni benshi kurusha abagore. Buri mugabo afashe umugore umwe bagashyingiranwa hasigara abagabo 12 000 badafite abo bashyingana ingo. Muri iki gihugu cya Norway ho ntabwo ubwinshi bw’ abagabo buterwa n’uko abagore bahunze igihugu ahubwo buterwa n’ uko iki gihugu kinjirwamo n’ umubare munini w’abagabo baturutse hanze.

13. Iceland

Iyo umuntu atekereje kuri iki gihugu hari ikintu gihita kiza mu mutwe. Icyo nta kindi ni ukwibwira ko Iceland ari igihugu cy’ urubura gusa, sibyo. Ntabwo imvano y’ iri zina ariyo dushaka gutindaho ahubwo icyo dushaka kuvugaho ni uko muri Iceland abagabo ari benshi ho 1,7% ugereranyije n’abagore. 

Iki kibazo kirazwi, byashoboka ko ariyo mpamvu mu minsi ishize hari inkuru yabaye kimomo ko guverinoma ya Iceland yemereye ibihumbi 5 by’ amadorari buri mugore w’ umunyamahanga uzemera gushyingiranwa n’ umugabo wo muri Iceland. Iyi nkuru byarangiye guverinoma y’ iki gihugu iyiteye utwatsi ivuga ko yari igihuha.

14. Philippines

Iki gihugu abaturage bacyo benshi babayeho mu bukene. Ubu bukene butuma abenshi mu bagore bahunga igihugu bakajya gushaka akazi mu bihugu byo muri Asia. Ibarura riheruka ryerekanye ko umubare w’ abashyingiranwa ugenda ugabanuka kandi ngo iki kibazo aho kugabanuka kiriyongera kubera ikibazo cy’ uko abagore ari bake.

15. Libya

Mu gihugu cya Libya abagabo ni benshi kurusha abagore ku kigero kidakabije. Kugira ngo abagabo bose bashyingirwe byasaba ko hari abagore bashaka abagabo babiri. Impamvu abagabo ari benshi ni uko abagore benshi bahunze iki gihugu kubera intambara za gisivile.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND