RFL
Kigali

Imvura nyinshi yahitanye ibikorwaremezo byinshi

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:24/07/2023 8:21
0


Mu gihugu cya Nigeria, agahinda n'intimba ku mutima ni byose nyuma y'uko mu mpera z'iki cyumweru haguye imvura nyinshi cyane igahitna ibikorwaremezo byinshi cyane.



Iyi mvura nyinshi yasenye inzu nyinshi z'abaturage ndetse n'ibikorwa byinshi by'ubucuruzi.

Mu gace ka Omi Adio kiganjemo ibikorwa by'ubucuruzi, bibasiwe n'iyi mvura aho ibikorwa byabo, amamodoka yabo, amazu y'ibucuruzi byagendeye muri iyi mvura bigasenyuka.

Si muri aka gace gusa, kuko ibikorwa bihagaze za Mliyoni  z'amanaira mu gace ka Oyo Atate hatuye abantu, hasenyutse amazu menshi cyane ndetse n'ibihingwa by'abaturage birarohama.

Iyi mvura yaguye itunguranye mu gihe byari bizwi ko bari mu gihe cy'impeshyi bajya kubona imvura iguy itari yitezwe ko ishobora kuba nyinshi nkuko yari iri.

Kugeza magingo aya, ntabwo hari hamenyekana umubare w'abantu bamaze kwitaba Imana muri iki gihugu kubera iyi mvura nyinshi yahaguye.


Mu gace ka Ido imvura yatwaye amazu menshi ndetse n'ibinyabiziga.


Omi Ado mu gace k'ubucuruzi kibasiwe n'iyi mvura ihitana byinshi mu bikorwa by'abacuruzi.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND