RFL
Kigali

Umutware w'Abakono yasabye imbabazi abanyamuryango ba FPR Inkotanyi

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:23/07/2023 16:06
0


Uwimikiwe kuba umutware w'abakono yasabiye mbabazi mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n'umunyamuryango wa FPR Inkotanyi yari igamije gusuzumwa ibibangamiye Ubumwe bw'Abanyarwanda.



Kazoza Justin wimitswe kuba umutware w'abakono  tariki 8 Nyakanga 2023,yasabye imbabazi abanyamuryango b'Umuryango wa FPR Inkotanyi bagera Kuri  800 bari  mu nama  yari igamije gusuzumwa ibibangamiye Ubumwe bw'Abanyarwanda.

Izo mbabazi yazisabiye mu Ngoro ya FPR mu karere ka Gasabo mu Murenge wa Rusororo imbere y' Abanyamuryango b'Umuryango FPR barimo kuganira Ku bibazo bibangamiye Ubumwe bw'Abanyarwanda.  

Uwari wimikiwe kuba umutware w'abakono mu Murenge Karere ka Musanze yasabye abanyamuryango  ba FPR Inkotanyi kumubabarira na bagenzi be yatumiye mu muhango wo kumwimika ubwo yagirwaga umutware w'abakono ndetse yahamije ko yasabye imbabazi chairman wa FPR Inkotanyi akamubabarira .

Yagize ati"Mubyukuri ninjye Nyirabayazana ,reka abe ariko mbyita . Nkaba mbere na mbere mbanje gusaba imbabazi Nyakubahwa Chairman kandi ni ugushimangira ,yarazimpaye .Nkaba nsaba imbabazi Umuryango nkanasaba imbabazi abandi banyamuryango nashyize mu makosa bakagwa mu cyaha''.

Kazoza yakomeje avuga ko ibyo bakoze ari amakosa bagatatira amahame agenga Umuryango wa FPR Inkotanyi.

Yagize ati" Mubyukuri twakoze amakosa .Amahame y'Umuryango cyane iry'Ubumwe bw'Abanyarwanda ni Ihame rya mbere ,rero ndasaba imbabazi nabo twarikumwe . Ikosa rya mbere twakoze ni ukudashishoza ikosa rya Kabiri ni ukutareba kure,kubera ubushobozi buke twagize ,nongeye gusubiramo ko nsabye imbabazi mbikuye ku mutima ."

Kazoza Justin yanavuze ko yizeza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika aka na Chair man w'Umuryango wa FPR Inkotanyi ko agiye kujya atanga urugero rwiza mu kubaka Ubumwe bw'Abanyarwanda.

Tariki ya 8 nibwo Habaye umuhango wiswe uwo kwimika umutware w'abakono wabereye mu karere ka Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru. Mu bagaragaye muri uwo muhango barimo Uwahoze ari Minisisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Jean Marie Vienney ndetse akaba yaranabisabiye imbabazi  nk'uko byagaragaraga mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter.

Uwo muhango warimo n'abandi bayobozi barimo Visi Perezida wa Sena wanabaye Minisisitiri , Nyirasafari Esperance .

Kazoza Justin niwe wari wimitswe nyuma yo gusaba imbabazi mu nama nyunguranabitekerezo bigaragara ko yitandukanyije nuwo muhango bakoze .

Mu cyumweru gishize nibwo hasohotse itangazo ryavuye mu bunyamabanga bukuru bw'Umuryango wa FPR Inkotanyi bwamaganaga umuhango wo kwimika umutware w'abakono wabereye mu karere ka Musanze tariki 8 Nyakanga 2023. Iryo ryavugaga ko umuhango wiswe uwo kwimika umutware w'abakono ubangamiye Ubumwe bw'Abanyarwanda.

Inama nyunguranabitekerezo yateguwe n'umunyamuryango wa FPR Inkotanyi yanatumiwemo abayobozi imitwe ya politike yemewe mu Rwanda .

Inama yanitabiriwe na Honarable Tito Rutaremara wabaye senateri ndetse n'umuvunyi Mukuru ndetse General James Kabarebe umujyanama Mukuru wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu bijyanye n'umutekano.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND