Bombi
bakoze ubukwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Nyakanga 2023, bisunze amagambo
aboneka muri Qur’an Sura Al Rum: 30: 12 hagira hati “No mu bimenyetso byayo
harimo no kuba yarabaremeye abagore ibakomoye murimwe kugirango mubaboneho
ituze, inashyira urukundo n’impuhwe hagati yanyu."
Bwabereye
i Gikondo mu busitani bwa Kigali Prime bumaze imyaka itatu butangiye kwakira
ibirori birimo ubukwe buhuza inshuti n’imiryango.
Muri
ubu busitani ni naho hazabera ubukwe bw’umuhanzi Bahati wahoze mu itsinda rya
Just Famil ndetse n’umukunzi we buzaba ku wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga 2023.
Ngabitsinze
Abdul Wahab yakoye umukunzi we inka enye z’inyana mu ishyo rimwe. Kandi yahaye
Sebukwe na Nyirabukwe impano mu rwego rwo kubashimira ko bamubyariye ‘umugeni
mwiza’, anashimira Muramu we wamushyikirije umugeni.
Nyirakuru
wa Ngabitsinze yavuze ijambo rito ryiganjemo gushimira umuhungu we intambwe
yateye, amwifuriza kurushinga rugakomera. Ati “Ndagushimiye mwana wanjye ko
wanshakiye umukobwa mwiza. Kandi ndamushimye, Imana ibahe umugisha."
Ange
warushinze na Ngabitsinze mu bihe bitandukanye yafashwe n’amarangamutima ubwo
ab’iwabo bamusezeragaho, cyo kimwe na Ngabitsinze ubwo yararanganyaga amaso mu
muryango we wamushyigikiye ku munsi udasanzwe mu buzima bwe.
Mu
Cyumweru gishize, nibwo Ngabitsinze yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we mu
idini ya Islam, ni nyuma y’amezi macye yari ashize yambitse impeta umukunzi we.
Ngabitsinze aherutse kubwira InyaRwanda ko yatangiye gukundana n'uyu mukobwa ubwo biganaga mu mwaka wa Mbere w'amashuri yisumbuye.
Avuga ko urukundo rwabo rwagiye rucibwa
intege, kugeza n'ubwo n'abo ubwabo bagiye babivamo ahanini biturutse ku kuba batari bahuje idini.
Ati
"Mu mashuri urumva habanje kuza (mo) ibibazo by'imiryango, bashaka
kudutandukanya kubera ko twakundanye tukiri bato. Barabanza bamushyira kure
yanjye [...]
“Nyuma
tuza kuza umuntu yahinduye n'amazina bakagira ngo ni undi muntu bakundana,
ariko nyuma tuza kubabwira ko wa wundi witwa 'Doyen' (Umuyobozi w'abanyeshuri
ku ishuri/umuhungu) ariwe bakiri kumwe."
"Barishima
bumva ko umuntu bamaranye iyo myaka yose yaba atamubeshya ubwo iby'idini nyine
barabyirengagiza. Dukomeza kugenda duhura n'ibibazo bya Kigali, ariko birangiye
ubu turi mu mwaka wa 14 w'urukundo."
Ngabitsinze
avuga ko kubera urukundo, uyu mukobwa yemeye guhindura izina yinjira mu idini
ya Islam aho asanzwe asengera.
Mu butumwa yanyujije kuri 'status' ya WhatsApp, Ange yavuze ko afite urwibutso ku myaka 13 ishize ari mu rukundo na Ngabitsinze.
Yagize ati "Ni byinshi
nakuvugaho kuko dufitanye amateka menshi, 13 (imyaka) dukundana na n’ubu, gusa
ndashima Imana yaduhuje."
Ngabitsinze
asanzwe ategura igikorwa cyo kumurika imideli cya Rwanda Modesty Fashion Show,
aho amaze kuzamura abanyamideli batandukanye.
Binyuze
muri iki gikorwa kandi, yagiye ategura amahugurwa afasha abamurika imideli
kwiyungura ubumenyi muri uyu mwuga.
Iki
gikorwa cyatangiye 2016 kikaba kigamije guteza imbere umuco nyarwanda binyuze
mu myambarire, aho gifite insanganyamatsiko igira iti" ubwiza
bw'uwikwije" by’umwihariko igatoza abakobwa indangagaciro zo kwigira,
bihangira imirimo mu guhanga imideli.



Ngabitsinze
yemerewe umukunzi we, aramutsa imiryango yombi
Umunsi udasanzwe kuri Ngabitsinze nyuma yo gutera intambwe ikomeye mu buzima

Umuhanzikazi wafashije umugeni gusanganira umukunzi we Ngabitsinze



Ngabitsinze na Ange bahanye impano mu rwego rwo gushimangira urwo bakundana


Ange ari kumwe na Musaza we mbere y'uko agera ku mukunzi we
Inkumi
z'uburanga zaherekeje Umutesi Ange ku munsi ukomeye mu buzima bwe
Umutesi
Ange yarushinze na Ngabitsinze nyuma y'imyaka 13 bakundana



Umusangiza
w'amagambo abwira Ange gusanganira umukunzi we



Ngabitsinze
yambitse impeta y'urudashira umukunzi we
Ngabitsinze
yahaye impano Sebukwe
Ange
yahaye impano Sebukwe
Ubwo
Ange yashyikiriza impano Nyirabukwe

Umunsi
udasanzwe mu buzima bwa Ngabitsinze n'umukunzi we

Ngabitsinze
na Ange bashimiye imiryango y'abo yabakomeje mu rugendo rw'abo


Abasore
bari baherekeje Ngabitsinze mu gusaba no gukwa umukunzi we





Basangiye icyo kunywa mu rwego rwo kugaragaza ko urugo rwabo ruzakira buri umwe





















Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ubukwe bwa Ngabitsinze na Ange
AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye-InyaRwanda.com