Jubilee Revival Assembly igiye gukora igiterane ngarukamwaka cyitwa "Revival Catalyst" cyatumiwemo abakozi b'Imana batandukanye ndetse n'abaramyi "basizwe amavuta y'Imana".
Itorero Jubilee Revival Assembly riri kwizihiza isabukuru y'imyaka 15 kuko ryatangiye tariki 13 Nyakanga 2008, rishishikajwe no kugeza ubutumwa bwiza bwa Yubile ku isi yose “Blowing the trumpet of freedom” (Abalewi 25:8). Riyobowe n'abashumba Pastor Stanley na Julienne Kabanda.
Kubona abantu baba mu mudendezo ku bw'umwaka w'imbabazi z'Imana (Jubilee) niyo ntumbero yaryo. Umwaka ushize wa 2022, mu kwezi k'Ukuboza, ni bwo Jubilee Revival Assembly yatashye ku mugaragaro inyubako nshya nyuma y'imyaka 14 bari bamaze mu bukode.
Urusengero rwayo ruherereye i Kanombe mu murenge wa Nyarugunga, Akagari ka Kamashashi, Umudugudu wa Kibaya. Uru rusengero ni rwo ruzamberamo igiterane "Revival Catalyst" basanzwe bakora buri mwaka. Icyakora ni ubwa mbere bagiye gukora iki giterane bari mu nyubako yabo.
Intego nyamukuru y’igiterane nyirizina akaba ari ukugira ngo ubuzima bw’abantu bwo mu Mwuka buhemburwe, n’itorero rya Kristo muri rusange naryo rikanguke risubire mu mwanya waryo.
Iki giterane ngaruka mwaka Revival Catalyst kizatangira tariki 26 kugeza tariki ya 30 Nyakanga 2023, kizajya gitangira saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00 PM) mu minsi y’imibyizi, naho kuwa Gatandatu no ku Cyumweru kizatangira saa Cyenda (3:00 PM).
Jubilee Revival Assembly ivuga ko "Tuzabana n’abakozi b’Imana baturutse hanze y’u Rwanda barimo Pastor Victor Sirdar uzaturuka mu gihugu cya Pakistan, Pastor Robert Kaahwa uzaturuka mu gihugu cya Uganda".
Hazaba hari n'abahanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza ndetse n’amatsinda y’abaramyi batandukanye barimo Grace Room Ministries, Gisubizo Ministries, Injiri Bora, Elshaddai ndetse na Chryso Ndasingwa. Mu gusoza iki giterane hazaba umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 Jubilee Revival Assembly imaze itangiye.
Pastor Stanley Kabanda Umushumba Mukuru w'Itorero Jubilee Revival Assembly
Mu kiganiro n'abanyamakuru, Pastor Stanly Kabanda na Pastor Julienne Kabanda, batangaje ibihe bizaranga iki giterane kidasanzwe, banavuga ku mupasiteri wo muri Pakisitani bagitumiyemo. Uwo ni Pastor Victor Sirdar wahoze ari Umusilamu, akaza kwakira agakiza ndetse akaba n'Umushumba.
Ku bibwira ko muri Pakisitani nta bakristo babayo, Pastor Stanley Kabanda yabahishuriye ko bariyo rwose kandi bashinze imizi mu gakiza. Yatanze urugero avuga ko "muri Nigeria, ubanza ari ho hantu ha mbere muri Afrika hari ikintu cyitwa uburozi,..ariko nanone ni ho hari amatorero akomeye cyane, ni ho hari abakozi b'Imana banyeganyeza isi".
Umushumba Mukuru wa Jubilee Revival Assembly, Pastor Stanly Kabanda yavuze ko nubwo icyo gihugu gifite ibyihebe byinshi, ariko kinafite abantu "bakorera Imana mu buryo budasanzwe". Muri abo harimo na Pastor Victor Sirdar, Umuyobozi Mukuru w'Itorero ryitwa Unity in Christ Ministry rikorera muri Pakisitani, uheruka mu Rwanda mbere gato ya Covid-19.
Yatangaje ko Pastor Victor utegerejwe i Kigali mu giterane cy'umusemburo w'ububyutse, yahoze ari umusilamu, aza kumenya Yesu Kristo, aramurikirwa, arakizwa, arahamagarwa, aritaba. Ati "Ibikorwa akora ni ibintu bidasanzwe. Amashusho y'ibikorwa akora, urayabona ukabona ko ikiganza cy'Imana kiri hariya hantu mu buryo budasanzwe".
Pastor Julienne Kabanda yavuze ko icyo biteze nyamukuru muri ki giterane ari ukubona abari barasubiye inyuma bagarukira Imana, ni ukubona Umwuka w'Imana yiyerekana. Yanavuze ku myaka 15 bagiye kwizihiza, by'umwihariko bakayizihiriza mu giterane ngarukamwaka kigiye kubera bwa mbere mu rusengero rwabo, avuga ko bari kwiyumva nk'umubyeyi ubyaye umwana w'imfura.
Pastor Julienne Kabanda yateguje ibihe by'umunezero mwinshi muri "Revival Catalyst Conference"
Pastor Stanley & Juliene Kabanda hamwe na bamwe mu bakristo ba Jubilee Revival Assembly
Jubilee Revival Assembly yararitse buri wese mu giterane cy'umusemburo w'ububyutse
TANGA IGITECYEREZO