Kigali

Nyamasheke: Umugeni wakomerekeye mu mpanuka yahitanye na se yasezeraniye mu bitaro

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:22/07/2023 13:36
0


Umugeni wakoze impanuka yahitanye na se, yasezeraniye n'umugabo we mu bitaro bya Kibogora yari arwariyemo.



Uwitwa Nyirandagijimana Bonifrida yashyingiriwe mu bitaro bya Kibogora kuwa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2023, nyuma y'uko imodoka yari imujyanye ahari kubera imihango y'ubukwe bwe yakoze impanuka ndetse se wari wayikomerekeyemo agapfa.

Impanuka yakomerekeyemo umugeni na se wari wakomeretse agapfa, yabaye kuwa Gatanu mu murenge wa Macuba, akagari ka Rugali, mu mudugudu wa Gatyazo mu karere ka Nyamasheke .

Ikamyo ya Scania ifite ibirango bya RAD 134U yavaga i Nyamasheke igana i Karongi, yagonganye na Toyota  Hiace ifite ibirango RAG 407N yavaga i Macuba igana i Nyamasheke.

Umushoferi wa Hiace witwa Mahirane Albert w’imyaka 38 y’amavuko, yahise ahasiga ubuzima, hakomereka abagenzi 16 bari mu modoka, mu bakomeretse harimo se w’umukobwa.

Abakomeretse bahise bajyanwa mu Bitaro bya Hanika. Muri abo bakomeretse  6 bahise bajyanwa mu Bitaro bya Kibogora. Uwo mukobwa yasezeraniye mu bitaro aho yavurirwaga ndetse Se wari wakomeretse yageze mu bitaro arapfa.

Nubwo abari bagiye mu bukwe bakoze impanuka, ndetse hakaba ibyago se w’umugeni agapfa, ubukwe bwabereye mu Bitaro bya Kibogora.

Rev. Pasitori Akumuntu Felicien umushumba wa Paruwasi ya Gihinga mu Itorero Methodiste Libre mu Rwanda, Comference ya Kinyaga, washyingiye uwo mugeni n'umugabo we.Yabwiye umuseke.rw  ko nubwo umugeni yashyingiriwe mu Bitaro, bizeye ko ejo ashobora gutaha mu rugo rwe rushya n’umugabo we Niyitanga Pacifique.

Yagize ati “Ndangije kubashyingira, umugeni yari yagize ikibazo mu itako ntabwo yahise ajya mu rugo, aracyari mu Bitaro, dufite icyizere ko n’ejo yataha, we ntabwo byari bikomeye cyane”.

Uwo mugeni akomoka mu Murenge wa Macuba yari agiye gushyingirwa i Ntendezi, ahitwa Ruharambuga.


Ubukwe bwabo bwabereye mu bitaro

Amafoto: Umuseke.rw






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND