Kigali

Uburanga bwa Miss Tracy wambitswe ikamba rya Miss Tanzania 2023 ryaherekejwe n'akabakaba Miliyoni 200Frw-AMAFOTO 50

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:22/07/2023 13:20
0


Tracy Nabokeera usanzwe ari icyamamare mu marushanwa y’ubwiza muri Tanzania n’imideli, ni we wahize abandi muri Miss Tanzania yegukana ikamba risumba ayandi.



Unyujije amaso ku mbuga nkoranyambaga za Tracy Nabokeera [Tracy Keera], ubona ko atari umukobwa mushya mu myidagaduro.

Impamvu ni uko asanzwe yariyeguriye ibirebana no kumurika imideli aho yagiye atambuka mu birori bitandukanye bikomeye. Hariho kandi n'ikiganiro yigeze kugirana n’ikinyamakuru mpuzamahanga cya BBC.

Uyu mukobwa kandi ari mu bifashishwa na kompanyi zinyuranye mu bikorwa byo kwamamaza yaba iz'itumanaho n'izindi zitandukanye.

Hirya y'ibyo kandi kuwa 19 Werurwe Tracy yaherukaga kwegukana ikamba rya Miss Higher Learning.

Tracy yegukanye ikamba n’ibihembo binyuranye bibarirwa muri Miliyoni zikabakaba 200Frw harimo imodoka n’amafaranga afatika.

InyaRwanda igiye kukwereka mu buryo bw’amafoto uburanga bw’uyu mukobwa kuri ubu byamaze kwemezwa ko ari we uhiga abandi mu bwiza, umuco n’ubwenge muri Tanzania.Tracy Nabokeera wari usanganwe izina ritari rito mu myidagaduro ya Tanzania ni we wegukanye ikamba rya Miss Tanzania 2023Yaherukaga kweguka ikamba rya Miss Higher Learning mu birori byabaye rwagati muri WerurweYiyeguriye isi y'imyidagaduro ishingiye ku mideli aho amaze guseruka mu birori bikomeye by'imideliAsanzwe ari mu bakobwa bifashishwa mu bikorwa bitandukanye birimo ibyo kwamamaza mu gihugu cya Tanzania






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND