Tennis Rwanda Children's Foundation, umuryango udaharanira inyungu wita ku iterambere no kuzamura umukino wa Tennis mu bakiri bato by'umwihariko mu cyiciro cy'abagore, watangije ku mugaragaro umushinga wo gukwirakiza Tennis mu gihugu hose.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21
Nyakanga 2023, ni bwo habaye ikiganiro n'Itangazamakuru cyari
kiyobowe na Umulisa Joselyne watangije umushinga wa Tennis Rwanda Children's
Foundation, kikaba cyabereye mu cyumba
cy'Inama cya Marriott Hotel mu Mujyi wa Kigali.
Umulisa yatangiye asobanura imigabo n’imigambi y’uyu muryango n’icyo ugamije ku banyarwanda. Ati: "Intego nyamukuru y'iki kiganiro kwari ukumurikira Abanyarwanda ibijyanye n'uyu Muryango by'umwihariko Itangazamakuru kuko ari ryo ridufasha kugeza ijwi ryacu kure.
Tennis Rwanda Children's Foundation ni
umuryango udaharanira inyungu, ukaba warashinzwe mu rwego rwo kumenyekanisha
umukino wa Tennis mu Rwanda by'umwihariko mu bakiri bato".
"Imwe
mu ntego yacu nyamukuru, harimo gufasha abakinnyi bakiri bato bagera kuri 50
byibuze mu gihe cy'Imyaka iri hagati y'ibiri n'itatu bakaba batangiye guhatana
ku rwego mpuzamahanga, babikesha uyu muryango wacu (Tennis Rwanda Children's
Foundation)".
Agaruka
ku mbogamizi bafite yagize ati: "Imbogamizi ya mbere harimo ubuke
bw'ibibuga abana bitorezaho, kuko usanga ibyinshi ari iby'amakipe bityo abana
kubyisanzuraho bikagorana".
"Nk'Umuryango
ntabwo turabasha kugira ibibuga twigengaho byadufasha gushyira mu ngiro mu buryo
bwihuse ibyo twiyemeje, ariko tuzakomeza gukora ubuvugizi aho bishoboka, no
gukora ibishoboka byose byafasha abana gukina Tennis kandi bakaryoherwa
n'ibyiza biyibamo".
Abana
bagana uyu Muryango {Foundation) Tennis Rwanda Children's Foundation, baba bari
hagati y'imyaka 10 na 13, ku rugero rya 70% baba ari abakobwa mu gihe 30% ari
abahungu.
Impamvu
uyu mubare utangana, Umulisa avuga ko yagenzuye ibijyanye n'uyu mukino imbere
mu gihugu, agasanga harimo intera itari ntoya hagati y'ibi byiciro byombi, bityo
yiyemeza guteza imbere iki cyiciro, by'umwihariko nk'imwe mu ntego nyamukuru ya
Guverinoma y'u Rwanda, yo gufasha umwana w'Umukobwa kwisanga muri buri cyiciro
cy'ubuzima bw'Igihugu.
Nyuma
yo gutangiza uyu muryango mu Mujyi wa Kigali mu mwaka ushize w'i 2022, muri uyu
mwaka, ibikorwa bya Tennis
Rwanda Children's Foundation bizibanda mu Ntara y'Uburasirazuba b'umwihariko mu
Turere twa Bugesera, Ngoma na Kirehe mu Nkambi y'Impunzi ya Mahama ku
ikubitiro, nyuma byerekeze mu Ntara y'Amajyaruguru, Uburengerezuba n'Amajyepho.
Kuri
ubu, umuryango Tennis Rwanda Children's Foundation umaze hafi umwaka n'igice
utangiye ibikorwa byawo mu Rwanda, ukaba ufite abana bakabakaba 100 ukorana
nawo mu kubafasha kuzamura impano zabo muri Tennis.
Umulisa
Joselyne ni muntu ki muri Tennis?
Umulisa ni Umunyarwadakazi umaze hafi imyaka 20 akina uyu mukino imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga. Yatangiye gukina uyu mukino ubwo yigaga mu mwaka wa kabiri w'amashuri yisumbuye mu mwaka w'i 2003.
Mbere yo gutangira umwuga wo gutoza,
Umulisa yabaye umukinnyi wa Tennis wabigize umwuga by'umwihariko ukina ku giti
cye gusa akanyuzamo akanakina na bagenzi be.
Yakiniye
ikipe y'Igihugu mu marushanwa atandukanye y'imbere mu gihugu no ku rwego
mpuzamahanga. Ni umwe mu bakinnyi babaye nimero ya mbere mu Rwanda mu
gihe kitari gito.
Atangira
uyu Muryango, Umulisa avuga ko yahereye ku bana 8 gusa b'abakobwa, ariko kuri
ubu nyuma y'amezi 18 amaze kugira abana bakina Tennis babarirwa mu 100,
akaba abifata nk'ikintu cyo kwishimira.
Umuryango
Tennis Rwanda Children's Foundation watangiriye ku bibuga bya Tennis kuri
Sitade Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali, ibikorwa bikomereza ku bibuga bya
Cercle Sportif de Kigali, Nyarutarama Tennis Club, kuri ubu ukaba
unakorera muri Vision City Club i Gacuriro.
TANGA IGITECYEREZO