Iyi
Nama yabereye bwa mbere ku Mugabane wa Afurika mu Rwanda, yahujwe n'ibikorwa
by'imyidagaduro bifasha abayitabiriye gusabana. Ikurikirwa no gusabana kw'abantu
bumva banabyina umuziki ucurangwa na ba Dj banyuranye mu mbuga ya BK Arena
cyangwa se kuri Kigali Convention Center.
Ibi
biri mu byatumye umuryango 'Afriyan Rwanda' utegura ibitaramo wise "Youth
Caravan Flash Mob" bigamije kwigisha urubyiruko ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye
mu muryango, cyabereye mu mbuga ya Car Free Zone mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane
tariki 19 Nyakanga 2023.
Batangiriye
mu Ntara mu mashuri na za Kaminuza mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kumenya muri
rusange ingingo zagarutsweho muri iyi nama, Women Deliver, igamije
kumvikanisha neza ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore.
Juno
Kizigenza yaririmbye muri iki gitaramo yitaye cyane ku ndirimbo zigize album ye
ya mbere yise ‘Yaraje’ aherutse gushyira ahagaragara. Yaririmbye indirimbo nka Igitangaza,
Fit, Nazubaye, Jaja, Yaraje, Kurura ndetse na Nightmare.
Muri
iki gitaramo, Fally Merci na Rusine bafatanyije gususurutsa urubyiruko
rwacyitabiriye binyuze mu rwenya bagiye batera, ariko kandi bitsaga cyane ku
gukangurira buri wese kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abagabo , kuko ari
wo muti urambye mu kurandura amakimbirane mu miryango, hakimirwa ubwuzuzanye mu
bantu.
Uriya
muryango Afriyan Rwanda ufatanyije n'abandi baterankunga, bagaragaza ko
bateguye iki gitaramo mu rwego rwo kumvikanisha ihame ry'uburinganire
n'ubwuzuzanye, no gusaba urubyiruko kubigiramo uruhare.
Ibi
bitaramo birakomeza kuri uyu wa Kane tariki 20 Nyakanga 2023, kuri Mundi
Center, aho biteganyijwe ko umuraperi Bull Dogg aza gususurutsa ababyitabiriye. 
Juno Kizigenza yaririmbye mu gitaramo 'Youth Caravan' yita cyane ku ndirimbo zigize album ye ya mbere yise 'Yaraje'

Abakunzi ba Juno Kizigenza bagiye bamusaba cyane indirimbo ze zakunzwe, bigeze ku ndirimbo ziri kuri album ye ibintu birahinduka 
Juno
yitwaje ababinnyi bamufashije gususurutsa urubyiruko rwari rukoraniye muri Car
Free Zone 

Urubyiruko
rwitabiriye ku bwinshi iki gitaramo bakangurirwa kwirinda ihohoterwa mu
miryango babarizwamo 
Rusine Patrick yanyujijemo ajya gufasha ku rubyiniro Juno Kizigenza muri iki gitaramo

Rusine na Fally Merci bafatanyije kuyobora iki gitaramo, bisunze urwenya batembagaje abantu

Rusine na Fally bagiye baganiriza urubyiruko icyo bazi ku buringanire hagati y'umugabo n'umugore
Urubyiruko
rwaganirijwe ku ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye mu miryango



Umunyarwenya Rusine Patrick usanzwe ari umunyamakuru wa Kiss Fm


Umunyarwenya Fally Merci usanzwe utegura ibitaramo by'urwenya bya 'Gen-Z Comedy'








KANDA HANO WUMVE ALBUM 'YARAJE' YA JUNO KIZIGENZA
">
Kanda hano urebe uko byari byifashe muri iki gitaramo cya Juno Kizigenza
AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com
